RUHAGOYACU.com

Iminsi 4380 Kiyovu badatsinda APR FC, Imyaka 3 Cassa na we atayitsinda. Ese barahindura amateka kuri uyu wa Gatanu?

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League irakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona, aho umukino ubimburira iyindi ari uzahuza Kiyovu Sports na APR FC kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mukino hagati y’amakipe yombi uzabera ku Mumena guhera saa 15:30.

APR FC iraza kuba ishaka gukomeza kuyobora shampiyona no kudatakaza bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kunganya umukino umwe, bagatsinda ibiri mu mikino itatu ibanza mu gihe Kiyovu Sports ishaka intsinzi ya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda umukino wa mbere, bagatsindwa ibiri yakurikiyeho.

Kiyovu Sports na APR FC zirabimburira andi makipe kuri uyu wa Gatanu ku munsi wa kane wa shampiyonaKiyovu Sports na APR FC zirabimburira andi makipe kuri uyu wa Gatanu ku munsi wa kane wa shampiyona

Mu mikino 28 iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, APR yatsinzemo 21, Kiyovu itsinda 2, banganya 5.
APR FC yatsinze imikino 16 yose iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports.

Muri iyi mikino 16, ikipe ya APR FC yinjije ibitego 37 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego 3 gusa.

APR Fc yatsinze umukino uheruka ku bitego 2-0.

Mu myaka isaga itandatu ishize, APR FC imaze gukura amanota menshi kuri Kiyovu Sports (48) kurusha indi kipe yose iri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka gukura inota iryo ari ryo ryose kuri APR FC ubwo yanganyaga 1-1 n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu hari tariki 11/5/2008, bivuze ko Kiyovu Sprts imaze season 10 zose idatsinda cyangwa ngo inganye na APR FC.

Iyi kipe y’Urucaca imaze imyaka isaga 11 idatsinda APR FC muri shampiyona kuko bwanyuma iheruka kuyitsinda hari tariki ya 30 Ukwakira 2005 ubwo Kiyovu Sports yatsindaga APR FC 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC. Ni ukuvuga ko hashize iminsi 4, 380 Kiyovu Sports itaratsinda APR FC ndetse uyu mukino uraba habura iminsi itageze kuri itatu gusa ngo imyaka ibe 12 uhereye bwa nyuma Kiyovu Sports iheruka kubonera intsinzi kuri APR FC.

Ku ruhande rw’umutoza wa Kiyovu Sports; Cassa Mbungo aheruka gutsinda ikipe ya APR FC muri shampiyona mu 2014, ubwo yatozaga ikipe ya AS Kigali. Uyu mutoza ntaratsinda ikipe y’ingabo z’igihugu kuva icyo gihe mu minota isanzwe y’umukino hatitabajwe penaliti haba no mu yandi makipe yanyuzemo ya Police FC na Sunrise FC.

Cassa Mbungo aheruka gutsinda APR FC ari mu mwaka wa nyuma muri AS KigaliCassa Mbungo aheruka gutsinda APR FC ari mu mwaka wa nyuma muri AS Kigali

Uko amakipe ahura ku munsi wa Kane wa shampiyona (imikino yose ni saa 15:30)

Kuwa Gatanu

Kiyovu SC vs APR FC Mumena Stadiumi)

Kuwa Gatandatu

Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade de Kigali)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi)
Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru

AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)
Miroplast FC vs Bugesera FC (Mironko Stadium)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rutikanga

    Kuya 27-10-2017 saa 22:05'

    Ndizera amagambo mwari mufite Kiyovu yabacecekesheje, mujye mumenya ko ballon yidunda ubundi mufunge iminwa yanyu mutegereze iminota 90 n’ifirimbi y’umusifuzi.

  2. Josephine

    Kuya 26-10-2017 saa 18:03'

    Apr yacu ejo igomba gushwanyaguza kandi tuzayigwinyuma. rujugirowe nawe kabangewe ewana turabemeracyaneeeeeee!!!

  3. Rayon

    Kuya 26-10-2017 saa 10:38'

    Sha Kiyovu mumakipe ipanga gutsinda APR ntibamo ihora iberereka umukino wayo itegura iba ibiri gusa ya Rayon Sport ubanza nuwo kwishyura

  4. aimable

    Kuya 26-10-2017 saa 09:46'

    gitinyiro ihora ari gitinyiro nubundi izashwanyaguza. nabsbwiye ko ntacyahindura amateka APR ntijya imara imyaka ibiri itaratwara igikombe. nubwo degaule yakwitambika gute doreko asigaye abazanira tombora ngo mukunde mutware ibikombe tuzakijyana ye!!! APR gitinyiro oyeeeeeeee! nti turi nka zanzererezi umwami yavumye ko zizapfa zangara ubu zasubiye kuri maralia

  5. kkk

    Kuya 26-10-2017 saa 08:57'

    erega kiyovu mwibuke ko ubu iri mukiciro cya 2, ninako umusaruro wayo ungana izatsindwa imikino 5 yikurikiranyije muzaba mubireba, Cassa nawe asigaye kw’izin agusa, umupra wamushizemo kera. ejo azarakubitwa tatu bira.(3-0)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru