RUHAGOYACU.com

Jimmy Mulisa yahishuye icyahindutse muri APR FC kugira ngo ive mu bihe bibi yabayemo

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yemeza kuba yarafashe umwanya agategura abakinnyi be mu mutwe biri mubyamufashije kuvana ikipe ya APR FC mu bihe bibi yari imazemo iminsi, aho yamaze imikino igera muri itantu idatsinda.

Ibi umutoza jimmy Mulisa yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda 1-0 Vision yo cyiciro cya kabiri mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’Amhoro akanayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0, umukino wabereye kuri Stade Amahoro.

APR FC ikomeje kwizera kwegukana igikombe cy' Amahoro nyuma yo gusezerera VisionAPR FC ikomeje kwizera kwegukana igikombe cy’ Amahoro nyuma yo gusezerera Vision

Muri rusange ngo kuba yarabashije gufata umwanya uhagije agategura abakinnyi mu mutwe akabumvisha ibyo bagomba kwitaho no kwitondera biri gutuma ikipe ya APR FC imaze gukina imikino igera kuri itanu itaratsindwa.

Ikintu navuga ku bakinnyi banjye naje gusanga ko akenshi ni ibintu biri mu mutwe ariko nanjye nk’umuntu wakinnye umupira byambayeho nzi uko bijya bimera, ariko nakomeje kubagira inama nyine kuko umukinnyi w’umupira aritegura umwaka w’imikino wose ntago ari imikino ibiri gusa. Urebye ukuntu twagiye dukina navuga icyizere cyacu cyari cyagiye arikio gutsinda iyi mikino nabyo bigarurira abakinnyi icyizere gusa ubona ko icyizere mu bakinnyi cyamaze kugaruka kandi iyo ufite icyizere umukinnyi akora ibyo ashaka”- Jimmy Mulisa umutoza w’ikipe ya APR FC.

APR FC nyuma yo gusezerera Vision muri 1/16 izahura na Sunrise mu mikino ikurikira ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro mu gihe kandi ifite umukino ukomeye wa Shampiyona kucyumweru uzayihuiza n’ikipe ya Police iyiri inyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Mulisa ngo yahaye ubwisanzure abakinnyi b'ikipe atozaMulisa ngo yahaye ubwisanzure abakinnyi b’ikipe atoza

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Murenzi

    Kuya 28-04-2017 saa 09:03'

    Musesenguzi kurikirana umwiryane uri mwikipe yawe ya burozi FC ibya APR ubireke kuko ntibikureba kabisa
    Hhhhhhh ariko ngo camara nawe ageze Dubai ? Hhhhh

  2. Michael Umuhoza Jackson

    Kuya 27-04-2017 saa 23:11'

    Ntabitarangira Nabyo Bizashira Isubire Uko Yahoze

  3. musesenguzi

    Kuya 27-04-2017 saa 22:14'

    ibihe bibi se yari yabigeramo!!
    Maze niyo bikiza!! Rindira gato byatangiye!!

  4. Claude

    Kuya 27-04-2017 saa 17:17'

    ISONGA bakinye ryarise?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru