RUHAGOYACU.com

Ibyo wamenya kuri buri kipe mbere y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangira

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, mu mwaka w’imikino 2017/18 iratangira kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino ine, mu gihe iyindi ine izaba ku Cyumweru. RuhagoYacu irakugezaho uburyo amakipe ahagaze mbere yo gutangira guhatanira iki gikombe.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iterwa inkunga na Azam TV guhera mu myaka ibiri ishize, aho kuri iyi nshuro izashoramo ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika ($500,000).

Imikino iteganyijwe ku munsi wa Mbere (imikino yose ni saa 15:30)

Kuwa Gatandatu

APR FC vs Sunrise (Stade de Kigali)

Etincelles vs Police (Stade Umuganda )

Gicumbi vs Espoir (Stade de Gicumbi)

Kirehe vs Mukura VS (Kirehe)

Ku Cyumweru

Bugesera vs Amagaju (Kicukiro Stadium )

Miroplast vs Marines (Mironko )

SC Kiyovu vs Musanze (Stade Mumena )

Rayon Sports vs AS Kigali (Stade de Kigali)

Bugesera vs Amagaju (Kicukiro)

Uko amakipe ahagaze mbere yo gutangira shampiyona

APR FC vs Sunrise FC

Nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize w’imikino, nyamara yari yaracyegukanye inshuro eshatu zikurikiranya, yuzuza ibikombe 16, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2017, ihanzwe amaso nyuma yo kutigaragaza cyane ku isoko ry’igura nk’uko byari bimenyerewe.

Iyi kipe yakunze kugura abakinnyi batandukanye, uyu mwaka yaguze abakinnyi barimo ba myugariro Omborenga Fitina utari ufite ikipe, na Rukundo Denis wakiniraga KCCA muri Uganda, igura kandi Twizerane Martin Fabrice muri Kiyovu Sports, Sinamenye Cyprien muri Sunrise FC, ndetse na rutahizamu Sugira Ernest n’ubwo uyu yagize imvune ishobora gutuma agaruka mu kibuga mu mpera z’umwaka.

APR FC itozwa na Jimmy Mulisa mu mwaka wa kabiri, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ishize, yazamuye abakinnyi umunani bavuye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru, iratangira shampiyona yakira Sunrise FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yatsinze Sunrise FC ku munota wa nyuma mu mukino baheruka gukina kuri stade ya KigaliAPR FC yatsinze Sunrise FC ku munota wa nyuma mu mukino baheruka gukina kuri stade ya Kigali

Iyi kipe yo mu Burasirazuba yagoye APR FC mu mwaka ushize, nubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinze imikino yombi bahuyemo muri shampiyona ku bitego 2-1 na 1-0.

Sunrise yagowe mu mwaka ushize w’imikino n’ikibazo cy’amikoro, yashoje ku mwanya wa cyenda n’amanota 33 iri kumwe n’umutoza Cassa Mbungo kuri ubu uri muri Kiyovu Sports.

Uyu mwaka, Sunrise izatozwa na Gatera Alphonse wahoze atoza ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi.

APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intsinzi Celebration Cup i Rubavu, itsindwa na Rayon Sports mu mikino ibiri iheruka kubahuza mu Agaciro Championship no muri Super coupe.

Etincelles vs Police FC

Ni umutoza Seninga Innocent ugiye guhura na Etincelles FC yatoje mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2015/16, ayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere, aho yavuye ajya muri Police FC ku masezerano y’umwaka umwe, mbere yo guhabwa ayandi mu mezi abiri ashize.

Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC; Ruremesha Emmanuel azwiho kugora amakipe akomeye, ndetse ikipe ye yariyubatse ku buryo bugaragara igura abarimo Iddy Djumapiri wavuye muri Vitalo, Nduwimana Michel wavuye muri Pepiniere, Muganza Issac wavuye muri Kiyovu Sports, Hakizimana Abdour Karim Wavuye muri Pepiniere, Sibomana Arafat wavuye mi ikipe y’Amagaju, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Police, Tuyisenge Hakim (Dieme) yavuye muri Police, Nshimiyimana Abdul Yavuye muri Kirehe, Umunyezamu bita Enyeama Wavuye muri Marines na Tuyisenge wavuye muri Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe abarimo Kambale, Mumbele, Nahimana, Mugenzi na Nsengimana Dominique bongerewe amasezerano.

Mu mikino ibiri amakipe yombi yahuyemo mu mwaka ushize w’imikino, Police FC yatsinzemo umwe ku bitego 2-0, banganya uwundi ubusa ku busa.

Seninga arasubira i Rubavu gukina na Etincelles yatozaga, mbere yo kujya muri Police FCSeninga arasubira i Rubavu gukina na Etincelles yatozaga, mbere yo kujya muri Police FC

Police FC yarangirije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ishize, itegerejweho kongera guhatanira shammpiyona nyuma yo kongera imbaraga mu bwugarizi bazana abakinnyi barimo; Munezero Fiston ndetse n’abandi barimo Nsengiyumva Moustapha, Iradukunda Bertrand mu busatirizi na Nzabanita David mu kibuga hagati.

Abandi barimo Olivier Usabimana yari yaratije muri Marines FC ikamugarura, Manishimwe Yves, Ishimwe Issa ’Zappy’ na Niyigaba Ibrahim.

Gutakaza Danny Usengimana wayitsindiye ibitego 36 muri shampiyona ebyiri ziheruka, kuri ubu waguzwe na Singida United, bishobora kuyibera imbogamizi zikomeye, aho izaba igendera kuri Songa Isaie, Mico Justin na Biramahire Abeddy.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ntabwo yitwaye neza mu mikino y’Agaciro, aho yashoje idatsinze na rimwe hagati y’amakipe 4 ya mbere bari bahanganye mu gihe na Etincelles FC yarangirije ku mwanya wa karindwi mu mwaka ushize, yatsinzwe imikino itandukanye yakinnyemo na kiyovu Sports, Rayon Sports no mu Intsinzi Celebration Cup.

Gicumbi FC vs Espoir FC

Okoko Godeffrey utoza Gicumbi FC nyuma yo kongera amasezerano, aho yayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere mu mezi atandatu yari yahawe, afite akazi katoroshye ko kubaka iyi kipe yatakaje abakinnyi benshi yagenderagaho.

Iyi kipe yatakaje abakinnyi barimo Ntijyinama Patrick wagiye muri Bugesera na rutahizamu Mutebi Rashid wabatsindiye ibitego 19 muri shampiyona ebyiri ziheruka.

Gicumbi yaguze abarimo Ombeni Yango, Alimans Hakizimana bakiniye Mukura, Hussein Ndarubu wari muri Pepinieres, Chandrac Kwizera wa Marines, Sultan Mutabazi wa Etincelles, Eric Nzitonda na Dany Sewava wakiniraga Sowana FC muri Uganda na Abouba Sibomana mu gihe kapiteni Olivier Uwingabire yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Gicumbi FC yarokotse kumanuka mu mwaka ushize w'imikino, yagerageje kwiyubakaGicumbi FC yarokotse kumanuka mu mwaka ushize w’imikino, yagerageje kwiyubaka

Baratangira shampiyona bakira Espoir FC y’umutoza Jimmy Ndayizeye na we wongereye amasezerano nyuma yo kwitwara neza, akageza iyi kipe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, bwa mbere mu mateka yabo.

Espoir FC yaguze rutahizamu John Semazzi wakiniraga Vipers SC muri Uganda, Maurice Uzayisenga muri Gicumbi FC, Emmanuel Uwimana ’Nsoro’ wavuye muri AS Kigali, Regis Twagizimana na Abdul Mudeyi bakinaga mu Amagaju FC na Manisura Senzira wakinaga muri Marine FC.

Kirehe vs Mukura

"Umukino tuwiteguye neza. Kugeza ubu biragoye ko namenya uko nzapanga ikipe yanjye kuko ntabwo ndamenya abakinnyi bafite licences n’abatazifite."- Nduhirabandi ’Coka’, umutoza wa Kirehe FC atangariza RuhagoYacu kuri uyu wa Gatanu.

Mu mwaka wabo wa kabiri mu cyiciro cya mbere, Kirehe FC baratangirira kuri Mukura VS bakesha kuguma mu cyiciro cya mbere, ubwo bayitsindiraga i Huye igitego 1-0 ku munsi wa nyuma wa shampiyona, bityo hakamanuka Kiyovu SC, nubwo yaje kugarurwa nyuma.

Iyi kipe yirukanye umutoza Sogonya Hamissi ’Kishi’ bari kumwe, bakazana umurundi Omar na we batandukanye mu ntangiriro z’uku kwezi, hakaza Coka, ifite akazi katoroshye muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo byibuze ibashe kwitwara neza dore ko nta mukino n’umwe wa gicuti bakinnye.

Kirehe yagize ibibazo byatumye nta bakinnyi benshi bashya bongeramoKirehe yagize ibibazo byatumye nta bakinnyi benshi bashya bongeramo

Ku rundi ruhande, ikipe ya Mukura na yo ifite umutoza mushya w’umurundi Francis Christian Haringingo, yo yakinnye imikino itanu ya gicuti hamwe na Espoir FC (0-0) n’Amagaju FC (1-0 na 3-1) ndetse na Kiyovu Sports (0-1, 1-1) yaguze abakinnyi batandukanye barimo abanyezamu; Rwabugiri Omar na Ingabire Regis, irekura Hassan Jumaine na Mazimpaka Andre waguzwe na Musanze FC.

Ba myugariro barimo Nshimirimana David, Iragena Said, Hatungimana Basil. Gael Duhayindavyi na Nkomezi Alexis mu kibuga hagati mu gihe kandi iyi kipe yaguze na rutahizamu Mutebi Rashid muri Gicumbi FC.

Abandi bakinnyi bayivuyemo ni Mwiseneza Daniel, Habimana Yussuf na Shyaka Philbert.

Iyi kipe y’i Huye, yashoje shampiyona iheruka iri ku mwanya wa 12, yaherukaga kuri iki kibuga cya Nyakarambi, ihatsindirwa ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma wa Okoko, wari wamaze kumenya ko Ivan Minnaert yasinyiye gutoza iyi kipe.

Rayon Sports vs AS Kigali

Ushingiye ku bigaragara mu kibuga iyo amakipe yombi yakinnye nubwo mu bafana ho utabigereranya dore ko nta benshi AS Kigali igira, aya ni yo makipe agaragaza guhangana gukomeye muri iyi myaka ine kuva mu 2013, ubwo AS Kigali yatwaraga Rayon Sports igikombe cya Super Coupe.

Aya ni yo makipe yiyubatse kurusha ayandi mu Rwanda, aho AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana yaguze abakinnyi batandukanye barimo Savio Dominique Nshuti muri Rayon Sports, Ally Niyonzima wakiniraga Mukura Victory Sports, Jean-Claude Ndarusanze muri Lydia Ludic Academic (LLB), Benedata Janvier na Omar Ngandu muri APR, Kevin Ishimwe muri Pepiniere, Emmanuel Ngama watandukanye na Mukura VS na Frank Kalanda wakiniraga Soana FC muri Uganda.

Mu bandi harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wari muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino ndetse na rutahizamu Jimmy Mbaraga wakiniraga Marines FC.

AS Kigali na Rayon Sports ni umwe mu mikino isigaye ibamo ishyaka riri hejuruAS Kigali na Rayon Sports ni umwe mu mikino isigaye ibamo ishyaka riri hejuru

Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona yegukanye itozwa na Masudi Djuma agahita yegura, izaba itozwa na Karekezi Olivier mu mwaka we wa mbere, aho iyi kipe yaguze abakinnyi barimo Rutanga Eric, Yannick Mukunzi na Usengimana Faustin muri APR FC, Nyandwi Saddam muri Espoir FC, Habimana Yussuf muri Mukura, Mugisha Gilbert muri Pepiniere FC, Bimenyimana Bonfils Caleb muri Vital’O, na Ismaila Diarra muri DC Motema Pembe.

Amakipe yombi aheruka guhura mu byumweru bibiri bishize, mu irushanwa ry’Agaciro, AS Kigali itsinda Rayon Sports igitego 1-0.

Rayon Sports yatsinze imikino yombi yahuje aya makipe mu mwaka ushize w’imikino mu gihe kandi abatoza ku mpande zombi bakinannye muri APR FC no mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’.

SC Kiyovu vs Musanze

Ni umwe mu mikino itegerejwe na benshi kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona, aho Kiyovu Sports y’umutoza Cassa Mbungo izakira Musanze FC itozwa na Habimana Sosthene.

Musanze yakinnye imikino ine ya gicuti mbere ya shampiyona, igatsindamo itatu, ni imwe mu makipe yiyubatse, aho yaguze abakinnyi barimo; rutahizamu Leslie Lamptey ukomoka muri Ghana, Japhet Imurora wa Police FC ; Frank Lomami wari muri Rayon Sports, Iddy Babou w’umugande, Suleiman Mudeyi wa Gicumbi FC na Franck Barirengako wakiniraga Muzinga FC mu Burundi kimwe n’abarimo umunyezamu Andre Mazimpakana ba myugariro Philbert Shyaka na Daniel Mwiseneza bari Mukura Victory Sports.

Musanze FC yarangirije ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona ishize mu gihe Kiyovu Sports yo yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 53, ikaza guhabwa amahirwe yo kongera gukina icyiciro cya mbere ubwo Isonga yavugaga ko itagikinnye muri iki cyiciro yari yazamuwemo.

Kiyovu Sports yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yagarutse yiyubaka bikomeyeKiyovu Sports yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yagarutse yiyubaka bikomeye

Kiyovu Sports yagiye yitwara neza mu mikino ya gicuti yakinnye, yiyubatse igura abakinnyi barimo rutahizamu w’umugande; Benson Rahim Ociti wakiniraga Chemelil Sugar FC yo muri Kenya , Janvier Bonane, Aime Placide Uwineza, Jean Pierre Maombi wa Musanze FC, Fabrice Mugheni wa Rayon Sports, Ally Mbogo wa Espoir FC, Innocent ‘Di Maria’ Habyarimana wa APR FC, na Jean Paul Uwihoreye wa Police FC.

Miroplast vs Marines

Ku nshuro ya mbere bakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, Miroplast yazamutse yonyine ivuye mu cyiciro cya kabiri (nyuma yaho Isonga ibivuyemo, Kiyovu igahabwa amahirwe) hamwe n’umutoza wayo Muhire Hassan bakuye muri Rugende FC, baratangira bakira Marines FC.

Marines na yo yatandukanye n’umutoza Nduhirabandi Abdul Kalim wari uyirambyemo, kuri ubu iratozwa na Rwasamanzi Yves wari umutoza wungirije Jimmy Mulisa muri APR FC.

Iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi, izwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato, aho inagorwa n’intangiriro za buri mwaka w’imikino kubera kutamenyerana kw’abakinnyi bashya dore ko iba yaratakaje benshi ku mpera z’umwaka w’imikino.

Mu bakinnyi byitezwe ko Miroplast izaba igenderaho, barimo umunyezamu Mutabazi, Yves Rwigema wabuze umwanya muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC, Ngabo Mucyo Freddy na we wakinaga muri APR FC na Mwiseneza Djamar wakiniye aya makipe yombi y’ibigugu mu rw’imisozi igihumbi.

Ngabo Mucyo ni umwe mu bakinnyi Mirolast izaba igenderahoNgabo Mucyo ni umwe mu bakinnyi Mirolast izaba igenderaho

Miroplast yakinnye umukino umwe gusa wa gicuti n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere, batsindwa na Musanze FC ibitego 2-1 mbere yo gutangira gukina shampiyona.

Bugesera FC vs Amagaju FC

Nyuma yo kumara umwaka umwe nta kipe atoza, Bizumugu Ali yongeye guhabwa Bugesera FC yatandukanye na Kanyankore Yaounde wari wasimbuye Mashami, aho iyi kipe igiye kujya ikinira ku Kicukiro nyuma yaho ikibuga cyayo kiri gutunganywa.

Bugesera yashoje shampiyona iri ku mwanya wa gatanu, irakina n’Amagaju ya Pablo Nduwimana yabaye aya 10 kuri iki Cyumweru.

Amagaju yaguze abarimo umurundi ukina hagati; Tresor Ndikumana i, umunyezamu Freddy Ilunga Mukadi, Jean Luc Bisangwa, Gullain Inyange, Emmanuel Nzabahimana Aphrodise Biraboneye, Evode Niyobuhungiro, Pacifique Twagirumukiza na Pascal Rutagengwa.

Bugesera FC yatsinze Amagaju FC mu mikino yombi bahuyemo mu mwaka ushizeBugesera FC yatsinze Amagaju FC mu mikino yombi bahuyemo mu mwaka ushize

Bugesera FC yaguze abarimo; Omar Musa muri Atletico y’i Burundi, Steven Nzigamasabo na Emery Nimubona ba Vital’O, Fabrice Ninahazwe wakiniraga APR FC na Bertin Dusenge wari muri Marines kimwe na Yannick Bukebuke wakiniraga Sunrise FC.

Abandi barimo; Allain Pekeyake Tuyisenge wari muri AS Kigali, Patrick Ntijyinama wa Gicumbi FC, Robert Ndatima wa Police FC, Jean Dieu Nsabimana wari muri Pepiniere FC na Bernabe Mubumbyi wari intizanyo ya APR FC muri AS Kigali.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Amani Denis

    Kuya 30-09-2017 saa 09:33'

    ewana ndasaba Abafana babugesera kuzakangwako kuba tuzakinira iwacu byatuma tubura kukicukiro ahotuzajyatwakirira

  2. Mugenzi

    Kuya 30-09-2017 saa 09:14'

    Sunrise yacu turagowe uyu munsi pe.APR uwajyaga ayidutsindira CYPRIEN SINAMENYE ndabona baramudutwaye.Igitego yabatsinze ubushize bakishyuye bigoranye. Cyprien ntiyatuburamo igitego rwose cyane cyane ko ikipe yose ayizi. Turarya ibitego byinshi pe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru