RUHAGOYACU.com

Ibitego 2 bya Adolphe byafashije Espoir FC gukura amanota 3 kuri Kiyovu Sports

Espoir yabashije gukura amanita 3 kuri Kiyovu Sports ku bitego 2 by’umukinnyi Hakundukize Adolphe mu mukino w’umunsi wa 12 w’Azam Rwanda Premier League.

Muri rusange wari umukino usa nk’ufunguye ku mpande zombi ikipe ya Kiyovu yari iri mu rugo itangira isatira bikomeye inagerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko bakabupfusha ubusa. Ku munota usatira uwa 10 Kiyovu yaje kubona Penalty maze irayihusha isa naho ikizere cyo kubona intsinzi kigabanutse.

Espoir nayo yakomeje kotsa Kiyovu igitutu biza no kuyihira kuko ku munota usaga uwa 30 w’igice cya mbere baje kureba mu izamu igitego cyiza cyane cy’umusore Hakundukize Adolphe ku mupira yari ahawe na Renzaho Hussein, igice cya mbere cyirangira gutyo.

Igice ya 2 cyasaga nkaho Kiyovu yakangutse ndetse ishaka no kwishyura ariko bakomeza guhusha imipira myinshi. Ntibyatinze rero kuko kuko ku munota wa 47 Espoir yaje gutsinda igitego, umupira mwiza wasanze Adolphe nanone ahagaze imbere y’izamu rya Kiyovu ahita awubariza mu rushundura.

Umukino ugeze muminota 70 Kiyovu yaje kubona igitego 1 cyatsinzwe na Lomami Andre ku mupira mwiza wa Yamini Salum, gisa nkaho gihaye abayovu ikizere cyo kunganya na Espoire ariko bikomeza kuba ibyubusa, arinako byarangiye rero Espoire itwaye amanita 3 y’umukino kubitego 2 kuri 1 cya Kiyovu. Umukinnyi mwiza w’umukino yabaye Hakundukize Adolphe watsinze ibitego 2 bya Espoir FC.

11 babanjemo kuri Kiyovu :

Uwase Fidele 19, Mukamba 16, Ahoyikuye Jean Paul 3, Niyitegeka Idrissa 4, Yamini Salumi 7, Twizeyimana Martin Fabrice 8, Mustafa Francis 10, Iracyadukundi Eric 12, Nizeyimana Djuma 11, Lomami Andre 17, Nizeyimana Jean Claude 13

11 babanjemo kuri Espoir FC:

Sozera Anselme 71, Harerimana Jean Damascene 19, Hatungimana Basile 2, Mbogo Ali 18, Jaques Wilondja 5, Mutunzi Clement 13, Hakundukize Adolphe 7, Dushimumugenzi Jean 4, Ndikumana Bodo 17, Renzaho Hussein 11, Emmanuel 16

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. wellason

    Kuya 12-01-2017 saa 11:35'

    Kiyovu,komeza gahunda nziza watangiye yo gukinisha abana no kububakiraho ikipe irambye,tubigushyigikiyemo,gutsindwa bibaho ntituzacogora

  2. 0727628532

    Kuya 12-01-2017 saa 03:37'

    ESPOIRE NKURINYUMA NUKO NGUFANA NICECEKEYE NI OLIVIER FROM RUBAVU

  3. Edward

    Kuya 7-01-2017 saa 04:07'

    Espoir komeza utsinde hadi paka kuri final kandi byose birashoboka.Icyangombwa ni ugutegura neza ;kwitoza neza.Bravoooo ku Mutoza Ndizeye Jimmy arashoboye :Big-up ku basore ba Espoir football club tubari unyuma.
    Ubufatanye mu iterambere niyo Slogan y’Indatwa mu mihigo namwe mukomeze mube indatwa muri ruhago ya azam premier league.Oyeeeee!!!!!!

  4. Eric

    Kuya 7-01-2017 saa 03:42'

    Espoir Genda Uri Umugabo Komereza Aho Turagushyigikiye Imana Ibigufashemo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru