RUHAGOYACU.com

Gicumbi ntizasubira mu cyiciro cya 2-Okoko Godfrey

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru Okoko Godfrey, asanga ikipe ya Gicumbi FC, itari mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha w’imikino.

Ibi OKoko Godfrey yabitangaje nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines FC, igasigara imurusha inota 1 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Gicumbi FC kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere muri 2013, iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda mu cyahoze ari Byumba, ntabwo irasubira mu cyiciro cya 2.

" Ntabwo Gicumbi FC izamanuka. Dusigaje gukina imikino 8, ingana n’amanota 24, aya yose tuzayahatanira," Okoko Godfrey, umutoza wa Gicumbi amaze gutsinda Marines.

Uyu mutoza akomeza avuga ko afite abakinnyi beza i Gicumbi bafite ishyaka rikomeye, akaba asanga ari kimwe mu gitandukanya abo yasize i Huye n’abakinnyi yasanze i Gicumbi.

JPEG - 122.1 kb
Okoko yasezerewe na Mukura, imikino yo kwishyura igiye gutangira

Yagize ati, " Abakinnyi bari aha bafite umutima wo guhangana cyane, bafite umutima wo gushaka intsinzi, ni cyo kibatandukanya n’abakinnyi ba Mukura VS."

" Abakinnyi ba Mukura VS bafite tekinike yo ku rwego rwo hejuru, umupira bazi kuwukina, ariko aba ba Gicumbi ni abakinnyi b’akataraboneka, ubushake bafite buratangaje."

Uyu mutoza yasanze Gicumbi FC imaze gutsinda imikino 2 , inganya indi mikino 2 mu mikino 16. Ikaba yari ku mwanya wa 15 n’amanota 8 gusa.

Kuri ubu iyi kipe iracyari ku mwanya wa 15, ariko mu mikino 6 uyu murundi amaze gutoza Gicumbi FC, imaze gutsindamo imikino 2, harimo umukino batsinze APR FC igitego 1-0, ikaba ari inshuro ya 2 Gicumbi FC yari ibashije gutsindamo APR FC mu mikino 22 bahuye. Okoko indi mikino 4 isigaye akaba yarayinganyije.

Kuri ubu Gicumbi FC ifite amanota 18, ikaba irushwa inota 1 gusa na Marines FC iri ku mwanya ubanziriza uwo kumanuka mu cyiciro cya 2.

Okoko avuga ko abayobozi ba Gicumbi n’abakunzi b’ikipe basabwa gukomeza kuba hafi Gicumbi FC, akizera ko iyi kipe ifite imbaraga zo kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

JPEG - 126.1 kb
Minnaert wasimbuye Okoko, amaze gutsinda imikino 2, atsindwa 3, muri 7 atoje Mukura VS

Okoko yaje muri Gicumbi FC, amaze gusezererwa na Mukura VS nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona.

Kuva Mukura yasezerera Okoko Godfrey, imaze gutsinda imikino 2 mu mikino 7, ikaba yaratsinzwe indi mikino 4.

JPEG - 192.9 kb
Gicumbi FC kuva yazamuka ntirasubira mu cyiciro cya 2

Gicumbi FC izasubukura imikino ya shampiyona nyuma y’icyunamo cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, icakirana na Bugesera tariki ya 22 Mata. Umukino yagombaga kwakiramo Rayon Sports i Gicmbi tariki 16 Mata, ukaba warasubitswe kubera umukino w’igikombe cya Africa, Rayon Sports izahuramo na Rivers United muri Nigeria.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ishyvonne

    Kuya 4-04-2017 saa 13:30'

    Njye ndabona hazamanuka pepiniere na Marine ; okoko ntiyamanura Gicumbi afite umuganga ubw yabimubwiye

  2. Quatre-Vingt

    Kuya 4-04-2017 saa 09:09'

    Musesenguzi c bazabibaze Apr
    ngirango babibajije Nyoko niwe wabisobanura.

  3. Musesenguzi

    Kuya 4-04-2017 saa 08:15'

    Marine na Kiyovu nizo zizamanuka.
    Ko na PEPINIERE yakaniye se!!!
    Muzabibaze APR!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru