RUHAGOYACU.com

Ibitego 4 Rayon Sports yadutsinze byavuye ku burangare- Pablo Nduwimana

Umutoza w’Amagaju; Pablo Nduwimana, yemeza ko kuba Rayon Sports yarabashije kumutsinda ibite 4-1 byaturutse ku burangare bw’abakinnyi be ariko akanemeza ko Rayon Sports imeze neza muri iyi minsi.

Amagaju yanyagiwe na Rayon Sports 4-1 kuri uyu wa gatatu mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cyambere mu Rwanda wabereye kuri stade ya Kigali.

Nduwimana Pablo atanga amabwiriza ku bakinnyi beNduwimana Pablo atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Nsengiyumva Moustapha yatsinze ibitego 2 muri 4-1 Rayon Sports yatsinze muri uyu mukinoNsengiyumva Moustapha yatsinze ibitego 2 muri 4-1 Rayon Sports yatsinze muri uyu mukino

Amagaju FC ngo yagize uburangare bwayaviriyemo gutsindwa ibitego bigera kuri bine byose nk’uko umutoza Nduwimana Pablo yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

"Gutsindwa ibitego bine bibaho mu mupira ariko urebye uburyo badutsinzemo bino bitego kuri njyewe navuga ko ari uburangare kuko nitwe twabahaye uburyo bwo kudutsinda bino bitego. Amakosa yo gukosora ari muri ba myugariro bacu kuko bari bifitiye icyizere kinshi mpamya ko ari nacyo cyatumye ibitego byinjira"- Pablo Nduwimana, umutoza w’Amagaju.

Umutoza Pablo akomeza avuga ko ntarirarenga ku ikipe ye kuko intego bihaye yo kurangiza mu makipe umunani ya mbere bakiyifite kandi bagomba kuyigeraho; " Intego y’Amagaju ni ya yindi ni ugushakisha ukuntu twazaza mu myanya umunani ya mbere."

Pablo yashinje ubwugarizi bwe kudahagarara nezaPablo yashinje ubwugarizi bwe kudahagarara neza
Pablo Nduwimana yakinanye na Masudi Djuma i BurundiPablo Nduwimana yakinanye na Masudi Djuma i Burundi

Pablo Nduwimana kandi ngo abona ikipe Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi imeze neza muri iyi minsi ibi akaba abitangaje mu gihe Rayon Sports irimo kwitegura imikino ya CAF Confederations Cup izayihuza na Rivers United yo muri Nigeria.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. norbert

    Kuya 8-04-2017 saa 18:52'

    erega nta mwana usya aravoma.

  2. knc

    Kuya 7-04-2017 saa 09:14'

    Ko bateye imbere muburangare !noneho muri defence barangaye by ri wese atanga igitego !ahubwo nge ndabona icyo rayon iharanira cyatumye ibona biriya bitego,noneho namwe icyo muharanira cyatumye mubona igitego 1!kuko muntego ntaho muhuriye rwose !nawe se muracyashaka kuba mumyanya 8 n’igihe mumaze mucyiciro cya mbere!!!!!?????!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru