RUHAGOYACU.com

Gicumbi FC yarokokeye kuri ‘muntsindire’

Gicumbi FC yari imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Pepiniere FC ibitego 3-1, ariko irokorwa n’uko Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku munsi wa nyuma wa shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League 2016/2017’.

Wari umukino ikipe ya Gicumbi FC yagowe no kuwinjiramo, dore ko yakinaga n’ikipe yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, ibyo bikaba ari byo byateye kwirara kwatumye itsindwa igitego hakiri kare cyane, cyatsinzwe na Hassan Waswa.

Gicumbi FC byatumye isa n’aho ikangutse, ariko ntibyakanga Pepiniere FC yakomeje kugarira ari na ko inyuzamo igasatira ahanini yifashishije imipira miremire yakinaga. Ibyo ni na byo byayihesheje igitego cya kabiri ubwo igice cya mbere cyasatiraga umusozo, cyatsinzwe na Nduwimana Michel bita ‘Barack’, ku kazi katoroshye kari gakozwe na Ishimwe Kevin ari na we wamuhereje umupira.

Kabula yishimira igitego cya gatatu cya Pepiniere FC bari bamaze gutsindira mu kavuyoKabula yishimira igitego cya gatatu cya Pepiniere FC bari bamaze gutsindira mu kavuyo

Gicumbi FC yanarushijwe cyane mu gice cya mbere yakomeje kugerageza ngo irebe ko yakwishyura na kimwe mu bitego bibiri yari yatsinzwe, ariko biba iby’ubusa, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kijya gutangira Umutoza Okoko yagerageje gushakira ibisubizo mu gusimbuza, akuramo myugariro Mungwarareba Aphrodis yinjiza Harerimana Obed wahise ajya gufasha mu busatirizi bwari buyobowe na Rashid Mutebi.

Nta kinini byafashije Gicumbi FC cyane n’ubwo Rutayisire Egide watangiye akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yahise asubira muri ba myugariro bo hagati (Central Defence) maze Muhumure Omar wakinaga imbere mu ruhande rw’ibumoso agasubira inyuma.

Umunyezamu Ahishakiye Heritier wa Pepiniere FC yahawe ikarita y'umuhondo mu gice cya mbere azira gutinza umukinoUmunyezamu Ahishakiye Heritier wa Pepiniere FC yahawe ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere azira gutinza umukino

Pepiniere yakomeje gukina yirinda ko umupira wakinirwa mu gice cy’ikibuga cyayo, ari na byo byayifashije gukomeza kotsa igitutu Gicumbi FC, binayihesha igitego cya gatatu cyatsinzwe na Kabula Mouhamud ku mipira wabanje gukinirwa imbere y’izamu mu kavuyo hagati ye na Nduwimana ndetse na Uwingabire Olivier.

Gicumbi FC yakiniraga ku gitutu yakomeje kugerageza gushakisha igitego ariko ba myugariro ba Pepiniere bari bayobowe na Hassan Waswa bayibera ibamba, icyakora iza guhumurizwa n’inkuru yaturutse i Kigali ivuga ko Rayon Sports itsinze igitego cya mbere mu mukino wayihuzaga na Kiyovu Sports.

Ibyo byatumye ikina ituje, ndetse barushaho gusatira ari na ko abakinnyi ba Pepiniere amakosa n’imvune byiyongera mu kibuga, ariko ibyishimo birushaho kuba byinshi muri stade ya Gicumbi FC bumvise ko Rayon Sports itsinzwe igitego cya kabiri.

Abafana muri Stade ya Gicumbi FC bishimiye igitego cya Rayon Sports kurusha ibindi byose byatsinzwe mu mukino bari baje kurebaAbafana muri Stade ya Gicumbi FC bishimiye igitego cya Rayon Sports kurusha ibindi byose byatsinzwe mu mukino bari baje kureba

Kugeza ubwo byasaga n’aho yizeye kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko ikomeza kurushaho gushaka igitego, biza no kuyihira ku munota wa kabiri mu minota ine y’inyongera, ibona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Suleyman Mudeyi, dore ko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye ari ibitego 3-0.

Umukino muri rusange warangiye Gicumbi FC itsinzwe na Pepiniere FC ibitego 3-1, iba ishoje shampiyona n’amanota 28, irusha inota rimwe Kiyovu Sports yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1, maze bidasubirwaho, Pepiniere FC na Kiyovu Sports zihita zimanuka mu cyiciro cya kabiri hakurikijwe itegeko risanzwe rya FERWAFA.

Kirehe FC na yo ni indi kipe yari ifite amahirwe make yo kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko yo yahiriwe n’urugendo, ibasha kwitsindira Mukura VS igitego 1-0, bituma isoza shampiyona ku mwanya wa 13 n’amanota 30.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gicumbi FC: (GK) Bantu Adrien (76), Uwineza Jean de Dieu (2), Rutayisire Egide (4), Mungwarareba Aphrodis (16), (C) Uwingabire Olivier (12), Nduwayo Valere (13), Mudeyi Suleyman (7), Hakorimana Hamad (5), Mutebi Rashid (9), Shyaka Pierre Celestin (14), Muhumure Omar (17).

Pepiniere FC: (GK) Ahishakiye Heritier (22), Irabaruta Jean Claude, Kagaba Obed (3), Hakizimana Abdoulkharim (15), Waswa Hassan (5), Ndarabu Hussein (2), Mugisha Gilbert (11), Kabula Muhamoud (8), Nduwimana Michel (9), (C) Habamahoro Vincent (17) na Ishimwe Kevin (10).

Bamwe mu banyacyubahiro bari baje kureba Gicumbi FC vs Pepiniere FC ariko utwumvisho (Ecouteur) turi mu matwi. Ese bumvaga amatangazo?Bamwe mu banyacyubahiro bari baje kureba Gicumbi FC vs Pepiniere FC ariko utwumvisho (Ecouteur) turi mu matwi. Ese bumvaga amatangazo?

Izindi nkuru

ema Kuya 16-06-2017 saa 08:24'

Gicumbi yadutsindiye manegeka kiyovu byarayinaniye nibe igiye nabafana bayo ntakintu bayimariye wenda izagaruka ifite agatege


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!