RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Issa Bigirimana yakomorewe na APR FC yitegura Kiyovu Sports
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu gihe bakomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cyambere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, umukino uzabahuza n’ikipe ya Kiyovu Sports, APR FC bamaze kugarura rutahizamu Issa Bigirimana wari umaze iminsi mu bihano.

Uyu mukinnyi akaba yari yahagaritswe n’ikipe ya APR FC nyuma yo kuva mu ikipe nta ruhushya, akerekeza i Burundi ubwo bari bamaze gutsinda Etincelles FC ku munsi wa 22 wa shampiyona.

Ubwo APR FC yari imaze gutsinda umukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro bahuyemo na Vision FC ku bitego 3-0, umutoza wayo Jimmy Mulisa yabwiye itangazamakuru ko Issa Bigirimana yasabwe kwandika asaba imbabazi ubundi akaba yagaruka mu ikipe.

Issa yari yatsindiye APR FC ikina na Etincelles FC i RubavuIssa yari yatsindiye APR FC ikina na Etincelles FC i Rubavu

Uyu mukinnyi akaba yagaragaye mu myitozo APR FC yakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2017 kuri Stade Regional i Nyamirambo, imyitozo yanagaragayemo Itangishaka Blaise ariko we akaba akora imyitozo yo kwiruka mu gihe ngo ashobora gutangira gukora imyitozo yo gukora ku mupira mu kwezi kwa gatandatu (Kamena).

Kuri ubu, abakinnyi ba APR FC hafi ya bose bakaba bameze neza nyuma yo kuva mu mvune kwa Sekamana Maxime, Twizerimana Onesme, Hakizimana Muhadjiri, Imanishimwe Emmanuel na Buteera Andrew.

APR FC izakina na Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2017 saa 15:30 kuri Stade ya Kigali mu gihe uyu mukino wari kuba kuri uyu wa Gatandatu, ariko uhurirana n’uko hari umukino mpuzamahanga Rayon Sports izakiramo Rivers United.

Sylve Kuya 21-04-2017 saa 22:52'

Ariko Jye Narumiwe koko Ngo Yari Yagiye Iwabo Muburundi?nonese Ko Ari Umwana WU munyarwanda.Muburundise Habaye Iwabo Hate? Ubwo Biranshanga Fc Ntitangiye Kwivamo.Ubwo Murumva Atari Umunyamahango.Muzo Ngere Mubeshye ,Injiji Gusa! Ubwose Nti Mugaragaye.

NTAKIRUTIMANA samson Kuya 21-04-2017 saa 19:17'

APR FC nikipe ikomeye ariko ibura abatoza bakomeye iyo ikipebayirekera mashami niho byarikugendaneza

kamikazi Kuya 21-04-2017 saa 14:31'

hhhh
erega barabeshya ngo numunyarwanda kd ari umurundi ubwo nti mwumva ko abayigiriye iwabo

musesenguzi Kuya 21-04-2017 saa 12:56'

Aimable,
Nibyo koko mutsinda Rayon uko mushaka. Uhagarikiwe n’Ingwe aravoma.
Nonese ibitego by’intoki mwanaraririye nibyo wise gutsinda Rayon uko mushaka. Namwe ntaho bizabageza!!
Kiyovu na Marine nizo zonyine musigaje gutsinda

Fanny Kuya 21-04-2017 saa 11:21'

Ahhhh abakinnyi bibikona batangiye kuba indispline?birakaze

em Kuya 21-04-2017 saa 09:51'

Nuko uwo munyarwanda wacu naze tutazabura uwo dukinisha mumavubi rutahizamu wa manegeka yacu

Elyse Kuya 21-04-2017 saa 07:42'

nibyiza kuba issa bigirimana agarutse naze adufashe kwitegura kiyovu

aimable Kuya 21-04-2017 saa 06:56'

wlcm kubasore bacu dukunda twari tubakumbuye nibaze ubundi Gitinyiro ibe Gitinyiro. kd mwibukeko kuritwe ubu ikipe iciriritse mu Rwanda ari rayon kuko niyo twatsinze uko dushaka. izindi zo zagiye zitugora. muze mukomereze aho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)