RUHAGOYACU.com

Icyifuzo cya Rayon Sports ku mukino wayo na Police FC cyubahirijwe

Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusubika umukino Rayon Sports yagombaga kwakirwamo na Police FC kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo.

Iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku busabe bwa Rayon Sports, yasabye ko uwo mu kino wasubikwa bitewe n’ibyago umuryango wa siporo nyarwanda by’umwihariko iyo kipe yagize, by’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije w’iyo kipe.

Nk’Uko Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yabitangarije RuhagoYacu, itariki uyu mukino uzasubukurirwaho izamenyekana nyuma, dore ko ubu ikiraje ishinga ikipe ya Rayon Sports ari ugutegura umuhango w’ishyingurwa ry’uwo mutoza wayo.

Nahimana Shassir na Manzi Thierry mu myitozo ibanziriza iya nyuma mbere y'umukino bagombaga gukina na Police FCNahimana Shassir na Manzi Thierry mu myitozo ibanziriza iya nyuma mbere y’umukino bagombaga gukina na Police FC

Ndikumana Hamad Katauti arashyingurwa mu mugoroba w’uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo saa kumi z’umugoroba mu irimbi ry’Abayisilamu ry’i Nyamirambo.

Umukino wa Rayon Sports na Police FC wagombaga kubera kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa kane, ukaba wari ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa Azam Rwanda Premier League, wari warasubitswe kubera imikino ibiri yo gushaka itike ya CHAN 2018 Amavubi yakinnye ndetse ikanasezereramo Ethiopia iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Rayon Sports bari biteguye neza gukin a Police FC iyo urupfu rutaza ari kidobyaRayon Sports bari biteguye neza gukin a Police FC iyo urupfu rutaza ari kidobya
Ndikumana Hamad Katauti yari yakoranye imyitozo yose na boNdikumana Hamad Katauti yari yakoranye imyitozo yose na bo
Seninga Innocent n'abakinnyi be ngo bari biteguye gutsinda Rayon Sports badaheruka kukandahoSeninga Innocent n’abakinnyi be ngo bari biteguye gutsinda Rayon Sports badaheruka kukandaho
Nsengiyumba Moustapha na bagenzi be muri Police FcNsengiyumba Moustapha na bagenzi be muri Police Fc
Munezero Fiston na we ngo yari yiteguye kugarira ku buryo ba Shassir na Djabel batari kuzabona aho bameneraMunezero Fiston na we ngo yari yiteguye kugarira ku buryo ba Shassir na Djabel batari kuzabona aho bamenera

.-Kanda hano urebe Amafoto menshi agaragaza uburyo Rayon Sports yari yiteguye umukino wayo na Police FC, imyitozo na Ndikumana Hamad Katauti yakoranye n’abakinnyi.

.-Kanda hano urebe Amafoto meza agaragaza uburyo Police FC yari yiteguye umukino wayo na Rayon Sports

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. Emmy

  Kuya 15-11-2017 saa 14:04'

  BIRABABAJE

 2. Theo

  Kuya 15-11-2017 saa 14:04'

  RIP Ndikumana KatawutiBirakwiye ko usubikwa gusa Rayon Sport ibuze umuntuvw,umugabo niyigndere .Imana imuhe iruhuko ridashira


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru