RUHAGOYACU.com

Ibyo wamenya ku mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ahateganyijwe imikino 7 dore ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Gicumbi FC na Rayon Sports .

Rayon Sports yerekeje muri Nigeria kuri uyu wa Gatanu guhagararira u Rwanda mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri 1/16 cya CAF Confederation Cup, umukino uzayihuza na Rivers United ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Ibyo wamenya ku mikino itandukanye izaba mu mpera z’iki cyumweru

Kuwa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017

Musanze FC vs AS Kigali

Musanze FC ni imwe mu makipe ahagaze neza muri shampiyona cyane muri iyi mikino yo kwishyura dore ko kugeza ubu igeze ku mukino wa 11 idatsindwa. Mu mpera z’iki cyumweru baraza kwakira AS Kigali nayo ihagaze neza nyuma yo kunyagira Mukura Victory Sports ibitego 4-1 mu mukino uheruka.

Police FC vs Pepiniere FC

Police FC nk’imwe mu makipe ahagaze neza kugeza ubu ikomeje gushaka umwanya wa kabiri muri shampiyona kimwe n’ayandi makipe ndetse ikunze kwitwara neza ku kibuga cyayo cya Kicukiro.

Pepiniere FC ya nyuma muri shampiyona, ni ikipe yivuguruye ku buryo bugaragara muri iyi mikino yo kwishyura, aho byose bigishoboka kuri iyi kipe nubwo bigoranye.

Sunrise FC vs APR FC

Sunrise kuri ubu iri gutozwa na Cassa Mbungo izaba yakira APR FC mu mpera z’iki Cyumweru, ni amakipe yari mu bihe bitandukanye mu minsi ishize, dore ko ubwo Sunrise FC yari ihagaze neza nubwo yaje gutsindwa na Rayon Sports, aribwo APR FC yari mu bihe byayo bibi nubwo yatsinze Etincelles FC 2-0 mu mukino uheruka kubera i Rubavu ikaba itsinze ya mbere mu mikino itanu iheruka ya shampiyona ku ikipe y’ingabo z’igihugu.

Mu mikino itandukanye APR FC yakiniye ku bibuga byo mu ntara y’iburasirazuba biba atari byiza, yatsinzwe rimwe na Sunrise ibitego 3-0 ubwo yari yamaze gushyikirizwa igikombe shampiyona mu 2015 mu gihe kandi yananganyirije i Kirehe ubusa ku busa muri uyu mwaka w’imikino.

Issa Bigirimana yahagaritswe muri APR FC kubera imyitwarire mibi.

Imanishimwe ni umwe mu bo APR FC iraza kuba idafite i NyagatareImanishimwe ni umwe mu bo APR FC iraza kuba idafite i Nyagatare

Amagaju FC vs Bugesera FC

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wabereye i Kigali mu cyumweru gishize, Amagaju atozwa na Nduwimana Pablo araza kwakira Bugesera FC n’umutoza Mashami Vincent.

Kubura rutahizamu Shaban Hussein ‘Tschabalala umaze kubatsindira ibitego 12 muri 19 binjije ku ruhande rw’Amagaju bikomeje kugurisha iyi kipe mu gihe Bugesera FC bagiye guhura ari ikipe bigaragara ko nayo ikomeye mu mpande zose.

Tschabalala yavunitse amaze gutsindira Amagaju ibitego 12Tschabalala yavunitse amaze gutsindira Amagaju ibitego 12

Espoir FC vs Kirehe FC

Espoir FC imaze imikino 9 itabona amanota atatu ndetse ntiratsinda na rimwe muri iyi mikino yo kwishyura, irakira Kirehe FC irwana no gushaka amanota yatuma igenda isiga umurongo utukura.

Espoir FC ntiratsinda na rimwe mu mikino yo kwishyuraEspoir FC ntiratsinda na rimwe mu mikino yo kwishyura

Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017

  • Gicumbi FC vs Rayon Sports FC ( Warimuwe)

Kiyovu SC vs Etincelles

Amakipe yombi agiye guhura amaze iminsi atitwara neza, dore ko yombi adaheruka kubona amanota atatu vuba aha!

Kuri Kiyovu Sports irasa n’ikeneye aya manota kurusha Etincelles FC kuko uyu mukino ari umwe muyo abenshi babona ko yakagombye kuboneraho amanota hakiri kare mbere yo guhura n’amakipe akomeye arimo APR FC na Rayon Sports ndetse ikazajya mu ntara mu gihe izaba irwana no kuba itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu iri mu makipe ashobora kutoroherwa n'impera za shampiyonaKiyovu iri mu makipe ashobora kutoroherwa n’impera za shampiyona

Mukura VS vs Marines

Mukura Victory Sports idahagaze neza cyane muri iyi minsi irakira Marines FC mu mukino ufite byinshi uvuze dore ko iyi kipe y’I Huye itakaje imbere ya Marines banganya amanota 22 mu gihe gutsinda kwa Kiyovu byaba bisobanuye ko aya makipe yaba ari mu bakandida bazavamo ujya mu cyiciro cya kabiri.

Mukura Victory Sports yatandukanye na Emmanuel Ngama.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. emmanuel

    Kuya 17-04-2017 saa 21:37'

    Nimubonareyo idatwaye igikombe cyashapionasinzongerakuvuga reyon

  2. theophile

    Kuya 15-04-2017 saa 19:26'

    match ya Rayon vs Gicumbi yimuriwe ryari?

  3. Norbert

    Kuya 15-04-2017 saa 07:45'

    Steven Nibyo Koko Muratwiteguye Cg Nibyabindi Byanyu(ibikona) Ngo Mwadutsinze 3 Nicyo Cyizere Musohokana Muri Afric Gusa Mbisabire Bafana Ba Gikona :-Mwazakoze Imirongo Tuzacamo Mukoma Amashyi Muti Dore Abami Nkuko Abakinnyi Banyu Bazabigenza Sibyo Se?

  4. Paul

    Kuya 15-04-2017 saa 07:21'

    @steven ko nshimye se twatsinze izo mucyaro kumatara mwebwe mwakoze iki kugirango Gicumbi,Pipiniere zikugaraguze agati nazo se sizo mucyaro?harya Bugesera nayo twakiniye kumutara? ko namwe mwagiyeyo nyibutsa uko mwavuyeyo?yewe MADE IN RWANDA@NTAMIKA fc murambabaje pe nimwirangaraho numwanya was 2 murawubura

  5. Samueli

    Kuya 14-04-2017 saa 20:32'

    Ari konjye we . abafana ba APR FC ntimuziko ariyamanota tubatwayakoreye ? nshuti nimushyire baro hasi muve muve mumagambo nako , ibigambo burya ibikorwa biruta amagambo

  6. steven

    Kuya 14-04-2017 saa 19:15'

    @musesenguzi ngo ni cy’amahoro muzagitwara gute si? mushimire Imana ibahaye icya championat naho icy’amahoro muhebe kuko mutazongera kukibona. Mwitoraguriye amanota ferwafa yabihera n’ijoro. Mumaze iminsi muruhutse mukanakina nabo mubyaro ku matara nijoro aho baba batabona neza. Naho APR bayihaye match 3 mu minsi 8 bituma itakaza. Ariko iy’abatsinze 3 T(3 times) nayo itegereje icy’amahoro ahubwo mugire vuba mutahe turabiteguye neza muri retour ku Amahoro stadium.

  7. Musesenguzi

    Kuya 14-04-2017 saa 17:51'

    Nibakomeze batsindagurane twigaramiye. Niyo bakina inshuro ishatu batsinda tudakina, umwanya wa mbere urashingane ntawawukoraho.
    Muhatanire umwanya wa Kabiri kuko n’icy’amahoro tuzagitwara!!

  8. cyiza

    Kuya 14-04-2017 saa 17:01'

    Turinyuma Ya rayon Sport Mutuzamurire Impano Mumurenge Wa Nduba

  9. mugisha

    Kuya 14-04-2017 saa 16:33'

    kiyovu na mukura zimerewe nabi peee zikeneye gutsinda naho nibitaba ibyo ziramanuka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru