RUHAGOYACU.com

Impinduka mu mikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona

Imikino imwe y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League yamaze kwimurwa bitewe n’umukino ikipe ya Rayon Sports izahuramo na Rivers United kuwa Gatandatu.

Rayon Sports izakira Rivers United yo muri Nigeria mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya CAF Confederation Cup, ni nyuma yo gutsindwa 2-0 mu mukino ubanza.

Bitewe n’uyu mukino mpuzamahanga, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryimuye imikino ine yari iteganyijwe kuwa Gatandatu; umwe (wari guhuza Marines FC na Musanze FC) ushyirwa kuwa Gatanu tariki ya 21 z’uku kwezi mu gihe iyindi itatu (APR vs Kiyovu, Amagaju vs Sunrise na Bugesera vs Gicumbi) izakinwa ku cyumweru tariki ya 23 Mata 2017.

Undi mukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports ku Cyumweru, na wo ukaba warasubitswe bitewe n’uko Rayon Sports izaba yaraye ikinnye na Rivers United.

FERWAFA yimuye imikino 4 yari kuba kuwa Gatandatu ndetse na Rayon Sports ntizakina na Mukura VS kubera umukino wayo na Rivers UnitedFERWAFA yimuye imikino 4 yari kuba kuwa Gatandatu ndetse na Rayon Sports ntizakina na Mukura VS kubera umukino wayo na Rivers United

Umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Kuwa Gatanu, tariki ya 21 Mata 2017

  • Marines FC vs Musanze FC (Stade Umuganda; 15:30)

Ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2017

  • APR FC vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali; 15:30)
  • Amagaju FC vs Sunrise FC (Nyagisenyi; 15:30)
  • Bugesera FC vs Gicumbi FC (Nyamata; 15:30)
  • Pepiniere FC vs Espoir FC (Ruyenzi; 15:30)
  • Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe; 15:30)
  • Etincelles FC vs Police FC (Umuganda; 15:30)
  • Rayon Sports vs Mukura Victory Sports et Loisirs (Warimuwe)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. APR

    Kuya 22-04-2017 saa 13:37'

    musesenguzi APR iteye reyo gasenyi incuro eshatu zikurikiranye harimonahoyakubatije mwatatu binezero yarikubatije kuvakumunota 75 kugeza kuwa85 yarimaze kukwinika none uratinyuka na APR FC ukayishyiramo ntasoni ugira ntamatekayaruhago nyarwanda uzi apr niyo imazegutsinda gisenyi incuronyinshi yewe nibitegobyinshi.

  2. APR

    Kuya 22-04-2017 saa 13:29'

    musesenguzi APR iteye reyo gasenyi incuro eshatu zikurikiranye harimonahoyakubatije mwatatu binezero yarikubatije kuvakumunota 75 kugeza kuwa85 yarimaze kukwinika none uratinyuka na APR FC ukayishyiramo ntasoni ugira ntamatekayaruhago nyarwanda uzi apr niyo imazegutsinda gisenyi incuronyinshi yewe nibitegobyinshi.

  3. Didasbyiring

    Kuya 22-04-2017 saa 11:42'

    Revers united narose twayitsinze 3_0

  4. Gikona

    Kuya 21-04-2017 saa 09:10'

    Naho se rivers mwayibatije ngwiki?
    Musesenguzi rwoseee!!!
    Uziko ari wowe mu rayon ugitinyuka kuvuga apr!
    Abandi barayubaha nkuko umugaragu yubaha shebuja

  5. Venuste Niyotwagira

    Kuya 20-04-2017 saa 12:00'

    Ahhhhh musesenguzi rwose ndakwemera cyane pe! uhorana udushya urumuntu wumugabo niwowe ushobokanye nabafana ba mpeka fc.

  6. Murenzi

    Kuya 20-04-2017 saa 07:53'

    Hahahaha musesenguzi rwose kwikirigita ugaseka byo urabizi rwose hahaha kwiga uko batera umupira warangiza wagera hirya ugakubitwa nkiza kwa bwana rwose

  7. musesenguzi

    Kuya 20-04-2017 saa 06:10'

    Rayon imaze kubatiza abana bayo bakurikira:
    1. Binezero= APR, Amagaju, Sunrise, Bugesera, Wausalaama, Etincelles, Esperance (Ibitego 4)
    2. Tharsice= Police, Musanze, Marine, Kiyovu (Ibitego 3)
    3. Cardinal= Isonga, Gicumbi (Ibitego 5)
    3. Sixbert= Amagaju. Rwamagana (Ibitego 6)
    4. Seth= Mironkoplastic (IBitego 7)
    5. Nyabyenda= Rugende (Ibitego 9)
    Izindi zirakigira umubatizo.
    http://us.soccerway.com/teams/rwanda/rayon-sports/matches/

  8. musesenguzi

    Kuya 20-04-2017 saa 06:04'

    Uyu munyamakuru wakoze imbonerahamwe ya Ruhagoyacu yabidwangadwanze.
    Murebe inshuro yashyizemo Rayon na Police!!!!!
    Yasindishijwe n’ibitego Rayon yabatije Nyabyenda Rugende. Irindi zina rya Rugende ni Nyabyenda!!!!
    UMWANA WA CYENDA BAMWITA NYABYENDA.
    Rayon imaze kubatiza abana bayo bakurikira:
    1. Binezero= APR, Amagaju, Sunrise, Bugesera, Wausalaama, Etincelles, Esperance (Ibitego)
    2. Tharsice= Police, Musanze, Marine, Kiyovu (Ibitego 3)
    3. Cardinal= Isonga, Gicumbi (Ibitego 5)
    3. Sixbert= Amagaju. Rwamagana (Ibitego 6)
    4. Seth= Mironkoplastic (IBitego 7)
    5. Nyabyenda= Rugende (Ibitego 9)
    Izindi zirakigira umubatizo.
    http://us.soccerway.com/teams/rwanda/rayon-sports/matches/

  9. Musesenguzi

    Kuya 20-04-2017 saa 01:44'

    Nibyo byiza amakipe akaza kwiga uko bakina umupira!!
    Bakareka bya bipira byabo byitwa Wa gipira we ndaguteye cg Gipira we ndaguteye wenda cyajyamo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru