RUHAGOYACU.com

Jimmy Mulisa, ntiyishimiye gukina na Musanze hatarashira amasaha 48, abafana ba APR FC bati "Nta mutoza dufite"

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yongeye kuvuga ko uburyo imikino ipanze ku ikipe ye ya APR FC ari bimwe mu bitumye ikomeje kugaragaza umunaniro ndetse bikavamo gutanga umusaruro muke ku bakinnyi.

APR FC yari yakiriye Gicumbi FC ku Kicukiro, itsindwa igitego 1-0.

"Birababaje kubona kipe ishaka igikombe itakaje amanota atatu, mu kibuga twaikinnye neza, nk’umutoza ibyo abakinnyi nabatumye babikoze, ariko nyine imbere y’izamu biranga nubwo twabonye amahirwe agera kuri atandatu. Birababaje."

"Ngirango narabibabwiye, izi fixtures [uburyo imikino ipanze kuri APR FC] hari abantu badashobora kubibona, ariko njyewe nk’umutoza hari igihe ureba fatique mu bakinnyi bawe. Fatique [umunaniro] ituma abakinnyi bakora amakosa atandukanye. Ubonye igitego badutsinze twarangaye."

"[Igitego twatsinze bakacyanga] nari nzi ko ari igitego, ariko simbizi impamvu [umusifuzi] yacyanze."- Mulisa utoza APR FC nyuma yo gutsindwa na Gicumbi.

Umunyamakuru: Umukino wo kuwa Gatanu na Musanze muraza kuwukina?

Mulisa: Wabigira gute se ko bawushyizeho? Tugomba kuyikina nyine. Ni ibyo nyine, kuri njye nk’umutoza birambangamiye. Nabigira gute?

Nubwo Jimmy Mulisa atishimiye uburyo imikino y’iyi kipe ye ipanze dore ko bamaze gukina imikino 4 mu minsi 12 gusa, ndetse baraza gukina umukino wa gatanu kuri uyu wa Gatanu nta masaha 48 arashira bakinnye na Gicumbi FC, abafana b’iyi kipe bakaba baririmbye indirimbo zimwamagana bavuga ko nta mutoza bafite, Mulisa adashoboye.

Iyumvire ibyatangajwe n’abatoza bombi ndetse n’abafana:

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkundimana

    Kuya 5-03-2017 saa 02:32'

    mwaramutse? bafana bagenzi banjye nongere mbibutse,Ruhago si intambara bavandi.
    Nsabe umuntu wanditse akiyita nkunda yihangane afane ashyiramo n,indangagaciro y,ubupfura .
    Ututse Karisa birambabaza kunyiyitirira ugatokoza abandi bafana nibibi.
    APR fc muhumure siko bizahora intsinzi muzayibona.
    Nibutsa aba Rayon sport bagenzi banjye ko
    tutagombye guha APR.fc urwamenyo ,muzi iyahoze yitwa Frach fc y,i Gitarama ibyo yigeze kudukubitira Ku mahoro ntitwasekana cyane.abo dusangiye gufana mboneyeho kubamenyesha ko nkunda ndihinduye .

  2. Derick

    Kuya 3-03-2017 saa 15:23'

    Umva mbabwire bafanadufana APR FC sibyo twihanganire rezirita za ekipe kabisa sibyo gusa icyo nsaba ubuyobozi ibyo byogucyinisha Abacyinyi babanyarwanda wp kbx niba nabyo ari MEDI IN RWANDA simbizi gs turashaka igikombe nyakubahwa Murisa amahirwe Masa

  3. Derick

    Kuya 3-03-2017 saa 15:04'

    Umva mbabwire bafanadufana APR FC sibyo twihanganire rezirita za ekipe kabisa sibyo gusa icyo nsaba ubuyobozi ibyo byogucyinisha Abacyinyi babanyarwanda wp kbx niba nabyo ari MEDI IN RWANDA simbizi gs turashaka igikombe nyakubahwa Murisa amahirwe Masa

  4. Mutsinzi Titus

    Kuya 3-03-2017 saa 02:52'

    Niba APR yemerako amakipe yose angana imbere ya Ferwafa ikwiye gusaba iyi gahunda y,imikino igahindurwa bitaribyo ntitegereze igikombe , wagirango uwabipanze iyifiteho Mission ,naho kwikoma umutoza nukumurenganya ntamukinnyi wakina imikino itondetse itya ngo umutegerezeho intsinzi, kandi ibi uwabipanga Rayon ndahamyako n,imihanda yaba itakigendwa neza.

  5. rukara

    Kuya 3-03-2017 saa 02:18'

    Nta bakinnyi dufite jimmy ararengana kugirango ikipe ikomere dore ibyingenzi
    1. abataka 2 babishoboye ubwo ni abanyamahango kuko murwanda ntabo
    2. umukinyi 1 wo hagati utambaza imipira
    3. kuvanaho politike yo gukinisha abanyarwanda gusa kuko APR n’ubwo ari iyi ngabo zigihugu ntabwo ifite munshingano iyo politike ministeri irahari
    3. gusubiza afande KABAREBE kubuyobozi bw’ikipe bakavanaho abatazubyumupira
    4. Gukuraho umunyamabanga camarade yabaye expired kuko si ubukonde ahubwo njye jimmy namugira SG W’IKIPE
    5. guha umwanya abafana natwe tugafata ibyemezo

  6. theogene

    Kuya 3-03-2017 saa 01:52'

    jimmy numutoza nikipe afite ninziza inyuma nohagati ariko ntabarutahizamu afite gusa batuze apr izagitwara bareke kumva ibya gasenyi kandi bafana mujye mwihanganira nogutsindwa ikipe yose iza gukina ishaka intsinzi ahubwo mwiyitererana ngo mutangire kwitanana bamwana.apr oyeeee

  7. paulette

    Kuya 2-03-2017 saa 16:41'

    musanze nimureba nabi izabahagama

  8. nkunda

    Kuya 2-03-2017 saa 11:11'

    Karisa mbanje kugusuhuza gira amahiro
    Ni ukuri ntabugoryi mfite jye mbere yo kuba umu Rayon nemera bitanteye ipfunwe ko ndi umunyarwanda.
    Karisa ibuka ko hari umuhanzi waririmbye ko ruhago atari intambara.
    Ndagusabye niba ufana Rayon ntuzongere kuvuga ko wanga APR fc .
    ubwo ushas
    tse kugarura aho nababuzaga gutuka abitangiye igihugu mwitwaje ko mutuka Apr .
    ntabwo aribyo uyu mupira dufana ntitwari kuwufana abashinze APR fc iyo batitangira amahoro dufite .ruhago si intambara bafana bagenzi banjye barimo na Karisa.murakoze.

  9. knc

    Kuya 2-03-2017 saa 10:40'

    Buriya rero giramata "vuga uti tree! "impamvu wumva ko kugutsindira gasenyi, bivuze ko umutoza ashoboye Ibyo nibyo rwose! kuko nubundi bizwi ko kuyitsinda bigomba ubuhanga!!! yewe binabahwaniye n’igikombe pe! kuko biba byatwaye amayeri menshi cyaneeeeeee! Jimy nawe rero "gira uti yeeee! "wikitwaza igihe gito kuko ujya kwaka kwimura umukino wari kuwa kabiri ukajya kuwa gatatu, ntiwari uyobewe ko usize amasaha atageze kuri 48!!!!!,banywanyi rero bo muri Apr, ubwo mwatubwiraga ko mutajya muvuga, ahubwo aribyo byica rayon sport, nimureke tubatege amatwi (masikiyo) kbs ahahahahaha! ubwo resultat yo kuwa gatanu muzayakire na yombi OK!

  10. nkunda

    Kuya 2-03-2017 saa 10:33'

    Wowe wiyise kalisa iryo zina no mumuryango wanyu ntawe uzaryitwa kuko ryitwa abatunzi kandi iwanyu muri abahinzi rwimbi.... ikindi nako reka noguta umwanya nsubizanya nawe..

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru