RUHAGOYACU.com

Gicumbi isubiriye APR FC nyuma y’iminsi 824, Okoko atsinda umukino wa mbere

Mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona utarabereye igihe, ikipe ya Gicumbi FC itsinze APR FC igitego 1-0, bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabereye ku Kicukiro, igice cyawo cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 mu gihe Mudeyi Souleymani yatsindiye Gicumbi FC igitego rukumbi babonye muri uyu mukino bavuye kuruhuka.

APR FC yakoze impinduka zitandukanye ishaka kwishyura iki gitego ibona amahirwe atandukanye arimo n’igitego batsinze kikangwa n’umusifuzi kugeza umukino urangiye ku gitego 1-0 cya Gicumbi FC.

Mu byumweru 117 n’iminsi itanu (iminsi 824) bishize, Gicumbi FC ikaba aribwo yaherukaga gutsindira APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2014/15 i Kigali.

Gicumbi FC ikaba itsinze umukino wa mbere muri iki gice cya shampiyona cy’imikino yo kwishyura, kuva itangiye gutozwa n’umutoza Okoko, aho batsinzwe na Etincelles 1-0, bakanganya na Kiyovu Sports 2-2 mu mikino ibiri iheruka.

APR FC: Ntaribi Steven, Ngando Omar, Nsabimana Aimable, Michel Rusheshangoga , Emmanuel Imanishimwe, Yannick Mukunzi, Amran Nshimiyimana, Nkinzingabo Fiston, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick na Issa Bigirimana.

Gicumbi FC: Musoni Theophile, Uwineza Jean de Dieu, Muhumure Omar, Rutayisire Egide, Uwingabire Olivier, Nduwayo Valery, Dushimimana Irene, Hakorimana Hamad, Mutebi Rashid, Uzayisenga Maurice, na Mudeyi Souleymani.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Apr forever

    Kuya 3-03-2017 saa 00:30'

    Apr we?
    ndibaza niki kiri kukubaho kikanyobera ese ibyo bavugaga ngo barakwibira byavuyemo kukwiba ? reba guhora ukina buri munsi ntakaruhuko kwanga igitego nibindi byinshi ...

  2. Kalume metu

    Kuya 2-03-2017 saa 19:30'

    Rayon ndayikunda kuva 1980 nanubu niyo ndi mumahanga ndayikunda kid ndayitekereza cane.

  3. Thousse

    Kuya 2-03-2017 saa 13:27'

    Ibyo muvuga byose ndabizi ko aribigambo gusa kuko iyo APR murayitinya ahubwo murimo kwihisha muribyo bigambo byanyu ariko murabizi k izina Apr ribatitiza kdi ntanubwo rayon izigera ijya hejuru y APR never. Twe abasifuzi baratwiba bigashirira aho ariko mwe kubera ubwoba iyo hagize akabaye aba ari APR! Hahahahaha ubwo koko aho tutabategeka nihe? APR OYEEEEEEEE

  4. 2.2

    Kuya 2-03-2017 saa 08:05'

    BAVANDIMWE NIYO WAZANA MORGNO ABAKINNYI BACU MURIRUSANGE NTIBASHOBOKA NAGATO NIYOMPANO BAFITE IRIHASI ! UTI KUBERIKI? KUMENYA UMUPIRA NIMPANO ITAVANGIYE EX: ABAZI UMUPIRA BOSE BABAHANGA NI ACNYAMAHANGA. INAMA NAGIRA IKIPE YACU APR: NITERANYE INAMA ACFANA BOSE BOSE MUGIHUGU DUSHAKE UMUTI. DORE UMUTIWAJYE BURI KAGARI DUSHAKEMO ABANA BABAHANGA KDI BARAHARI.DUTORANYE NTAMARANA MUTIMA.TUREKE( NDAKUZI ,N’ ICYENEWABO) BAVANDIMWE UMUPIRA WABU UKINWA NABAMWE BABIKWIRIYE .

  5. gikona

    Kuya 2-03-2017 saa 07:43'

    Nabivuze kuva kera kandi nzahora mbisubiramo. Mugihe cyose APR itarasezerera Camarade Adolphe mwikipe ntabwo izatera imbere nkizindi zose zo mukarere kuko abeshya abayobozi cyane. Muzakore research icyatumye Petrovic, Andy Mfutila, Sugira, Kodo nabandi bava mwikipe nabi namwe murebe equipe ibaho itagira uyiyobora mukibuga as leader? Uwazanye Jimmy Mulisa akamuha akazi niba yubaha agaha nagaciro kumuntu washinze equipe yarakwiye kwegura byaba byiza agasezerera staff technique cg akayiha abakinyi 3 babanyamahanga bashoboye basatira izamu. Politique yo gukinisha abenegihugu gusaaaaa warangiza ukabaha abatoza batazwi batanafite experience mubutoza ahaaaa namwe bayobozi mwisuzume murebe niba ikibazo kitava iwanyu? Ngaho murebe abatoza APR FC yagize: Ndindi, Rene feller, Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira, Jacob Mule, Andy Mfutila,Petrovic, Okono Jean Paul, Kanfir, Muvala, Kanyankore, nabandi ntibuka mubagereranye na Jimmy Mulisa, Rubona, Rwasamanzi murabona bihuye kweli????? . Abataha izamu: Julien Ndagano, Milli hassan, Madjidi, Karekezi, Gatete, Abbas rassu, Bwalia joseph, Bobo Bolla, Nyirenda, Musoweya, Bokungu, Bokota, Hassan Mubiru, Umunyakenya ntibuka izina, Rafiki bob, Kabanda congolais, Uzamukunda Baby, nabagande bayikiniye mubagereranye na Mubumbyi, Bugesera, Onesme , Bigirimana Issa nawe wumurundi ubundi mukore analyse kwiterambere rya equipe?? kubwanjye ubusesenguzi nakoze nasanze harabaye ho gusubira inyuma nakwita iteranyuma rya equipe, hakwiye ibyemezo bikarishye no kunyuza umweyo mwikipe yose guhera ku: abayobora badashoboye(adolphe camarade sinzi niba ahafite imigabane), staff technique abadashoboye bakagenda( jimmy na yves), abakinnyi batari ku rwego rwayo bagasezererwa muri make amavugururwa arakeneye bareke gusebya APR FC. Murakoze cyane

  6. ema

    Kuya 2-03-2017 saa 06:15'

    Arikose tuvugishe ukuri ntakubeshya Apr na rayon niyihe gasenyi?ubu equipe itsindwa nkidahari, bayiha igice cya gatatu bikanga,ufite bus!!ifite ibikombe gitobero babeshya ngo ni gitingiro mamashenge,muteteri,gikona,inyats,star a domicile, ubuse mukura iyo mutayiba ntimwibe nyamagabe?rayon yanganyije na porice muraririmba ngo muranezerewe ngo muri abambere,none mwaririmbye ngo ntamutoza,yaaa mbega abafana binyatsi weeeee!muzashinge itorero nabonye muzi guhamiriza kurusha gukina bazajya babibira mwibeshye ngo muri ba mess nimuhura na zanaco ibafunyange,mwibe MUSANZE murebeko mwatora akuka nahubundi nako mwari musigaranye karashira

  7. muteteri

    Kuya 2-03-2017 saa 04:54'

    KALISA we ntago apr yajyana igikombe aliko iragitegura abakinnyi si ngombwa n’umupira mu kibuga si ngombwa hari hari inzira nyinshi zo kugitwara, uretse ko birangira ntawukifuza kureba amavubi kubera abakinnyi hafi ya bose bava muri apr kandi ari star àdimocile, kandi amavubi aba agomba gusohoka.

  8. Alexis

    Kuya 2-03-2017 saa 01:09'

    Apr oyeeeeeeeee
    naho bakwibye

  9. Rukumbuzi

    Kuya 2-03-2017 saa 01:08'

    jim murisa nawe ni yishakire igisubizo

    ndababaye

  10. bob

    Kuya 2-03-2017 saa 01:04'

    ndababaye APR yatumenyereje intsinziiiiiii ariko byanze nyine. arbtre yaturwanyeho biranga ntakundi nyine. made in RWANDA idukozeho.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru