RUHAGOYACU.com

Kambale Salita agiye kwerekeza muri Singida aguzwe Frw miliyoni 30

Rutahizamu w’ikipe ya Etincelles FC Kambale Salita Gentil agiye kwerekeza mu ikipe ya Singida United yo mu gihugu cya Tanzania atanzweho miliyoni zigera kuri 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore wari umaze imyaka 2 mu ikipe ya Etincelles akaba yari anaherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yifuzwaga n’amakipe menshi atandukanye yo muri aka karere, arimo amakipe yo muri Uganda nka Vipers, AFC Leopards yo muri Kenya na Singida United yo muri Tanzania.

Umuyobozi wngirije w’ikipe ya Etincelles bwana Ndaribumbye Vincent, aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu akaba yemeje ko ibiganiro bisa nk’ibyarangiye hagati yabo n’ikipe ya Singida, mu minsi micye uyu musore araza kuba abarizwa mu gihugu cya Tanzania.

" Ayo makuru ni impamo, twagiranye ibiganiro n’ikipe ya Singida kandi ku rugero rwa 95% byagenze neza, mu kwezi gutaha Kambale Salita araza kuba ari umukinnyi w’ikipe ya Singida United yo muri Tanzania."

Uyu musore yabengutswe n’iyi kipe ishobora gutakaza Usengimana Danny mu kwezi kwa mbere, ikaba yahisemo kuba iguze uyu mukinnyi yongere imbaraga mu busatirizi bwayo, muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania.

Uyu muyobozi wungirije wa Etincelles abajijwe na RuhagoYacu amafaranga azagurwa n’iyi kipe yo muri Tanzania, yavuze ko akabakaba miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba angana na na madorali y’amanyamerika 35 000.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. xxxx

    Kuya 18-12-2017 saa 17:59'

    abayobozi ba etincelles bagizeneza kumureka ngo age kwishakishiriza ubuzima kuko buriya ikipe igora umukin nyi mwigenda rye bitera abasigaye umutima mubi

  2. rubavu

    Kuya 17-12-2017 saa 09:31'

    ibi nibyiza kuba namakipe yomuntara aratangiye kohereza abakinyi hanze bigaragareko ubushobozi bwamakipe butangiye kuzamuka

  3. Patty

    Kuya 16-12-2017 saa 09:01'

    Danny azajya he ko ubashuye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru