RUHAGOYACU.com

Ikirarane cya Gicumbi na Rayon Sports cyashyizwe mu cyumweru gitaha

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa nyafurika; CAF Confederation Cup, Rayon Sports izakina imikino y’ibirarane bya shampiyona uhereye ku mukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza n’ikipe ya Gicumbi FC washyizwe mu cyumweru gitaha.

Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya 1/16 cy’iri rushanwa, itsinzwe na Rivers United ibitego 2-0 mu mikino yombi yabahuje.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko umukino ikipe ya Gicumbi FC yagombaga kwakiramo Rayon Sports mu minsi ishize, ariko ugasubikwa n’uko Rayon Sports yari yagiye gukina umukino ubanza muri Nigeria; uzakinwa kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 2 Gicurasi 2017.

Gicumbi FC izakira Rayon Sports tariki ya 2 z'ukwezi gutahaGicumbi FC izakira Rayon Sports tariki ya 2 z’ukwezi gutaha

Gicumbi FC ikomeje gushaka uburyo iva mu murongo utukura, izakina uyu mukino w’ikirarane nyuma yo kwakira Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona uzaba kuwa Gatandatu w’iki cyumweru mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, yari yatsindiwe i Nyamata na Bugesera ibitego 3-1.

Imikino ibiri itaha ku ruhande rwa Rayon Sports, yombi bazayikinira mu majyaruguru, aho ku munsi wa 25 wa wa shampiyona; kuwa Gatandatu, bazerekeza i Musanze guhura n’iyi kipe kuri Stade Ubworoherane, iminsi itatu mbere yo kwerekeza i Gicumbi.

Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 55 mu mikino 22 imaze gukina, aho ifite ikindi kirarane izahuramo na Mukura Victory Sports mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18, amanota abiri munsi y’umurungo utukura.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru