RUHAGOYACU.com

Isonga ishobora kuguma mu cyiciro cya 2, Kiyovu Sports ikabyungukiramo

Ikipe y’Isonga yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ishobora kuguma mu cyiciro cya 2 hano mu Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sports ikaba yabyungukiramo, ikaguma mu cyiciro cya mbere.

Iyi kipe ya leta yashinwe mu mwaka w’i 2012 ifite intego yo guha umwanya wo kwigaragaza abana b’abanyarwanda bari bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yari ivuye mu gihugu cya Mexique.

Isonga ifite agahigo ko kuba ari yo kipe yavutse igatangirira mu cyiciro cya mbere mu myaka irenga 20 ishize, aho guca mu nzira andi makipe asanzwe acamo.

MINISPOC itangaza ko intego ya mbere y’Isonga ari ukurera abana b’abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira, atari uguhanganira ibikombe kimwe n’andi makipe ya hano mu Rwanda.

" Intego y’Isonga ni ukuba irerero ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuva yashingwa." Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, aganira na Isango Star.

" Iri rerero ricamo abana bafite impano yo gukina umupira, ugejeje imyaka y’ubukure, akajya gukomereza ahandi, hashize igihe kinini mubibona."

JPEG - 109.5 kb
Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC

" Yashinzwe ifite intego yo guha umwanya abana bakiri bato, badakunda kubona ko bigaragaza. Hari abana b’imyaka 16 cyangwa 17 usanga bagaragaza impano zidasanzwe, bazanwa hariya bagatozwa ruhago."

JPEG - 68.8 kb
Isonga ishobora kuguma mu cyiciro cya 2

Yongeraho ati, " Mu myaka ishize Isonga yafataga abana bakuru, ariko ubu aba bana bahari, bafashwe bakiri bato cyane, ubu bamaranye imyaka hafi 3. Turashaka kwicara tukareba igikwiye hamwe na FERWAFA ndetse n’ubuyobozi bw’Isonga."

" Mu mwaka 1 bazaba basohotse muri iyi kipe bajye mu yandi makipe nk’uko abandi baciye mu isonga byabagendekeye, dusubire hasi gushaka abandi bana bazamuka. Ubu rero sinahamya niba Isonga izakina icyiciro cya mbere, ni ikintu tuzicara tuganireho na FERWAFA ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe."

JPEG - 60.6 kb
Abatoza b’Isonga akazi bari bakoze ibishoboka bazamura aba bana mu cyiciro cya mbere

Ibi umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC atangaza biramutse bibaye impamo Isonga ntizamuke mu cyiciro cya mbere, byaviramo ikipe ya Kiyovu Sports kuba yaguma mu cyiciro cya mbere nk’uko byagiye bibaho mu myaka ishize, aho iyo ikipe imwe yasenyukaga cyangwa ikagaragaza ko idashoboye gukina mu cyiciro cya mbere, iyaba yabanjirije i ya nyuma mu cyiciro cya mbere, yabyungukiragamo.

JPEG - 921.6 kb
Kiyovu ishobora kguma mu cyiciro cya mbere

Etincelles na Marines FC zo mu karere ka Rubavu, akaba ari zimwe mu makipe aheruka kubyungukiramo.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. venuste

    Kuya 3-07-2017 saa 11:49'

    Bosco ayo ntago ari amaranga mutima ibyo Pappy avuga niko bimeze niba amategeko yaragiye yincwa kubera amaranga mutima y’izobashakaga kuzamura se ukeka ko ubu byakunda niba amategeko asobanutse urutonde rurahari rwose :
    1.Miloplast
    2. Isonga
    3.Muhanga(0-1) uteranyije imikino yombi yatsinzwe
    4. Rwamagana(1-3) Uteranyije imikino yombi yatsinzwe

    So Muhanga niyo iri en faveur ukurikije interpretation y’itegeko muve mumaranga mutima kiyovu iri muri D2

  2. Bosco

    Kuya 1-07-2017 saa 10:27'

    Papy wikwetrepreta itegeko mu marangamutima none ubu uyu munsi ikurikiye Isonga k’urutonde niyihe uko ubizi hari icyikiro cya kabiri kigira urutonde hari umwanya wagatatu wigeze ukinirwa ko bakinnye mumapure bavanamo wigeze wumva ngo iyi niya mbere iyi niyakabiri none ubu uyu munsi k’urutonde Isonga irihe, iri ku mwanya wa cumi nagatandatu izamanutse zigakurikira.Please ahubwo gabanya amarangamutima cg urwango ufitiye kiyovu

  3. Kiyovu

    Kuya 30-06-2017 saa 23:51'

    Mba ndoga nkomokomo Papy arashaka kutubuza amahirwe rwose, nonese izongingo kera ntizabagaho ko mbona byaba bitoroshye kuri Kiyovu yacu??

  4. Papy

    Kuya 30-06-2017 saa 23:44'

    Ingingo ya 10 agace ka 3. Ivuga ko Ikipe ifite, ku rutonde, itsinze muri shampiyona y’Igihugu
    mu kiciro cya mbere cyangwa se muri shampiyona
    y’Igihugu mu kiciro cya kabiri kandi ikaba yujuje ibisabwa
    na Komite Nyubahirizategeko ntishobora kwanga
    kuzamuka mu kindi kiciro. Iyo yanze, ntishobora kwizera
    kuzamuka hitawe ku marushanwa abiri yo mu bihe bibiri.
    Ubwo iyikurikiye irazamuka.

    Niba itegeko rivuga ko ikipe yatsindiye kuzamuka idashobora kubyanga bivuga ko Isonga ikwiriye gukina I kiciro cya mbere. Ariko iramutse ibyanze itegeko na none rivuga ko iyikurikiye izamuka. Nonese Bosco wowe itegeko wasomye rivuga ko iyamanutse ariyo isubizwa mu cyiciro cya mbere ni irihe? Erega twemere kuba abanyamwuga tuve mu marangamutima nibwo umupira uzatera imbere.

  5. Kiki

    Kuya 30-06-2017 saa 21:06'

    ariko kiyovu muyihora iki ubu itegeko rya koreshejwe kuri Entincelles ubwo la jeunesse yamanukaka rikoreshwa kuri Espoire ubu rihinduke kuko ari Kiyovu.hhhhhaaa murashekeje peeee

  6. bosco

    Kuya 30-06-2017 saa 20:21'

    papy wajya kurubuga rwa Ferwafa kuri ferwafa competition regulations kungingo ya 10 niya 11 nibwo uhita ubona ko kiyovu ariyo izahita izamuka

  7. doxa

    Kuya 30-06-2017 saa 19:49'

    isonga irababaje kbs api degaul n yegure kbs

  8. frtrn

    Kuya 30-06-2017 saa 19:26'

    Abo bana mwe kubakomerekera imitima! aho kugira ngo basubizwe mu 2nd division nimubahe marine fc; kuko aho bari barahakoreye

  9. Vip

    Kuya 30-06-2017 saa 18:53'

    ibi nibyokoko kuko Ikipee yitwa isonga kuko ari irerero ry’igihugu bityo iramutse ikinnye muri division one ubwo irerero ryaba rirangiye bityo abo basore bageze final biyeretse amakipe abakeneye utarakura yagumamo atabonye equipe.. thxxxc

  10. GIKUNDIRO

    Kuya 30-06-2017 saa 17:56'

    NA MBERE HOSE NABABWIYE KO KIYOVU NUBWO YABA IYA16 ITAMANUKA KUKO DEGAULE AGOMBA GU TECHNICA NGO CHAMPIONNAT IRYOHE ! NARABIVUZE MWANGA GUTAMBUTSA IGITEKEREZO CYANJYE!NTA CHAMPIONNAT ITARIMO KIYOVU MUKURA ETINCELLES ESPOIRE YARYOHA NUBWO WAB’UFITE ZA RAYON 10 NA ZA APR 10 IBYO MUBIMENYE MUBIGIRE IHAME YEMWE BAKUNZI BA RUHAGO!

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru