RUHAGOYACU.com

Karekezi afite icyizere cyo gutsinda Musanze agakomereza kuri LLBA itatuma yirukanwa

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yizeye kwitwara neza ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa munani wa shampiyona agomba guhuriramo na Musanze kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Rayon Sports yagombaga guhura na Musanze umwaka ushize gusa uyu mukino uza gusubikwa nyuma yaho iyi kipe igiriye ibyago igatakaza uwari umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamada Katawuti wanayijemo avuye muri iyi kipe yo mu majyaruguru.

Yannick Mukunzi ntabwo yakoranye n'abandi nyuma yo kugira akabazo gato(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Yannick Mukunzi ntabwo yakoranye n’abandi nyuma yo kugira akabazo gato(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)
Bakame yavuze ko bagiranye inama n'abayobozi bakabahwitura nyuma yo kunganya na LLBA (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Bakame yavuze ko bagiranye inama n’abayobozi bakabahwitura nyuma yo kunganya na LLBA (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)
Ismaira Diarra afite byinshi byo gukora ngo agarurire icyizere umutoza we (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Ismaira Diarra afite byinshi byo gukora ngo agarurire icyizere umutoza we (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Iyi kipe y’iNyanza ikaba igiye gukina uyu mukino aho imaze iminsi ititwara neza muri shampiyona nyuma yo gutsindwa na Etincelles 1-0 ikananganya na Miroplast 1-1 mu mikino ibiri iheruka, bituma kuri ubu yari ihagaze ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 15 mu mikino icyenda.

Aha ariko, umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri akaba yatangarije RuhagoYacu ko yizeye kwitwara neza kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati: “Imyitozo ya none yari myiza igisigaye ni uko hari abazakora ejo hakaba n’abazakina umukino.

Ejo hari abakinnyi bazaba bari mu ikipe ya mbere abandi bakazaba bari kwitoza kuruhande twitegura LLBA. Gusa bazaba bavanze ariko bose bameze neza twizeye kuzitwara neza”.

Karekezi Olivier afite icyizere cyo kwitwara neza haba uyu munsi ndetse no mu cyumweru gitaha mu Burundi(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Karekezi Olivier afite icyizere cyo kwitwara neza haba uyu munsi ndetse no mu cyumweru gitaha mu Burundi(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Rayon Sports ikaba igiye gukina uyu mukino nyuma yo kunganyiriza i Kigali na Lydia Ludic yo mu Burundi aho umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa kabiri w’icyumweru gitaha. Aha Karekezi Olivier akaba tangaza ko yizeye kuzawitwaramo neza gusa ko bitanabaye yumva atahita yirukanwa muri Rayon Sports nkuko yakomeje abitangariza RuhagoYacu.

Ati :“Hari icyizere cyo gusezerera LLBA hasigaye iminota 90 kandi imbaraga zirahari bityo turizera kuzayisezerera.

Sinibazaza niba nazasezererwa (mu gihe) ndamutse ntayisezereye kuko turacyafite urundi rugamba imbere rwo gutwara igikombe cya shampiyona ni byo nibaza”.

Muhire Kevin wagarutse ni umwe mu bitezwe muri Rayon Sports (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Muhire Kevin wagarutse ni umwe mu bitezwe muri Rayon Sports (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Abakinnyi bose ba Rayon Sports bakaba bari bakoze imyitozo kuri uyu wa kabiri ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove gusa Nzayisenga Jean DAmour bakunze kwita Meya ndetse na Yannick Mukunzi bakaba bari bakoreye ku ruhande.

Biteganyijwe ko nyuma y’umukino wa Musanze, Rayon Sports ihita ikomereza I Muhanga gukomeza kwitegurirayo Lydia Ludic.

Andi mafoto y’imyitozo ni hano

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 14-02-2018 saa 18:23'

    ese bon fils kaleb asigaye abarizwa he ko atakivugwa

  2. ema

    Kuya 14-02-2018 saa 14:36'

    Ariko abafana ba gihanya muzafatwe he?ngo bavuze rayon?mwiyahure ndebe uwo muhima?kukise mutaburanira musanze?iyo nyakatsi yanyu bayivugaho ibiki batabonye?gitindi gikona yatsinze rayon itwara ishema rayon itwara igikombe kandi ubushize gikundiro yatsinze nyakatsi amatara arazima amakuru ntimuyabonye?muceceke rero

  3. Musesenguzi

    Kuya 14-02-2018 saa 13:24'

    Man, bandika amakuru kuri Rayon Sports kuko baba bayahawe. Bajye bahimba kuri APR se?

  4. Kamito

    Kuya 14-02-2018 saa 13:11'

    abafana benshi batakarije ikipe yabo ikizere, birasaba rayon gukora cyane. Hari nabadatinya kuvuga ngo LLB nibakuramo ntibazagaruke inaha bazagume Burundi.

  5. seba

    Kuya 14-02-2018 saa 12:52'

    umuyobozi wa Ruhago yacu azatugurire abanyamakuru bafana Apr fc kuko akoresha abareyo gusa bigatuma Apr tubura amakuru birababaje kandi twarabizeraga

  6. Edwin Ishema

    Kuya 14-02-2018 saa 12:13'

    Abonakoresha.kasimu,sadamu,Manzi,rutanga,Mutsinzi,yanicky,sefu,Pietro,shabani Hussen,djabel,diarra. Bakame asigaye atubeshya ashwana nabakinnyi binyuma agutuma ditsindwa Turayikunda Rayon Mperereye Nairobi

  7. Edwin Ishema

    Kuya 14-02-2018 saa 12:13'

    Abonakoresha.kasimu,sadamu,Manzi,rutanga,Mutsinzi,yanicky,sefu,Pietro,shabani Hussen,djabel,diarra. Bakame asigaye atubeshya ashwana nabakinnyi binyuma agutuma ditsindwa Turayikunda Rayon Mperereye Nairobi

  8. RUTI RWA KIGEMBE

    Kuya 14-02-2018 saa 11:58'

    Uribeshye muvandi, Uhereye kuri Dukuze wanditse iyi nkuru ni Umufana wa APR FC,..., ahubwo musabe abayobozi banyu bajye borohereza abanyamakuru kubagezaho ibibera mw’ikipe yanyu.

  9. maso

    Kuya 14-02-2018 saa 10:13'

    1. Bakame
    2. Sadam
    3. Rutanga
    4. Manzi
    5. Gabriel
    6. Sefu
    7. Nova Bayama
    8. Pierrot
    9. Diarra
    10. Runny
    11. Chabalala

  10. maso

    Kuya 14-02-2018 saa 10:13'

    1. Bakame
    2. Sadam
    3. Rutanga
    4. Manzi
    5. Gabriel
    6. Sefu
    7. Nova Bayama
    8. Pierrot
    9. Diarra
    10. Runny
    11. Chabalala

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru