RUHAGOYACU.com

Isonga itumye imikino ya shampiyona isubikwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gusubika imikino yose y’umunsi wa cyenda wa Azam Rwanda Premier League, itangaza ko isubukurwa mu kwezi gutaha kubera irushanwa rigomba kwitabirwa n’ikipe ya Isonga.

Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere, shampiyona ntikibaye kuri uyu wa Gatatu n’ubwo byari byavuzwe ko izakomeza ku makipe adafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye amakipe yose kuri uyu wa Mbere, ivuga ko imikino yose y’umunsi wa cyenda itakibaye bitewe n’imikino ya CECAFA Amavubi azitabira ndetse n’ikipe y’Isonga igomba kwerekeza muri Cote d’Ivoire kuri uyu wa Kabiri.

Ibaruwa ya Ferwafa ihagarika shampiyona kugeza mu kwezi gutahaIbaruwa ya Ferwafa ihagarika shampiyona kugeza mu kwezi gutaha

Ferwafa yatangaje ko imikino y’umunsi wa 9 wa shampiyona izasubukurwatariki ya 8 Ukuboza 2017 ku makipe afite abakinnyi mu Isonga mu gihe iyindi izaba ubwo Amavubi azaba avuye muri Cecafa ku matariki azatangazwa nyuma.

Isonga izerekeza muri Cote d’Ivoire mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri n’abakinnyi 20, aho igiye kwitabira irushanwa ririmo amakipe y’abato rya Tournoi International du District Autonome d’Abidjan (TIDA) rigiye kuba ku nshuro ya kane kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza kuya 6 Ukuboza 2017.

Isonga yari yazamutse mu cyiciro cya mbere ikikura mu marushanwa yose ya FERWAFA izajyana abakinnyi b'ayandi makipe yo mu cyiciro cya mbereIsonga yari yazamutse mu cyiciro cya mbere ikikura mu marushanwa yose ya FERWAFA izajyana abakinnyi b’ayandi makipe yo mu cyiciro cya mbere


Amatsinda agize iri rushanwa:

Itsinda A: Asec Mimoas, FC San Pedro (Cote d’Ivoire), Fc Lakika (Mali) na Volcan Junior (Cote d’Ivoire)

Itsinda B: Côte d’Ivoire U17 Elephants (Cote d’Ivoire), WAFA (Ghana), Racing Club d’Abidjan (Cote d’Ivoire) na Isonga Fc (Rwanda)

Itsinda C: Academie Mohamed VI (Morocco), SOA (Cote d’Ivoire), Ivoire Academie (Cote d’Ivoire) na Royal SC (Burkina Faso).

Abakinnyi 20 Isonga FC ijyana muri Cote d’Ivoire

Iradukunda Emmanuel, Nkubana Marc, Ishimwe Christian, Uwineza Aime Placide, Ndabarasa Tresor, Turatsinze Peter, Bonane Janvier, Mugisha Patrick, Nduwayezu Jean Paul, Cyitegetse Bogarde, Ishimwe Sareh, Twagiramungu Jerome, Mugisha Yvan, Mandera Robert, Rutayisire Amani, Songayingabo Shaffi, Ntwali Fiacre, Byiringiro Lague, Uwimana Guilain na Butare Henry.

Umutoza n’abo bafatanya: Gatera Mousa, Nonde Mouhamed, Kabalisa Calliope, Ntarengwa Aimable, Habimana Sixbert na Rwabuyonza Jean Paul.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndege

    Kuya 28-11-2017 saa 06:54'

    ubundi se iyi mubona ari championa cg n’agatogo? abafana barabuze kubibuga ,iruntwa nazazindi zo mumirenge hepfaho nyakariro.
    abantu benshi basubiye muby’iburayi, mbabajwe n’AZAM TV.

  2. Mompa

    Kuya 28-11-2017 saa 04:48'

    None uyu munyamakuru niwe wanditse iriya baruwa isubika championat? Banza usome iriya baruwa ubone kumutera amabuye.

  3. mmm

    Kuya 27-11-2017 saa 19:16'

    ntacyahagararaga niba rayon idakina! ibindi mujye mubivangavanga n’igikoma nababwiriki!!

  4. manzi

    Kuya 27-11-2017 saa 19:00'

    erega hari abantu bize nabi nabyo mujye mubimenya.

  5. Lewis

    Kuya 27-11-2017 saa 18:58'

    @Ruta,Wirakarira uyu munyamakuru ibyo yakoze ni ni sarcasme.Nawe urebye ntaho isonga yakabaye ihuriye na championant y’icyiciro cya mbere.Mbega nawe yasaga nkurimo abiseka ukuntu Ferwafa yabihuje ikabigira impamvu.Ahubwo nawe sesengura neza uramwumva.

  6. ruta

    Kuya 27-11-2017 saa 17:42'

    Ariko ubanza harabantu kubona umutwe winkuru birushya nonese urabona bihura koko wenda wavuga uti Kubera ikipe yigihugu Amavubi igiye kwitabira imikino ya CECAFA imikono ya shyampiyona ibaye ihagaze. naho wagiye guca mwisonga kwitaba mukiciro cyambere ubundi yahagarika shamyiyona gute

    Mana tabara itanzazamakuru rwose.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru