RUHAGOYACU.com

Impinduka ku mikino y’umunsi wa 5 n’uwa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere

Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yamaze kwimura imwe mu mikino ya shampiyona yagombaga kuba ku munsi wa gatanu ndetse n’uwa gatandatu wa shampiyona bitewe n’uko ikipe y’igihugu Amavubi ifite imikino ibiri mu minsi 10 iri imbere.

U Rwanda ruzakina na Ethiopia mu gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Maroc guhera tariki ya 12 Mutarama kugeza ku ya 4 Gashyantare umwaka utaha.

Mu gihe hari hateganyijwe imikino umunani ya Azam Rwanda Premier League mu mpera z’iki Cyumweru, hazaba imikino itanu gusa bitewe n’uko amakipe ya Police FC, APR FC, AS Kigali na Rayon Sports zifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu ikomeje kwitegura Ethiopia.

Ibi bikaba bivuze ko imikino itatu ari yo izasubikwa (Police vs Rayon ports, APR FC vs Bugesera, Espoir vs As Kigali) mu gihe iyindi izakinwa nk’uko bisanzwe.

Uretse impinduka zo ku munsi wa gatanu wa shampiyona, n’umunsi wa gatandatu hari imikino izasubikwa dore ko hazaba umukino wo kwishyura hagati y’ibihugu byombi.

Imikino ibiri yahinduriwe amatariki ku munsi wa gatandatu wa shampiyona ni uzahuza APR FC na Kirehe FC ndetse n’uwa Rayon Sports na Mukura Victory Sportsnk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe amakipe bireba.

Imikino y'ikipe y'igihugu yatumye haba impinduka ku munsi wa gatanu n'uwa gatandatuImikino y’ikipe y’igihugu yatumye haba impinduka ku munsi wa gatanu n’uwa gatandatu


Dore uko gahunda y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu wa shampiyona iteye

Umunsi wa 5 wa shampiyona

Kuwa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017

Gicumbi vs SC Kiyovu (Gicumbi)

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017

Kirehe Fc vs Miroplast Fc (Kirehe)
Sunrise Fc vs Marines Fc (Nyagatare)
Etincelles Fc vs Amagaju Fc (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2017

Mukura VS vs Musanze FC


Tariki ya 15 Ugushyingo 2017

Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi)
APR Fc vs Bugesera Fc (Stade de Kigali)

Tariki ya 16 Ugushyingo 2017

Police Fc vs Rayon Sports Fc (Kicukiro stadium)

Umunsi wa 6 wa shampiyona

Tariki ya 18 Ugushyingo 2017

APR Fc vs Kirehe Fc (Stade de Kigali)
Bugesera Fc vs Gicumbi Fc (Bugesera)
Musanze Fc vs Amagaju Fc (Kicukiro)
SC Kiyovu vs Espoir Fc (Mumena Stadium)

Tariki ya 19 Ugushyingo 2017

Miroplast Fc vs Police Fc (Mironko)
Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)
Rayon Sports vs Mukura Victory Sports (Stade Amahoro)
AS Kigali vs Sunrise FC (Stade de Kigali)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rama

    Kuya 2-11-2017 saa 08:44'

    mwaramutse?kuki se umukino wa Musanze FC izakiramo Amagaju FC. uzabera kicukiro ikibuga cyayo kizaba cyabaye iki,ubwo si ukuyihombya abafana?mudusobanurire kuko mbisomye ku rubuga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru