RUHAGOYACU.com

Ibintu 10 byaranze umunsi wa 3 wa shampiyona birimo n’amasomo twize

Guhera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Azam Rwanda Premier League’ yarakomeje n’umunsi wayo wa gatatu, uyu wabayemo imikino umunani hagatsindwamo ibitego 17 ni ukuvuga byibuze ibitego bibiri kuri buri mukino.

RuhagoYacu yakurikiranye imikino itandukanye ya shampiyona hari byinshi yabonye, birimo amasomo twakuye kuri iyi mikino ndetse n’ibyayiranze.

1. Yves Rwigema yahinduye ikipe aguma kuba wa wundi

Muri APR FC ntabwo yabonye umwanya ugaije wo gukina, birumvakana ko yagombaga kujya kureba ko muri Rayon Sports ho bikunda.

Byaranze, birashoboka ko mu byatumye uyu musore ukiri muto wize umupira w’amaguru muri Espagne hamwe bitari kumukundira gushyiraho inyogosho zidasanzwe yagize mu minsi ishize, ariko aho ari ubu arakina, ndetse ni inkingi ya mwamba muri Miroplast dore ko ibitego bibiri Miroplast yatsinze Kiyovu Sports byombi ari imipira ye yahinduye igana ku izamu maze icya mbere Fabrice agitsinda ubwugarizi bw’ikipe ya Cassa n’umunyezamu Ndoli naho icya kabiri Karera Hassan aritsinda.

Rwigema Yves muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru, yambaye bitandukanye n’abandi, nimero zo ku ikabutura zanditse imbere n’inyuma ku buryo ushobora kugira ngo irahindurije!

Rwigema Yves nimero 14 ni we wenyine wambara nimero imbere n'inyumaRwigema Yves nimero 14 ni we wenyine wambara nimero imbere n’inyuma

Rwigema Yves (14) yishimira igitego hamwe na bagenzi beRwigema Yves (14) yishimira igitego hamwe na bagenzi be

2. Harageze ngo FERWAFA itangire guhana abatoza, abakinnyi n’abafana

Bamwe banze umupira bakiri bato, abandi bawuzinutswe kubera imyitwarire yo ku bibuga, ubwo wenda uwahakubitiwe yavuga byinshi kundusha.

Ese 2014 ni kure ngo twibagirwe ibyabaye hagati ya Rayo Sports na AS Kigali?

Icyo gihe bamwe barahanwe, ariko ubu siko bimeze.

Umwaka w’imikino 2017/18, hamaze kuba ibikorwa bibiri byo kunenga muri ruhago yacu. Ku munsi wa kabiri wa shampiyona, ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali abafana bafatanye mu mashati umukino ujya kurangira, gusa ibyo byarangiranye n’ifirimbi y’umukino.

Bidateye kabiri, Bugesera yakira Rayon Sports i Nyamata kuwa Gatandatu, mugani wa ba bandi imvugo yabaye ‘’Kubita!”

Guhangana hagati y’abatoza; Ally Bizimungu na Karekezi Olivier biri mu byaranze uyu mukino nubwo bombi birukanwe ku ntebe z’abatoza wenda bakazaba badatoza umunsi wa kane wa shampiyona, ariko ibi byakuruye imvururu zikomeye ku kibuga, abafana bakubita abatoza, Nshimyimana Maurice, umutoza wungirije mu Bugesera akubitwa vuvuzera mu mugongo byaragaragaye ariko kugeza uyu munsi ntacyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rirabitangazaho.

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona, abafana ba Kiyovu bafatanyemo n'aba Rayon SportsKu munsi wa kabiri wa shampiyona, abafana ba Kiyovu bafatanyemo n’aba Rayon Sports
Ally Bizimungu na Karekezi birukanwe ku ntebe z'abatoza ubwo habaga imvururu i Nyamata kuwa Gatandatu/ Foto:InyarwandaAlly Bizimungu na Karekezi birukanwe ku ntebe z’abatoza ubwo habaga imvururu i Nyamata kuwa Gatandatu/ Foto:Inyarwanda

Ese ko hanze baca amafaranga amakipe, bahana abatoza n’abakinnyi, bahagarika abafana…… iwacu tuzabikora ari uko hasubiye nk’ibyo ku Amahoro?

3. Ese Mukura yaba yaribeshye ku munyezamu?

Nta mwaka ushize buri wese numva avuga ko u Rwanda rufite abanyezamu benshi kandi beza ndetse batanga icyizere.

Umupira w’amaguru ngo ni umukino w’amakosa, hatabayemo ikosa nta gitego cyaboneka. Kuri Bakame byamubayeho Aba Rayon bataha babaye nyuma yo kwishyurwa mu minota ya nyuma na AS Kigali.

Rwabugiri Omar ni umunyezamu waguzwe yitezwe muri Mukura Victory Sports, mu mikino itatu uyu munyezamu amaze gukina, amaze gutsindwa ibitego bitatu bibiri biturutse ku makosa ye.

Rwabugiri Omar amaze gukora amakosa abiri yavuyemo ibitego 2 muri 3 bimaze kwinjira mu izamu ryeRwabugiri Omar amaze gukora amakosa abiri yavuyemo ibitego 2 muri 3 bimaze kwinjira mu izamu rye

Iyi kipe y’i Huye yishyuwe na Etincelles mu minota irindwi ya nyuma y’umukino wabereye i Rubavu kuwa Gatandatu ubwo Mbonyingabo Regis yahinduraga umupira, uyu munyezamu ngo ubanza yarawubonyemo inzoka, aterera mu izamu!

Rwabugiri wazamukiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC, umwaka ushize akaba yari muri Musanze FC, ni we munyezamu wa mbere wa Mukura, imbere ya Ingabire Aime Regis na Kimanuka Jean Claude, abanyezamu batozwa na Mugabo Alex. Uyu waje habura igihe gito ngo shampiyona itangire.

4. Ibibuga bibi, iturufu ku makipe mato

Ese buriya ni uko Bugesera ifite abafana benshi kurusha RayonSports? Ni uko se Gicimbi FC ikaze kurusha Marines? Cyangwa Ni uko Miroplast ifite abakinnyi beza kurusha Kiyovu Sports?

Inkoko iri iwayo ishonda umukara. Amakipe atandukanye yarabyuharije mu mpera z’icyumweru gishize maze ayakiniye kuri bya bibuga byacyemanzwe mu mwaka ushize w’imikino, yose abasha gutahukana intsinzi, nyamara siyo yahabwaga amahirwe ku rupapuro!

Ku kibuga cyayo, Gicumbi FC yatsinze Marines 2-1, Miroplast ikubitira Kiyovu Sports i Gikondo mu gihe Rayon Sports yatsindirwaga i Nyamata.

Ibibuga bibi bigiye kuba imbehe ku makipe mato?Ibibuga bibi bigiye kuba imbehe ku makipe mato?

Kirehe FC yatsindiye Musanze FC i Nyakarambi mu gihe Espoir FC bitayoroheye gutsindira Sunrise FC i Rusizi ngo kuko ikibuga cy’i Nyagatare ukimenyereye yakwitwara neza kuri ibyo bindi twavuze haruguru.


5. AS Kigali ntirasubiza abibaza niba kugura benshi beza bivuga gutsinda

Nta gikuba cyacitse kuko ari imikino itatu imaze kuba ndetse yewe iyi kipe y’Abanyamujyi ifite amanota 4 ku manota icyenda imaze gukinira.

AS Kigali ni imwe mu makipe yigaragaje cyane ku isoko ry’igura, izana abakinnyi benshi batandukanye kandi bahenze, gusa bijyanye n’ibyo yari yitezweho kugeza ubu ntacyo iragagaraza.

AS Kigali yashoboye menshi ariko n'ubundi nta mpinduka ziraboneka mu kibugaAS Kigali yashoboye menshi ariko n’ubundi nta mpinduka ziraboneka mu kibuga

Pre-season ntabwo twayitindaho kuko AS Kigali yegukanye Intsinzi Celebration Cup nubwo yananiwe kwitwara neza mu Agaciro Championship.

Nibyo haracyari kare kuvuga ko ikipe runaka itakwitwara neza cyangwa se ko itatwara igikombe, ariko gutakaza imbere ya Rayon Sports banganyije, ugatsindwa na APR FC zombi muhanganye icyizere kirava he?

Mu bitego bine iyi kipe imaze kwinjiza, muri ba rutahizamu bayo basaga batandatu, babiri nibo babashije kubona inshundura; Ndarusanze Jean Claude na Ngama Emmanuel ku mukino batsindagamo Miroplast 2-0. Ku mukino bahuyemo na Rayon Sports, AS Kigali yatsindiwe na Iradukunda Eric naho kuri APR FC itsindirwa na Murengezi Rodriguez.

Kiyovu yaba ikiri mu mwuka w’icyiciro cya kabiri?

Nyuma yo kugagurwa mu cyiciro cya mbere, Kiyovu Sports bakoze iyo bwabaga bagura abakinnyi batandukanye, kuva mu izamu kugera mu baritaha, birumvikana ko amasomo bayabonye ku buryo buhagije ubwo bamanukaga mu mwaka ushize w’imikino. IKibazwa kugeza ubu ni uburyo iyi kipe ishobora guhagarara neza mu cyiciro cya mbere.

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona, Kiyovu y’umutoza Cassa bafite intsinzi imwe gusa bakuye ku mukino wa Musanze FC.

Kiyovu Sports ntiragarurira icyizere abakunzi bayoKiyovu Sports ntiragarurira icyizere abakunzi bayo

Mu mikino ibiri yakurikiyeho, Kiyovu yatsinzwe na Rayon Sports na Miroplast mu gihe ku munsi wa kane wa shampiyona batgereje ikipe ya APR FC, amateka n’imibare kuri uyu mukino ntibiri ku ruhande rw’Urucaca!

Mu kibuga, abasore ba Cassa Mbungo bakina neza ariko buryo gukina neza ni ugutsinda.

7. Ku munsi wa gatatu, byibuze buri kipe yatsinze umukino

Ese amakipe yaba ari ku rwego rugiye kungana?

Reka tubanze twibukiranye ko ku munsi wa gatatu wa shampiyona mu mwaka w’imikino 2014/15, Isonga FC yari ifite inota rimwe ku manota icyenda, mu 2015/16 AS Muhanga yari ifite ubusa ku manota icyenda ndetse na 2016/17 ku munsi wa gatatu Pepiniere FC yari ifite ubusa ku manota icyenda.

Uyu mwaka siko bimeze. Uretse Espoir FC itaratsinda umukino n’umwe kuko imaze kunyanga kabiri bikayihesha amanota abiri, byibuze buri kipe kuri ubu imaze gutsinda umukino umwe uhereye kuri Bugesera FC ya 15 yatsindaga Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize.

Espoir FC niyo kipe itaratsinda umukino uyu mwakaEspoir FC niyo kipe itaratsinda umukino uyu mwaka

8. Umukino wa Police n’Amagaju niwo wakurikiranwe n’abatoza benshi

Birasanzwe ko abatoza batandukanye bareba imikino y’andi makipe bahaganye muri shampiyona cyangwa se abatoza b’ikipe y’igihugu bagakurikirana uko abakinnyi bifuza guhamagara bitwara nubwo aho twabonye Mashami tutahabonye Antoine Hey.

Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa Gatanu habaye umukino umwe, kuwa Gatandatu haba imikino ine mu gihe ku Cyumweru habaye imikino itatu, ariko umukino wahuje Police FC n’Amagaju FC ku Cyumweru niwo warebwe n’abatoza benshi.

Nibyo kwa Mironko, hari Jimmy Mulisa na Mugisha Ibrahim ba APR FC bari baje kureba Kiyovu Sports bazahura kuwa Gatanu, Ally Bizimungu na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ba Bugesera FC barebaga Miroplast bazahura ku Cyumweru ndetse na Lomami Marcel wa Rayon Sports yari kuri uyu mukino.

Ku Kicukiro ubwo Police FC yakinaga n’Amagaju; umutoza wa Mukura; Haringingo Francis witegura kwakira iyi kipe yo mu Bufundu yari kuri uyu mukino hamwe n’abayobozi be.

Hagaragaye kandi Eric Nshimiyimana wa AS Kigali nubwo nyuma yo gutsindwa na APR FC azakira Gicumbi FC.

Aha kandi hari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’; Mashami Vincent, Ruremesha Emmanuel wa Etincelles uzakirwa na Sunrise FC ku munsi wa kane wa shampiyona ndetse na Sogonya Hamissi ‘Kishi’ udafite ikipe kuva atandukanye na Kirehe FC ubwo umwaka ushize w’imikino wari urangiye.

Pablo utoza Amagaju ahoberana na Seninga wa Police FCPablo utoza Amagaju ahoberana na Seninga wa Police FC
Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yari ku Kicukiro ku CyumweruRuremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yari ku Kicukiro ku Cyumweru
Mashami Vincent wungirije mu Amavubi ku mukino wa Police FC n'Amagaju FCMashami Vincent wungirije mu Amavubi ku mukino wa Police FC n’Amagaju FC
Sogonya Hamissi Kishi udafite ikipe ubu, na we yaje kureba uyu mukinoSogonya Hamissi Kishi udafite ikipe ubu, na we yaje kureba uyu mukino
Haringingo Francis utoza Mukura yaje kureba Amagaju bazahura kuwa GatandatuHaringingo Francis utoza Mukura yaje kureba Amagaju bazahura kuwa Gatandatu
Eric Nshimiyimana yaje kureba umukino wa Police FC nyuma yo gutsindwa na APR FC kuwa GatanuEric Nshimiyimana yaje kureba umukino wa Police FC nyuma yo gutsindwa na APR FC kuwa Gatanu


9. Espoir FC yongeye kugira intangiriro mbi za shampiyona

Umwaka ushize, umwaka wa mbere ku mutoza Jimmy Ndizeye muri Espoir FC yamaze imikino 10 ya shampiyona ataratsindwa kugeza ubwo bakiraga APR FC ikabatsinda 2-0.

Uyu mutoza yafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2017 bwa mbere mu mateka yayo, batsindwa na APR FC yegukanye igikombe.

Muri shampiyona y’uyu mwaka, Espoir FC niyo kipe itarabona intsinzi mu mikino itatu imaze gukinwa.

Jimmy Ndayizeye yongeye kugira intangiriro mbi za shampiyona muri EspoirJimmy Ndayizeye yongeye kugira intangiriro mbi za shampiyona muri Espoir

Muri shampiyona y’umwaka ushize, kugeza ku munsi wa gatatu wa shampiyona, Espoir FC bari bafite amanota atatu nabwo bataratsinda umukino kuko banganyije na Marines, Rayon Sports na Bugesera FC, intsinzi yabo ya mbere bayikura i Gicumbi ku munsi wa gatanu nyuma yo kunganya na Amagaju FC ku munsi wa kane wa shampiyona.

10. Umukinnyi w’umunsi: Songa Isaie

Nyumayo kuba rutahizamu w’umwaka mu 2015, atsinda ibitego 14 muri shampiyona, umwaka ukurikiyeho agatsinda ibitego birindwi gusa. Songa Isaie yaba yagarutse uyu mwaka?

Uyu nimero 9 wa Police FC wanyuze mu makipe ya APR FC na AS Kigali, yafashije ikipe ye kunyagira Amagaju FC bari bahanganye ku Cyumweru ibitego 4-1, atsindamo ibitego bitatu wenyine.

Kimwe n'impanga ye Muganza Isaac, ni uko bishimira ibitegoKimwe n’impanga ye Muganza Isaac, ni uko bishimira ibitego
Songa Isaie yatsinze ibitego 3 muri 4-1 batsinze ku CyumweruSonga Isaie yatsinze ibitego 3 muri 4-1 batsinze ku Cyumweru

Uyu mukinnyi waherukaga gutsinda ibitego bingana gutya mu mukino umwe mu mwaka w’imikino umwe mu mwaka w’imikino 2014/15 abimburiye abandi gutsinda hat-trick muri uyu mwaka w’imikino 2017/18, yuzuza ibitego bine mu mikino itatu nyuma yo gutsindira iyi kipe no ku munsi wa kabiri wa shampiyona ubwo bahuraga na Mukura Victory Sports.

Amafoto: Hardy UWIHANGANYE & Ntare Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. irasukunda

    Kuya 25-10-2017 saa 15:19'

    gsa bikosore

  2. faizo

    Kuya 24-10-2017 saa 13:48'

    Erega amakosa nkaya ntiyabura, none umufana numukinnyi bahurirahe? nicyakibazo kimitegurire mibi yimikino nihatagira igikorwa barajya baterana amabuye kuko nayo abahari. gusa sibyiza byongeye kumunyarwanda.

  3. happy

    Kuya 24-10-2017 saa 08:49'

    Iyi nkuru ni nziza ariko irimo amakosa y’imyandikire menshi. Njya nibaza niba mbere yo gutangaza inkuru bitabaho ko isubirwamo ngo hakosorwe amakosa abonetsemo. Ubwanditsi bwikosore.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru