RUHAGOYACU.com

Impinduka mu bakinnyi 11 APR FC ibanjemo ku mukino ubahuza na Pepiniere

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi 11 babanzamo ku mukino bagiye guhuramo n’ikipe ya Pepiniere FC ku munsi wa 21 wa shampiyona.

APR FC imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda, irakina uyu mukino n’ubundi ibura Hakizimana Muhadjir watangiye imyitozo, ariko akaba atitabajwe kuri uyu mukino kimwe na Nshimiyimana Amrani wari umaze iminsi abanzamo.

Abakinnyi barimo; Sekamana Maxime, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve na Twizerimana Onesme babanje ku ntebe y’abasimbura mu gihe kandi umutoza yagiriye icyizere Tuyishime Eric aza mu bakinnyi 18.

Abakinnyi 11 bagiye kubanzamo ku ruhande rwa APR FC:

Umuzamu: Mvuyekure Emery

Abakina inyuma: Rutanga Eric, Michel Rusheshangoga, Faustin Usengimana, na Aimable Nsabimana.

Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Ninahazwe Fabrice, na Sibomana Patrick.

Ba rutahizamu: Issa Bigirimana na Nshuti Innocent.

Abasimbura: Ntaribi Steven, Ngabo Albert, Rugwiro Herve, Twizerimana Onesme, Sekamana Maxime, Eric Tuyishime, na Emmanuel Imanishimwe.

Reba hano indi mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NSABIMANA

    Kuya 20-03-2017 saa 17:40'

    mwambwiye Apr iri kumwanya wakangahe mu rafrica

  2. sabin

    Kuya 19-03-2017 saa 23:49'

    abareyo murikirigita mugaseka mwemwashima iki yampaga yanyu mwapfa mazembe nayounga

  3. john

    Kuya 19-03-2017 saa 18:10'

    ingemwe zirabikoze kbsa.APR banza aho yatamikiwe ntaho igera muri africa byarambiye ferwafa

  4. nkuriye

    Kuya 19-03-2017 saa 17:44'

    komurimo kuduhishako ntamika fc yabuze uyitamika bikarangira umwana basangiraga nawe bahaze kimwe!!!!

  5. Kevin

    Kuya 19-03-2017 saa 17:38'

    Sha ndabona APR FC bita meze neza nubu banganyije narindi muri Stade.

  6. KUBAHO

    Kuya 19-03-2017 saa 16:33'

    NDABABWIZUKURI IGIKONA BARAGIPFURA BONGERE BAGISUBIRE PEPINIERI YIMWAKURA UMWAKUWOSE ITSINDA IBITEGO BIBIRI(2)IGIKONA KIMWEGUSA(1) ABAREYODUKOMEZA NTAMBEBYA EWANAAA!!!

  7. Musesenguzi

    Kuya 19-03-2017 saa 15:49'

    Iyo kipe ntabwo yatsinda Pepiniere.
    Muraza kubibona. Pepiniere yarahindutse.

  8. Xxx

    Kuya 19-03-2017 saa 15:38'

    Hahahaah! Ese wamugani ni apr yambere ikina nabasimbura!? Uyu mutype ameze nkuri kuri 10 radio witwa jean luc bumva havugwa apr gusa, ikiza reo muzayishingire igitangazamakuru cyayo kihariye!

  9. Savio

    Kuya 19-03-2017 saa 14:51'

    Hanyuma ababanzamo ba Pepienierre?Ntamika fc igiye kwikinisha?try to always be proffessional especially wowe Tonny!!urafana ugakabya


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru