RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA
Ibintu 4 by’ingenzi byitezwe ku munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, hakinwa umunsi wayo wa 25 kuwa Gatandatu no ku Cyumweru.

Imikino y’uyu munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ikaba ishobora gutanga isura ku gikombe cya shampiyona, umwanya wa kabiri no ku makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.


Uko amakipe azahura:

Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2017

  • AS Kigali vs Pepiniere FC (Stade de Kigali)
  • Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi)
  • Mukura VS vs Bugesera FC ( Stade Huye)
  • Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi)
  • Musanze FC vs Rayon Sports (Stade Ubworoherane)

Ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2017

  • Sunrise FC vs Kiyovu SC (Nyagatare)
  • Police FC vs APR FC (Kicukiro)
  • Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe)

1. Ese Musanze yafashijwe na Rayon Sports kuguma mu cyiciro cya mbere irayitambika mu nzira zo gutwara shampiyona?

Tarki ya 17 Nyakanga 2016, Musanze FC yagombaga kumanuka mu cyiciro cya kabiri igihe cyose yari kuba inaniwe gutsinda umukino usoza shampiyona, ariko birangira itsinze Rayon Sports 2-0 mu mukino wabereye i Nyakinama.

Musanze FC yfashijwe na Rayon Sports ubwo yari igiye kumanuka umwaka ushizeMusanze FC yfashijwe na Rayon Sports ubwo yari igiye kumanuka umwaka ushize

Amakipe yombi agiye kongera guhura mu mpera z’iki cyumweru, aho Musanze FC imaze imikino 12 idatsindwa muri shampiyona iraza kuba yakiriye Rayon Sports ya mbere ndetse nayo imaze imikino 8 ya shampiyona idatsindwa.

Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yari umutoza wungirije muri Musanze FC mu mwaka ushize w’imikino, ndetse rutahizamu Lomami Frank wa Rayon Sports yari muri Musanze FC mu mwaka ushize w’imikino, aba baraza kuba bahura n’abatoza ba Musanze FC; Habimana Sosthene na Ndikumana Hamad Katauti banyuze muri iyi kipe nk’abatoza n’abakinnyi n’abandi barimo Peter Otema ukinira Musanze FC.

Rayon Sports kuri ubu irusha APR FC ya kabiri amanota 5, mu gihe hasigaye imikino itandatu ya shampiyona n’ubwo Rayon Sports ifite ibindi birarane bibiri, gusa ntawakwemeza ko yamaze gutwara igikombe bidasubirwaho kuko iramutse itakaje uyu mukino, APR FC igatsinda, hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota abiri.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane saa 15:30.

Lomami Frank (wari muri Musanze) hamwe na mukuru we Lomami Marcel nyuma yaho Musanze yari imaze gutsinda Rayon Sports 2-0Lomami Frank (wari muri Musanze) hamwe na mukuru we Lomami Marcel nyuma yaho Musanze yari imaze gutsinda Rayon Sports 2-0

2.Police FC iracyarwana no gutsinda APR FC banahanganiye umwanya wa kabiri

Reka twirengagize ko aya makipe yombi akurikiwe na AS Kigali, cyangwa se ko APR FC yatwara shampiyona uyu mwaka, ahubwo twigire ku bishobora kuranga umukino uzayahuza ku Cyumweru.

Police FC imaze imyaka itanu yose itarabasha gutsinda APR FC muri shampiyona ndetse n’umukino uheruka byari 2-2, gusa kuri ubu amakipe yombi aratandukanywa n’amanota atatu gusa, APR FC ku mwanya wa kabiri, Police FC ku mwanya wa gatatu.

Police FC imaze imyaka 5 idatsinda APR FC muri shampiyonaPolice FC imaze imyaka 5 idatsinda APR FC muri shampiyona

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa APR FC byashimangira umwanya wa kabiri n’ubwo hakiri indi mikino iri imbere, ariko byakomera kurushaho igihe amanota atatu yatwarwa n’abasore ba Seninga Innocent uzaba ahura na Jimmy Mulisa ku nshuro ya kabiri.

Ikipe ya kabiri muri shampiyona ikaba ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, ariko ibi biba iyo iyatwaye shampiyona, ari nayo itwaye igikombe cy’Amahoro.

3. Intambara yo kutamanuka igiye kuryoshya shampiyona!

Birashoboka ko igikombe wagiha Rayon Sports, ariko se uwakubaza amakipe abiri azamanuka, uretse kubanza kuvuga Pepiniere FC indi yaba iyihe?

Umunsi wa 25 wa shampiyona urahurirana n’imikino irimo uzahuza Gicumbi FC n’Amagaju mu misozi ya Byumba, Kirehe FC na Marines, Pepiniere FC na AS Kigali ndetse na Sunrise FC izaba yakiriye Kiyovu SC.

Kuri Gicumbi FC ifite amanota 18 n’ikirarane cya Rayon Sports, bazakira Amagaju FC mu mukino byababera byiza babashije kuwutsinda, kuko basatira amakipe ya Marines na Kiyovu Sports zifite amanota 20 na 22 ndetse na zo zizaba zikina mu mpera z’iki cyumweru nk’uko twabibonye haruguru.

Biracyagoranye kumenya ikipe ishobora guherekeza Pepiniere FC yo ikomeza kugaragaza ubushake buke bwo kutamanuka n’ubwo na yo bitararangira, gusa biragoye!

Pepiniere FC yatungurana itamanuka mu cyiciro cya kabiri!Pepiniere FC yatungurana itamanuka mu cyiciro cya kabiri!

4. Kugaruka kwa Yaounde muri shampiyona y’u Rwanda

Nyuma yo gusezererwa amaze iminsi 43 muri APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, akagenda nta mukino wa shampiyona atoje, Kanyankore Gilbert Yaounde umwe mu batoza bafite izina hano mu Rwanda azaba atoza umukino wa mbere mu ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gusimbura Mashami ubwo banatsindaga Gicumbi FC 3-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu akaba yaratoje amakipe atandukanye, akomeye hano mu Rwanda arimo; Les Citadins, Kiyovu Sports na Rayon Sports mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda.

Yaounde yasimbuye Mashami muri Bugesera FCYaounde yasimbuye Mashami muri Bugesera FC

Aphrodizzo Kuya 30-04-2017 saa 12:25'

Rayon oyeee komerezaho

Emmanwel Kuya 29-04-2017 saa 09:54'

Igikombe N’icyareyo Naho Kiyovu Nireba Nabi Iramanuka Nayo Murakoze

YOUNG G Kuya 28-04-2017 saa 20:16'

Apr Ntikure Amerwe Mw,isaro.Gikundiro Oyeeeeee!

ngabo Kuya 28-04-2017 saa 14:04'

Aba Maso:
1. Bakame 2. Manzi 3. Eric 4. Ange 5. Fiston 6. Sefu 7. Djabel 8. Pierrot 9. Fabrice 10. Shassir 11. Savio

Nihagire ushyiraho aba Lumumba turebe aho ibirego bizaturuka.

ngabo Kuya 28-04-2017 saa 14:04'

Aba Maso:
1. Bakame 2. Manzi 3. Eric 4. Ange 5. Fiston 6. Sefu 7. Djabel 8. Pierrot 9. Fabrice 10. Shassir 11. Savio

Nihagire ushyiraho aba Lumumba turebe aho ibirego bizaturuka.

sawa Kuya 28-04-2017 saa 13:52'

Iri niryo rushanwa.Mureke tuzarebe umuhanga.Ese ari izamanuka n’izagitwara amatsiko benshi arihe?

fanny Kuya 28-04-2017 saa 13:04'

igikona nimwihangane kuko gutwara ikigikombe ninkinzozi kurimwe rwose ahwonimwiyakirepe!

GHF Kuya 28-04-2017 saa 12:38'

Iyi Weekend irashyushye kbsa, sasa nibwo shampiyona igeze aharyoshye. APR Oyeeeeeeeeeee, Igikombe nicyacu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)