RUHAGOYACU.com

Imisifurire mu Rwanda- Ni amakipe akabya, cyangwa ni abasifuzi bari gufata ibyemezo bidahwitse ?

Ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Iyo ni imvugo y’abanyarwanda, ushobora kwifashisha uvuga ku magambo y’abatoza batandukanye nyuma y’imikino ya AZAM Rwanda Premier League y’uyu mwaka. Aha ariko ushobora guhuza iyi ntero n’indi igira iti nta nduru ivugira ubusa, maze ukabona uko urenga wa mugani uvuga ko umwana murizi adakurwa urutozi, ahubwo ugaha agaciro ibivugwa n’abatoza b’amakipe menshi, bahuriza hamwe ko abasifuzi basigaye babiba nkana.

Abasifuzi. Ikibazo cy’imisifurire gikomeje kuba ingorabahizi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho nta munsi ugishira abasifuzi batagarutsweho n’abatoza ndetse n’abakunzi ba ruhago ku byemezo bimwe na bimwe biba byagiye bifatwa. Ku munsi wa karindwi wa shampiyona, ho byafashe indi ntera aho umusifuzi yakubitiwe kuri stade Huye agatabarwa na Police. Si igikorwa cyo gushyigikira, ariko se ni gute twisanze bigeze aha ?

Ni ryari FERWAFA ifatira ibihano umusifuzi ?

Ambroise yahagaritswe imikino ine azira kwemeza igitego cya APRAmbroise yahagaritswe imikino ine azira kwemeza igitego cya APR

Iyo byasakuje…iyo bagenzi be batamwiyumvamo… iyo yakoze amakosa… ni byinshi bigenda bivugwa hirya no hino ku bijyanye no gufatira ibihano umusifuzi wakoze amakosa, gusa igihari ni uko ari gaje uzumva abasifuzi bafatiwe ibihano mu Rwanda, nubwo amakosa akorwa izuba riva.

Uyu mwaka wa shampiyona, Ferwafa imaza guhagarika umusifuzi umwe, Hakizimana Ambroise wemeje igitego cya APR FC ku mukino na As Kigali. Ikibazwa ni ukumenya niba ari we wenyine wakoze amakosa akomeye kugeza uyu munsi ?

Mu gushaka kumenya ikigenderwaho bahagarika umusifuzi, twagerageje kuvugisha Rurangwa Aaron ushinzwe Komisiyo y’abasifuzi atubwira ko ntacyo yatangaza kuri ibi kuko amaze iminsi adahari… twanagerageje kuvugisha Emery Kamanzi ukuriye atubwira ko ntacyo yatangaza mu gihe Aaron atatanze uburenganzira… ubwo twandikaga iyi nkuru ubu burenganzira bwari butaraboneka.

Imikino irenga umunani yavuzwemo imisifurire idahwitse… umusifuzi umwe yarahagaritswe.

Abasifuzi bamaze igihe bakora amakosa mu mikino itandukanyeAbasifuzi bamaze igihe bakora amakosa mu mikino itandukanye

As Kigali 1-1 Rayon Sports : Byose byatangiranye n’umunsi wa mbere wa shampiyona, ubwo Ikipe ya As Kigali yavugaga ko itanyuzwe n’imisifurire ku mukino wayihuje na Rayon Sports. Iyi binyuze ku mutoza wayo Eric Nshimiyimana, yatangaje ko penaliti yavuyemo igitego cya Caleb itari yo na gato, gusa biza kurangira itakaje amanota abiri kuri uyu mukino.

APR FC 2-1 As Kigal :As Kigali, yaje gutakaza andi manota abiri ku buryo budakwiye, ubwo yakinaga na APR FC ikaza gutsindwa igitego cya kabiri habayeho kurarira, aha ariko byibura umusifuzi wok u ruhande wasifuye uyu mukino, Ambroise yaje gufatirwa ibihano na Ferwafa.

Gicumbi 0-1 Kiyovu Sports : Nanubu umutoza Okoko ntabwo yari yumva uburyo Kiyovu yamutsindiye i Gicumbi. Aha byose byatangiye Gicumbi ibona igitego hakiri kare, igitego cyatsinzwe umunyezamu Ndola maze gukorera ikosa rutahizamu wa Gicumbi. Aha, umusifuzi w’umukino yahisemo gusifura ikosa(Coup Franc), yanga igitego ndetse ntiyagira n’ikarita aha Ndoli. Nanubu haracyibazwa itegeko ryakurikijwe.

Musanze 0-1 Police : Penaliti igaragara, ubwo kapiteni wa Police yaryamaga agafata umupira, ndetse u bwe yahise yisifura arahagarara. Umusifuzi arasanza. Ibi ntabwo byari bihagije kuko umusifuzi wok u ruhande yari ahagaze nka myugariro wa nyuma wa Police. Hors Jeu zitavugwaho rumwe ni zo ziganje i Musanze. Aha abatoza n’abafana batashye bakubita agatoki ku kandi, bati dutakaje amanota tutarushijwe ahubwo kubera umusifuzi.

Miroplast 1-1 Police : Amabara. Ni ryo ryari ijambo ryavaga mu kanwa k’abanya Gikondo bari ku kibuga cya Mironko mu mukino banganyijemo na Police. Miroplast, ivuga ko yimwe penaliti eshatu zigaragara neza aho na bwo umusifuzi yazirengagije ku bushake. Aba banongeraho ko igitego batsinzwe na Polie bari baraririye maze bikarangira batakaje amanota abiri ku maherere ku mukino bumvaga bari butsinde byibura 4-0.

Bosco yakunze gutungwa agatoki ku mikino ya PoliceBosco yakunze gutungwa agatoki ku mikino ya Police

As Kigali 3-2 Sunrise : Aha ho ni urucabana. Mu minota y’inyongera, amakipe yanganyaga ibitego 2-2, As Kigali yaje gutera umupira imbere usanga Ndahinduka Michel ari wenyine, umusifuzi wok u ruhande aramanika ko yaraririye, gusa uyu musore wahoze muri APR FC aza kwikomereza atsinda igitego. Byarangiye iki cyemejwe abakinnyi ba Sunrise bataha bimyiza imoso…

Sunrise 0-1 Kiyovu Sports : Ni gake uzumva ikipe yatsinze ikikoma umusifuzi. Aha ariko, umutoza Cassablanca Mbungo Andre ntabwo yariye iminwa, aho yavuze ko imisifurire yari iyo gukemangwa, muri uyu mukino baherewemo ikarita y’umutuku, ukanongerwaho iminota irenga umunani ntacyabae, gusa bikarangira igitego cya Djuma mu gice cya mbere kibahesheje amanota atatu.

Mukura 2-2 Miroplast : Penaliti yo ku munota wanyuma ku isi yose ntabwo ijya ivugwaho rumwe. Aha i Huye, Mukura yari yizeye kwegukana amanota atatu, gusa Ngabonziza Dieudonne wayoboye umukino aza gutangaza ko Miroplast ibona penaliti, birangira abafana ba Mukura bamukubise akizwa na Police. Igitangaje, ni uko ikipe ya Miroplast muri uyu mukino na yo yatashye ivuga ko yibwe penaliti zirenga ebyiri mbere yo guhabwa iyi itaravuzweho rumwe.

Umuti w’ibi waba ari uwuhe ?

Umuti uroroshye. Kugeza ubu nkuko twabigarutseho, Ambroise Hakizimana ni we umaze gufatirwa ibihano, kubera amakosa yakoze ku mukino wa APR FC. Ibi bikaba, byarakozwe hashingiwe ku mashusho y’uyu mukino.
Amashusho.

Birakwiye ko hiyambazwa amashusho kugira ngo harebwe ibyemezo by'abasifuzi bimwe na bimweBirakwiye ko hiyambazwa amashusho kugira ngo harebwe ibyemezo by’abasifuzi bimwe na bimwe

AZAM ni yo ifite isoko ryo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere, gusa ntabwo iyi ifite ubushobozi bwo kwerekana imikino yose ya shampiyona. Ibi bituma imikino iterekanye, abasifuzi bakora ibyo bashatse(cyangwa se bakora amakosa batabishaka) kuko baba bazi ko bizagorana kubibonera ibimenyetso.

Niba FERWAFA yifuza ko ibi bikemuka, umwanzuro ntawundi ni ukureba uko bavugana na AZAM ndetse n’izindi televiziyo bafatanya, ku buryo imikino yose yajya byibura iba iriho Camera yazafasha mu gukemura amakimbirane aturuka ku byemezo byafashwe n’abasifuzi. Nubwo bitakuraho amakosa, ariko byibura byatuma uwakosheje abihanirwa… Mu gifaransa baravuga bati : à bon entendeur ,salut !

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hassn

    Kuya 26-11-2017 saa 08:05'

    Ahhhh,njyewe mbona babikora babishaka kuko bitwaza ko ntawabahana ,cg ko ngo batabona amahugurwa,,amburuas she burigihe iyo yasifuriye Apr.iba igomba gutsinda byanga byakunda ,,niyompamvu nabo bagerageza vakabishyirishamo namaboko murabizi kumukino wa yo na rayon ,,yarahanwese?aahh.

  2. Nyangezi

    Kuya 24-11-2017 saa 10:10'

    Yemwe ohobigezendabona sport yacu yarajemo munyangire arikombona biterwa nafederasiyo uziko hari amakipewagirango arihejuruyamategeko mbituye degoli

  3. Nyangezi

    Kuya 24-11-2017 saa 10:10'

    Yemwe ohobigezendabona sport yacu yarajemo munyangire arikombona biterwa nafederasiyo uziko hari amakipewagirango arihejuruyamategeko mbituye degoli

  4. Nyangezi

    Kuya 24-11-2017 saa 10:10'

    Yemwe ohobigezendabona sport yacu yarajemo munyangire arikombona biterwa nafederasiyo uziko hari amakipewagirango arihejuruyamategeko mbituye degoli

  5. Sulay

    Kuya 24-11-2017 saa 07:31'

    Ibyo muuze nibyo gusa sinemera ibya Eric kuri match ya Rayon. Umukinnyi wa AS Kigali yakoreye ikosa kuri Caleb. Keretse niba kuri Eric Penalty iba ari uko umukinnyi yaciwe akaguru. Contact ku kaguriu ka Caleb yarabaye Caleb aragwa. Iriya irasa na Penalty Seville yahawe kuri match yayo na Liverpool

  6. Sulay

    Kuya 24-11-2017 saa 07:31'

    Ibyo muuze nibyo gusa sinemera ibya Eric kuri match ya Rayon. Umukinnyi wa AS Kigali yakoreye ikosa kuri Caleb. Keretse niba kuri Eric Penalty iba ari uko umukinnyi yaciwe akaguru. Contact ku kaguriu ka Caleb yarabaye Caleb aragwa. Iriya irasa na Penalty Seville yahawe kuri match yayo na Liverpool

  7. Gilbert

    Kuya 24-11-2017 saa 02:31'

    Ndumva rwose abasifuzi barya ruswa bagakora amakosa bakwiye guhanwa cyane pe,cg bakirukanwa kuko bahemukira FERWAFA yabagiriye icyizere

  8. tura

    Kuya 23-11-2017 saa 15:44'

    nubumenyi bukeya haba kubasifuzi nabakurikirana foot. niburayi babizobereyemo ntibijya bibura maze. gusa bajye bashakira abasifuzi bacu amahugurwa kenshi bongere ubumenyi

  9. enock

    Kuya 23-11-2017 saa 15:40'

    Jah D’eau, inyandiko zawe ziba zisobanutse kandi ziri kumurongo....uzasangize bagenzi bawe mukorana aho ubumenyi nabo bage baduha inkuru zifite iremo ziri no kumurongo. Komereza aho

  10. ema

    Kuya 23-11-2017 saa 15:38'

    Muzavuga muruhe t ubuse cyakindi cyirata ngo gifite ibikombe byinshi cyabitwaye mukuri ubuse bazibuka kubicyemura aruko hapfuye abantu?ntasoni kumva ngo bashatse gukubita umusifuzi ?nzabondora mwene siras


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru