RUHAGOYACU.com

Ibura ry’Umusifuzi ryakerereje umukino wa Gicumbi FC vs Musanze FC iminota isaga 30

Umukino wa Gicumbi FC na Musanze FC wakerereweho iminota isaga 30 kubera ibura ry’umusifuzi umwe muri bane ndetse n’ubukererwe bw’uwagombaga gusifura hagati, hagahwihwiswa ko byaba byatewe n’uko umwe muri bo yakoze impanuka.

Nk’uko bisanzwe, umukino wa Gicumbi FC na Musanze FC wagombaga gutangira saa cyenda n’igice (3:30pm), ariko watangiye saa kumi n’iminota ibiri (4:02pm), utangira uyobowe n’abasifuzi batatu aho kuba bane.

Ubwo umukino wari umaze iminota 7 utangiye, ni bwo Umusifuzi bakunda kwita Mazembe yageze ku kibuga, uyu akaba ari we wari wategerejwe ngo umukino utangire, dore ko ari we wari umusifuzi wa kabiri mu bo ku ruhande.

Abasifuzi babanje kugera ku kibuga ari babiri gusa, uwa gatatu ari na we wasifuye hagati ahagera akerereweho, ariko uwa kane we yabuze aza kugera ku kibuga umukino umaze iminota 7 utangiyeAbasifuzi babanje kugera ku kibuga ari babiri gusa, uwa gatatu ari na we wasifuye hagati ahagera akerereweho, ariko uwa kane we yabuze aza kugera ku kibuga umukino umaze iminota 7 utangiye

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ruboneza Prosper yatangarije RuhagoYacu ko gutinda gutangira kw’umukino wa Gicumbi FC na Musanze FC kwatewe ahanini n’uko bamwe mu basifuzi bageze ku kibuga batinze kubera ko imodoka yabazanye yakoze impanuka.

Ati “Ntabwo ari ugukererwa nk’uko bisanzwe, habayeho gutinda gutangira kw’umukino kubera impamvu zatunguranye, za bamwe mu bagombaga kuyobora umukino, bagize ikibazo cy’imodoka yabazanye ibapfiraho bafata indina yo ikora impanuka, bisaba ko hihutirwa gushaka ubundi buryo bagera ku kibuga vuba, bituma habaho gukererwa gatoya nk’iminota igera kuri 30, ariko umukino wabaye kandi wagenze neza.”

Abasifuzi bageze aho baruzuraAbasifuzi bageze aho baruzura

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene yatangaje ko ikererwa ry’umukino ryagize ingaruka ku ikipe ye ndetse na Gicumbi FC bakinaga, kuko abakinnyi bishyuhije bakaza kongera bagahora, icyakora ngo si yo ntandaro yo gutsindwa.

Uwo mukino waje kurangira Gicumbi FC itsinze Musanze FC ibitego 2-1, birimo igitego cya Mutebi Rashid ku munota wa gatatu w’umukino n’icya Suleyman Mudeyi cyabonetse ku munota wa 19, mu gihe Musanze FC yabonye impozamarira ku gitego cya Wai Yeka ku munota wa 87.

Gicumbi FC yahise yiyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, aho yahise igira amanota 27 inganya na Marine FC na Kiyovu Sports, mu gihe hakibura imikino y’iminsi ibiri ya shampiyona.

Batangiye ari batatu nyuma y'aho Komiseri yari amaze guterefona i KigaliBatangiye ari batatu nyuma y’aho Komiseri yari amaze guterefona i Kigali

Umusifuzi wari wabuze yahageze maze Komiseri abanza kumuhata ibibazo mbere y'uko ajya mu mwanya we nk'umusifuzi wo ku ruhandeUmusifuzi wari wabuze yahageze maze Komiseri abanza kumuhata ibibazo mbere y’uko ajya mu mwanya we nk’umusifuzi wo ku ruhande

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!