RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha
Hitabajwe Minispoc, De Gaulle yasabye imbabazi Amagaju
Print Comments: 19 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’Amagaju yemeye gukina na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona uzahuza amakipe yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 kuri Stade ya Kigali.

Kuri uyu wa Mbere, Amagaju yari yandikiye FERWAFA avuga ko atiteguye gukina uyu mukino uzaba saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), nyuma yo guhindura isaha y’umukino bataramenyeshejwe impamvu.

Amategeko agenga umupira w’amaguru avuga ko kugira ngo umukino wimurwe, bisaba ko ubusabe buba bwabaye amasaha 48 mbere y’uko umukino uba, ariko Amagaju yo yabonye ibaruwa ibamenyesha kuwa Mbere saa 19:00.Muri make bivuze ko hari hamaze kurengaho amasaha 3 n’igice ugendeye kuri 15:30 umukino wari kuzatangiriraho.

FERWAFA yemereye Rayon Sports ko umukino uhindurirwa amasaha.. mu gihe.......FERWAFA yemereye Rayon Sports ko umukino uhindurirwa amasaha.. mu gihe.......
Amagaju yavugaga ko atamenyeshejwe impamvu ndetse yabonye ibaruwa itinzeAmagaju yavugaga ko atamenyeshejwe impamvu ndetse yabonye ibaruwa itinze

Nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju FC, ubwa Rayon Sports FC ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bagiranye inama kuri uyu wa Kabiri mu rwego rwo kumvikanisha impamvu yo guhindura amasaha y’umukino, inama yanitabiriwe n’uruhande rwa Minisiteri y’umuco na siporo (Minispoc) nk’umuhuza w’impande zombi.

Iyi nama yarangiye umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda; Nzamwita Vincent De Gaulle, yemeye ko habayeho kutamenyesha ikipe y’Amagaju mu buryo bukwiye, ndetse birangira umukino ugomba kuba saa 18:00 nk’uko byifuzwaga.

Kuri Twitter y'umunyamabanga wa Rayon Spots, yemeje ko umukino uzakinwa saa 18:00Kuri Twitter y’umunyamabanga wa Rayon Spots, yemeje ko umukino uzakinwa saa 18:00

Umunyamabanga w’ikipe y’Amagaju FC; Baziruwiha Barthazar, amaze gutangariza RuhagoYacu ko bagaragarijwe ko ibaruwa Rayon Sports yanditse isaba ko umukino wakwimurwa, yatanzwe mu gihe gikwiye, ariko bo batinda kubimenyeshwa.

" Rayon Sports yasabye ko umukino wimurwa kugirango abantu bazabashe kuwitabira ari benshi bavuye mu kazi. Batweretse ibaruwa Rayon Sports yatanze dusanga hashize igihe, ahubwo harabaye ikosa ryo kutatumenyesha. Gusa twemeye ko umukino uzaba saa 18:00."- Barthazar, umunyamabanga w’ikipe y’Amagaju FC atangariza RuhagoYacu.

Rayon Sports iyoboye shampiyona n'amanota 52, irarusha APR FC ya kabiri amanota 8Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 52, irarusha APR FC ya kabiri amanota 8
Amagaju FC ari ku mwanya wa 10 n'amanota 25Amagaju FC ari ku mwanya wa 10 n’amanota 25

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, mu gihe mu mukino uheruka kubahuriza kuri iyi stade ya Kigali bazakiniraho kuri uyu wa Gatatu, hari ku munsi wa 29 wa shampiyona y’umwaka ushize w’imikino; Amagaju FC yanyagiriwe kuri iki kibuga ibitego 6-0! Nabwo wari watangiye saa 18:30.

samed Kuya 8-04-2017 saa 06:25'

arikose azahora asabimbabazi zitagirimpinduka yigize untouchable none aturimbiriye amavubi ngarasaba imbabazi ESE ubundi yakweguye aho kugira NGO akomeze kariya gasuzuguro

ema Kuya 5-04-2017 saa 20:53'

##yasaze mutabare ubuse urasakuza manegeka fc na gicumbi irabanaira ngo burozi fc ntakindi umuntu yakumarira usibye kuguseka rayon yaroga!! itaroga niyacu twebwe abafana!ndabona witesha umutwe pe nugusakuza gusa sindumva manegeka yanyu mwayihaye na2000 buriya bayibahaye mwebwe mwahemba numukinnyi numwe?gukanga gusa pu

Nestor Kuya 5-04-2017 saa 17:51'

Arikose koko Degole yicumupira igihugu kirebera koko njyebirambabaza ukuntu imisoro ituvuna bakayashora muri sport ngotwishime twarangiza tukababazwa kurururwego igihugu kirebera ngo udufaranga caf izamuha ngwazatubagabanya baceceke koko!! ubuse komanda irangiye mwadukijije Degole koko gusa birababajepe kugihugu nkurwanda nizeragako ntawadutobera turebera murakoze, Gusa amahirwe kuri Rayon muri confederation.

rukara Kuya 5-04-2017 saa 17:15'

UBWO RUSWA MURAYIRIYE NYINE AMAGAJU WEEE . IYO BIBA ARI NKA APR yabikoze ngo urebe amagambo akaruta akandi karakamira kokooooo

mucaca Kuya 5-04-2017 saa 13:30'

degaule naranginze mandat aveho kbs

Igikona Kuya 5-04-2017 saa 10:12'

Degole arahuzagurika ashakisha amanita kandi gasenyi ntiyamutora

Bwiza Kuya 5-04-2017 saa 08:32'

Haaaaaa!!!!!! uyu De Gaulle nawe azahora asaba imbabazi !!!!! amakosa narangire muri FERWAFA umupira wacu utere imbere. Munyuzeho igitekerezo cyanjye musigaye mutanyurizaho ibitekerezo. Murakoze

Ntirushwa Jean Kuya 5-04-2017 saa 08:07'

bigaragarako degaulle nta gitinyiro agifite mu bantu ndetse arahuzagurika pe! twemere nta democratie iba muri Ruhago kuko uyu muyobozi yakabaye yaregujwe cg yareguye. twe hano i Kampala twamuhaye irya ZOUM .ntanarimwe football yo mu rda yigeze ibiha nko kubw’uyu mugabo.ku rutonde rw’abayobozi ba ruhago batubashywe ku isi: Nzamwita Vidog. niwe ubanza.njye mfana RAyon kdi na South Sudan twagiye kuyifana.

Peter Musenda Kuya 5-04-2017 saa 06:08'

Amagaju Arasubira Mubufundu Yimyiza Imoso; Apr Yo Nukuriramumyotsi Gusa Rayon4-0 Mutegereze Kone1 Nahimana 2 Xavio 1 Ngayo Nguko

Nsanzimana Sylve, Kuya 4-04-2017 saa 23:25'

Ariko Wowe wiyise_ ####- ko ukunda kugira ibigabo nkibya bagombozi.uhoza uburozi mumvugo zawe, iwanyu muraroga niyo mpamvu.gusa icyo ugomba kumenya kuba bimuye umukino sigitangaza kandi siwo wambere bimuye sinawo wanyuma.impamvu zokuwimura izipfa kuba zumvikana.kuko bawimuye kunyungu zikipe,buriwese afite uburyo abayeho namakipe nuko. gikudiro yacu,ibeshejweho nimbaraga zacu,kuba badushakiye umwanya wokujya kuyishyigikira tuvuye mukazi nibyiza. amafaranga yacu arakenewe kugira ngo gikundiro yacu itere imbere.ntituri nkamwe musakuriza murugo mutajya kuri stade.abafana ba apr ntacyo mumaze.ikipe yanyu ibeshejweho na basirikare. naho mwewe muri abavuza ndurugusa,muvugira inyuma ya stade gusa.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)