RUHAGOYACU.com

Jimmy Mulisa yatakaje bwa mbere imbere ya AS Kigali, APR FC itera inshuro imwe mu izamu

Umunsi wa 12 wa shampiyona ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, usize batakaje umukino wa mbere muri shampiyona, ni nyuma yo gutsindwa na AS Kigali 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

AS Kigali yihariye umukino ku buryo bugaragara ndetse yarushije cyane ikipe ya APR FC mu kibuga hagati, binyuze ku bakinnyi barimo Nsabimana Eric, na Ntamuhanga Tumaine bakiniye APR FC, ndetse na Murengezi Rodriguez, batumye abakinnyi ba APR FC barimo Yannick Mukunzi Djihad Bizimana na Benedata Janvier batagaragara mu kibuga cyane.

AS Kigali yatsinze gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ku munota wa 30, ku mupira Cyubahiro Jacques yatsinze, uvuye kuri Sebanani Emmanuel Crespo.

Ikipe y’abanyamujyi, yakabaye yabonye ibindi bitego, ariko uburyo bugera ku munani babonye imbere y’izamu rya APR FC ntibabasha kububyaza umusarur mu gihe uburyo APRFC yabonye bugana mu izamu rya AS Kigali, ari ishoti ryatewe na Nkinzingabo Fiston winjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yatsinze Sunrise FC 2-1, Amagaju FC atsinda Musanze FC 1-0 mu gihe Bugesera FC yanganyije na Kirehe FC 0-0.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Manuco robert

    Kuya 23-02-2017 saa 02:27'

    Muge muba aba sportif mureke amariku

  2. GIKUNDIRO

    Kuya 9-01-2017 saa 01:06'

    rayon sport na apr ubu rwose nibwo mugiye gusohokera igihugu mumeze neza ntawe ubatera ibuye igisigaye ni ukuzitwara neza bishoboka

  3. jimy

    Kuya 9-01-2017 saa 00:56'

    yewe twipfa ubusa mumikino niko bigenda AS KIGALI nayo iyo tuyitsinda nibyo yari kuvuga. kandi APR ubu nubwo dutsindwa nibwo abanyarwanda bayishimiye kurusha ubwo twatsindaga habayemo uburiganya muburyo bwose intsinzi yabonekaga igakurikirwa namagambo ngo hatanzwe akantu, ngaho arbtre yadufashije. ubu njye ndabishyigikiye nihatsinde ubikwiye.

  4. MANIRAGUHA

    Kuya 8-01-2017 saa 12:02'

    mubamutubeshyape ndabizi izabikora

  5. hakizimana

    Kuya 8-01-2017 saa 06:18'

    ntwali , uri umuntu w’umugabo kbs turakwakiriye.

  6. manzi

    Kuya 8-01-2017 saa 04:35'

    mbega abayobozi baratubwira NGO ntituza kukibuga. muzogere kutubona igihe mutarazana abarutaha izamu

  7. Aloys

    Kuya 8-01-2017 saa 03:11'

    @ Emmy, rwose jya uba umu sportif ntugatsindwe ngo nubabara uvuge n’ibiterekeranye. Nkubaze, wowe se i Kirehe wari wajyanywe no kureba abakora mu mifuka? Niba warabibonye ni uko wabonye n’abakoragamo. Ubwo wababonye kandi ni uko wari ufatanyije nabo. Wasanga wari na shefu wabo kuko sinumva ukuntu twese tujyanwa ku bibuga no kureba umupira, hano tukavuga iby’umupira wowe uti barasimbukaga abandi bagakora mu mifuka hagati aho wowe wakoraga iki? Wari ushinzwe iki muri byose? Icyo gihe ko utabyerekanye ukaba ubizanye ugamije iki?

  8. kazungu

    Kuya 8-01-2017 saa 01:55'

    itekinika muri ruhago niriveho ubundi hakore ubuhanga, urebe ko APR idaseba

  9. Ntwali

    Kuya 8-01-2017 saa 01:26'

    Benedata mwihomvonvwa rwose tunaniwe abana ngoturashaka ground gikundiro yewe bayibayi gikona nanjye nkuvuyeho pe ngiye kwikipe yi imana Reyon sports

  10. 072379523

    Kuya 8-01-2017 saa 01:08'

    JIRIBERI

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru