RUHAGOYACU.com

Ferwafa yimuye umukino wa Rayon Sports n’Amagaju

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryarangije kwigiza imbere umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports n’Amagaju tariki ya 31 Werurwe 2017.

Uyu mukino ukaba wakuwe kuri uyu wa gatanu, ushyirwa kuwa gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 5/4/2017.

Ferwafa itangaza ko impamvu zo kwimura uyu mukino, ari uko ikipe ya Rayon Sports ifite umukino w’ikirarane cya shampiyona igomba guhuriramo na Sunrise kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Werurwe bityo ko byaba byiza umukino wayo ujyanwe kure.

Ikibazo cy’imikino yegeranye cyari cyateje impagarara ubwo ikipe ya APR FC yisangaga ikinnye imikino ibiri mu masaha 48, imikino yombi yaje gukuramo inota rimwe mu manota atandatu yasabwaga.

Rayon Sports kuri ubu ni yo iza ku mwanya wa mbere n’amanota 49 mu mikino 20 imaze gukina, aho irusha ikipe iyikurikiye amanota umunani mu gihe iyi kipe inafite umukino w’ikirarane iri buhuriremo na Sunrise kuri uyu wa gatatu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 2-04-2017 saa 12:03'

    Gasenyi ntako batagira ngo bayishakishirize ko itishoboye koko. gusa muzihangane mukine umupira ibyamarozi mubyiborere kuko murakabije.

  2. Ezechiel

    Kuya 30-03-2017 saa 06:49'

    Bavandimwe dukunda rayon tujye dutanga ibitekerezo byubaka.
    kuko amagambo agaragaza amatiku ntago arugufana.Nanga abantu
    ba ntamunoza mujye mureka kwigira nk’abatagira icyerekezo.Ubuse
    icyo Ferwafa yakoze mubona ari amakosa? Cg nuko muba mutagiye
    mu kibuga ngo mwumve akazi gakorerwamo? Mujye muvuga mwa
    banje gutekereza ntimugahembere amacakubiri

  3. ema

    Kuya 29-03-2017 saa 18:50'

    manegeka fc kombona basheze?dogori wanyu azabaheka nimugera hanze adafitiye ububasha mwikozeyo muhamirize ubundi mutahe dukore umuganda mfite igitekerezo cyo kuzabashingira orchestere yitwa manegeka fc gikona,muteteri, mamashenge _gasenyi original kko nabonye muzi guhamiriza gusa ubwo muvuge ngo haruko ntabagize

  4. obed

    Kuya 29-03-2017 saa 16:19'

    Rayon nihohahand icyo bakora cyose iman iratuz

  5. kamagaju Louis

    Kuya 29-03-2017 saa 15:24'

    Aba rayon murashimisha!!!! muri ba ntamunoza!!! nibabakorera ibyo mwifuza muti arashaka amajwi, nibabakorera ibyo mutifuza muti barabanga!!!any way cyakora muri iyi minsi muhagaze neza courage rwose. uzatorwa wese azayobora ferwafa ntazayobora rayon , kandi ibibazo bya rayon biva mubuyozi bwayo not mubuyobozi bwa ferwafa. cyakora this time ndabifuriza kuzatsinda riverplate mukabona kariya kayabo mugahesha igihugu ishema.

  6. Muhire

    Kuya 29-03-2017 saa 08:09'

    bavandimwe duhuriye kukipe yimana ntimugakarwe nabiyisi iyimanayaguhaye ntamuntu wabikwambura gikundiro nicyacuuu!!

  7. mugabo James

    Kuya 29-03-2017 saa 06:25'

    ark Aba Rayon namwe muri ba Ntamunoza, Barabakorera neza muti namaco yinda, mukandi kanya ngo barabanga, Gashenzi Ni Gashenzi pee

  8. TWAMUGIZE UWAYO Etienne

    Kuya 28-03-2017 saa 21:59'

    Ubwo rero iryo niryo turufu De Gaule atangiye gukoresha.?
    Ayubusa ntawe uzamujya inyuma yee yariye ayo yariye.

  9. Kiruta

    Kuya 28-03-2017 saa 21:15'

    Ngewe Sinumva kuntu Bashaka
    Kuduteza Ibikona Kandi Biri
    Mumanegeka Gusacyo Abareyo
    Ntabwoba Dufite! Ferwafa
    Ipange Ibyishaka Kbs

  10. JAMES

    Kuya 28-03-2017 saa 19:01'

    Ferwafa.ibyoyakozenibyokuko.uyumukino.warubangamye.rebagukinakuwagatatu.hagacamo.umunsiumwe.kuwagatanu.ukogera.ugakina.abasorebacu.barikubabananiwe.arikobazababaruhutse.bagarukebashwanyaguza.amagaju.rayon.turakwemeraturagukunda.tuzagufana.kugezakumwukawanyuma

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru