RUHAGOYACU.com

Ibyo UTABONYE: Abatsinze kuri Kiyovu na Marines bahawe amakarita, Yamini yishimira gutsinda Kiyovu yamureze, Mukonya apfukwa umutwe

Kiyovu Sports yaraye inganyije na Marines mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wasubirwagamo, amakipe yombi agabana amanota ku gitego 1-1. Yamini Salumu wakuriye ku Mumena yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, igitego cyishyuwe na Uwineza Aime Placide ku munota wa 30 w’umukino.

Aba bakinnyi bombi batsinze ibitego bahawe amakarita y’umuhondo nyuma yo kujya kwishimira ibitego mu bafana, aho Yamini Salumu yishimiye igitego yari atsinze ikipe yamureze, ajya gusuhuza umubyeyi we wari waje kureba uyu mukino kimwe na mukuru we; Omborenga Fitina ukinira APR FC mu gihe na Uwineza Placide yishimiye igitego cyo kwishyura ajya gushimira mukuru we mu bafana.

Kiyovu Sports yihariye igice kinini cy’umukino, ariko bananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye mu gihe Marines FC babonye uburyo butatu bwiza mu mukino, babasha kubonamo igitego kimwe, ari nako ubwugarizi bwayo bwari buhagaze neza, bubasha guhagarika amashoti ya Kiyovu ataragera ku munyezamu Dukuzeyezu Pascal.

Mu mafoto, RuhagoYacu iragusubiza ku Mumena, ikwibutse ibihe by’ingenzi byaranze umukino

Marines yafunguye amazamu hakiri kare, ku mupira wavuye kuri Bahame ArafatMarines yafunguye amazamu hakiri kare, ku mupira wavuye kuri Bahame Arafat
Awutanga kuri Yamini Salumu wahise uroba Ndoli wari wasohotseAwutanga kuri Yamini Salumu wahise uroba Ndoli wari wasohotse
Ba myugariro ba Kiyovu Sports ntacyo bari bagifashije umunyezamuBa myugariro ba Kiyovu Sports ntacyo bari bagifashije umunyezamu
Tuyishimire Benjamin na Bahame Arafat bishimira igitego cy'ikipe yabo, Placide ajya gutoragura umupira mu izamuTuyishimire Benjamin na Bahame Arafat bishimira igitego cy’ikipe yabo, Placide ajya gutoragura umupira mu izamu
Yamini Salumu yishimira igitego yari atsinze ikipe yakinagamo mu mwaka ushize hamwe na IdrissaYamini Salumu yishimira igitego yari atsinze ikipe yakinagamo mu mwaka ushize hamwe na Idrissa
Ajya gushimira umubyeyi we aho yari yicayeAjya gushimira umubyeyi we aho yari yicaye
Umusifuzi wa kane yaje kubwira aba bakinnyi ba Marines ko basubira mu kibugaUmusifuzi wa kane yaje kubwira aba bakinnyi ba Marines ko basubira mu kibuga
Yamini amubwira ko aba aretse gatoYamini amubwira ko aba aretse gato
Uyu mukinnyi yahawe ikarita y'umuhondo kuko yagiye mu bafanaUyu mukinnyi yahawe ikarita y’umuhondo kuko yagiye mu bafana

Umutoza Yves Rwasamanzi wa Marines, na we yahuraga na Kiyovu yatojemoUmutoza Yves Rwasamanzi wa Marines, na we yahuraga na Kiyovu yatojemo

Ndayishimiye Thierry ni umwe muri ba myugariro ba Marines bitwaye nezaNdayishimiye Thierry ni umwe muri ba myugariro ba Marines bitwaye neza
Tuyishime Benjamin ari mu bakinnyi bazonze Kiyovu mu kibuga hagatiTuyishime Benjamin ari mu bakinnyi bazonze Kiyovu mu kibuga hagati

Higiro Thomas atoza abazamu b'Amavubi yari YAJE kureba uyu mukinoHigiro Thomas atoza abazamu b’Amavubi yari YAJE kureba uyu mukino
Dukuze-Yezu wa Marines yitwaye neza, ahagarika imipira myinshi ya KiyovuDukuze-Yezu wa Marines yitwaye neza, ahagarika imipira myinshi ya Kiyovu

Vino Ramadhan akomeje kugorwa no kubona izamu, aheruka igitego yatsinze gifungura shampiyonaVino Ramadhan akomeje kugorwa no kubona izamu, aheruka igitego yatsinze gifungura shampiyona
Kiyovu yabonye uburyo bwinshi ariko igorwa na defense hamwe n'umuzamu wa MarinesKiyovu yabonye uburyo bwinshi ariko igorwa na defense hamwe n’umuzamu wa Marines
Umukino warebwe nabantu b'ingeri zoseUmukino warebwe nabantu b’ingeri zose
Ahoyukuye Jean Paul bakunze kwita Mukonya ari mu bakinnyi bahagaze nezaAhoyukuye Jean Paul bakunze kwita Mukonya ari mu bakinnyi bahagaze neza
Umufana ntiyari yishimye ikipe ye itarishyuraUmufana ntiyari yishimye ikipe ye itarishyura
Umukino wari indyankurye!...........Umukino wari indyankurye!...........
Abafana ba Kiyovu bari bafite icyizereAbafana ba Kiyovu bari bafite icyizere

Abakinnyi b'amakipe yombi bareba umupira wa Placide ujya mu izamuAbakinnyi b’amakipe yombi bareba umupira wa Placide ujya mu izamu
Umunyezamu Dukuze wa Marines abwira abakinnyi be uko bahagarara mbere y'uko Kiyovu Sports itera koruneriUmunyezamu Dukuze wa Marines abwira abakinnyi be uko bahagarara mbere y’uko Kiyovu Sports itera koruneri

Ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Rashid Kalisa, Amri yakojejeho umutwe usanga Uwineza Placide awohereza mu izamuKu mupira wavuye muri koruneri yatewe na Rashid Kalisa, Amri yakojejeho umutwe usanga Uwineza Placide awohereza mu izamu
Uyu mukinnyi uheruka kujyana n'Isonga FA muri Cote d'Ivoire yishimira igitego cyo kwishyura Uyu mukinnyi uheruka kujyana n’Isonga FA muri Cote d’Ivoire yishimira igitego cyo kwishyura
Placide yagiye gushimira umuvandimwe we mu bafanaPlacide yagiye gushimira umuvandimwe we mu bafana
Agaruka mu kibuga ahabwa umuhondoAgaruka mu kibuga ahabwa umuhondo
Kapiteni wa Kiyovu Sports Mugheni wakinnye asatira cyaneKapiteni wa Kiyovu Sports Mugheni wakinnye asatira cyane
Ahoyikuye Jean Paul 'Mukonya' yakomeretse ku munota wa 77 w'umukinoAhoyikuye Jean Paul ’Mukonya’ yakomeretse ku munota wa 77 w’umukino
Umutoza wa Kiyovu Sports; Casa Mbungo Andre areba ku isaha, ubwo haburaga iminota itageze ku 10 ngo umukino urangireUmutoza wa Kiyovu Sports; Casa Mbungo Andre areba ku isaha, ubwo haburaga iminota itageze ku 10 ngo umukino urangire
Marines baranzwe no kuryama hasi cyane mu minota 15 ya nyumaMarines baranzwe no kuryama hasi cyane mu minota 15 ya nyuma
Ahoyikuye ahabwa amabwiriza ubwo yari aje gusoma ku maziAhoyikuye ahabwa amabwiriza ubwo yari aje gusoma ku mazi

Ndoli Jean Claude ajya gukuramo umupira wa Bahame Arafat wari uvuye kuri Iraguha Hadji, ariko uyu rutahizamu wa Marines awuzamura mu bicu ku munota wa 73Ndoli Jean Claude ajya gukuramo umupira wa Bahame Arafat wari uvuye kuri Iraguha Hadji, ariko uyu rutahizamu wa Marines awuzamura mu bicu ku munota wa 73
Marines yari yazanye umufana umwe (wigaragaje)Marines yari yazanye umufana umwe (wigaragaje)
Yumvaga umupira live kuri radio, yibereye ku kibuga!Yumvaga umupira live kuri radio, yibereye ku kibuga!
Kiyovu yabanje mu kibuga: Placide, Djuma, Uwihoreye JP, Ndoli, Di Maria, Vino, Alexis, Mukonya, Rashid, Vincent na Mugheni (c)Kiyovu yabanje mu kibuga: Placide, Djuma, Uwihoreye JP, Ndoli, Di Maria, Vino, Alexis, Mukonya, Rashid, Vincent na Mugheni (c)
Marines yabanje mu kibuga: Hussein (c), Prince, Bahame, Thierry, Omar, Christian, Idrissa, Benjamin, Amri, Dukuze na Yamini.Marines yabanje mu kibuga: Hussein (c), Prince, Bahame, Thierry, Omar, Christian, Idrissa, Benjamin, Amri, Dukuze na Yamini.

Andi mafoto menshi y’uyu mukino wayasanga hano.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. minani theophile

    Kuya 17-12-2017 saa 10:36'

    MWARAMUTSE MUNYEMRRERE ARIKO MBABAZIE, KO MBONA RWASAMANZI YARI YAMBAYE UMWENDA WA FERWAFA NUKO MARINES NTA MYENDA IGIRA? CGWA NUKWEREKANA KO AHAGARARIYE FERWAFA MURI MARINES UBU C KASSA KO ATABYAMBAYE YARANATOJE AMAVUBI SENIOR TEAM BBYIBUZA? IKINDI KO MBONA MWEREKANYE THOMAS NGO YAJE KUREBA MATCHES NIWE MUTOZA W’AMAVUBI WENYINE MWAHABONYE CGWZ YABAHAYE AKANTU NGO MUMWEREKZNE? KO NA MASHAMI YARAHARI WE KO MUTAMWEREKANYE RA?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru