RUHAGOYACU.com

Gicumbi yabujije AS Kigali guca kuri APR FC, Eric Nshimiyimana yikoma ikibuga

Mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wahuje ikipe ya Gicumbi FC na AS Kigali i Byumba, amakipe yombi yanganyije 0-0 bituma abanyamujyi badafata umwanya wa kabiri ufitwe n’ikipe ya APR FC.

AS Kigali yagiye gukina uyu mukino isabwa amanota atatu kugira ngo itambuke kuri APR FC yaraye itsikiye imbere ya Pepiniere FC mu gihe Gicumbi FC itozwa na Okoko Godeffroie ikomeje gushaka uburyo yava mu murongo utukura.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi ananiwe kubona izamu, ndetse AS Kigali ibura amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri, aho yagize amanota 40 inganya na Police FC ya gatatu mu gihe Gicumbi FC yagize amanota 15, amanota ane imbere ya Pepiniere FC ya nyuma.

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba yikomye ikibuga kitameze neza, avuga ko cyabaye imbogamizi mu gutuma ikipe ye ititwara neza muri uyu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Gicumbi FC iri gutozwa na Okoko muri iyi mikino yo kwishyura ya shampiyona, ikomeje kugora amakipe y’ibigugu, aho nyuma yo gutsinda APR FC mu kirarane cy’umunsi wa 17 wa shampiyona, yanganyije na Police FC kuri iki kibuga banganyirijeho na AS Kigali.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Batigo

    Kuya 24-03-2017 saa 02:07'

    Turongera gusaba ubuyobozi bwa ruhagoyacu .com kugenzura commentaries mbere yo kuzafisha kuko ibi sibintu byi Rwanda uyu wiyita Niyogisubizo turasaba akurikiranywe NB nibiba ngombwa mujye mwaka na no y’ indabgamuntu.

  2. Venuste Niyotwagira

    Kuya 21-03-2017 saa 21:19'

    Ariko buriya niyogisubizo ibyo yanditse yabitekerejeho mfana reyosports ariko abyumve ko niba ababajwe nibihe A P R. irimo atandukanye reyosports na A P R.ntuzatwishinge kuko twebwe ikipe niyabafana tudahari ntiyabaho ariko wowe wajya kukibuga utajyayo A P R.ntizakubaza amafaranga uzarore kujyayo maze ubahime rwose niba ubona twe nkabareyo dutegeka bikaba nuko burimunsi baba batubwira ngo ntibahembye niduteranye twishyure abakinnyi witonde rero .

  3. vedaste

    Kuya 21-03-2017 saa 15:16'

    dukeneye impinduka muri ruhago nyarwanda .nta kpe kampara agubwo itsinda ezo itsindwe

  4. Muhire

    Kuya 21-03-2017 saa 08:56'

    nta mufana wa APR FC Utukana atyo pe.

  5. eric

    Kuya 21-03-2017 saa 08:10'

    Ariko wowe wanditse utuka uyu mutoza uziko wahanwa

  6. Ezechiel

    Kuya 21-03-2017 saa 07:59'

    Ariko nkawe Niyogisubizo imvugo uba ukoreshe wumva aricyo gisubizo cyawe ntabwo ari byiza mu muco w’abanyarwanda ntibikwiye ko umuntu yihandagaza akandagaza undi bigeze aho ahari kuba wararerewe mu muhanda ntaho byageza APR.Nonese bamwirukane bayiguhe? Ibyo nabyo byagira indi nzira binyuramo atari iyo mu bitutsi.Ntuzongere njye simfana APR ariko ndababaye ibihe irimo na rayon yabibayemo nandi abarayon barihangana foot ball si intambara

  7. manzi

    Kuya 20-03-2017 saa 22:25'

    Eric arikoma ikibuga yagikiniyeho wenyine?
    konzineza ko kiriya kibuga yigeze kugitsindiraho; aho si amatakira ngoyi ko ko!!

  8. Musesenguzi

    Kuya 20-03-2017 saa 22:22'

    Ikibuga se indi kipe siho yakiniye.
    Ahubwo ikipe zose zarakaniye!!!
    Shampiyona y’uyu mwaka ntibyoroshye!!
    Ikipe ebyiri zanyuma zisigaye zigora izo muri enye za mbere.
    Ntibyoroshye!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru