RUHAGOYACU.com

Kirehe FC 0-0 Gicumbi FC: Urujijo ku ikipe izamanukana na Pepiniere FC

Umukino wa Kirehe FC na Gicumbi FC wari witezweho kugaragaza ikipe ishobora kumanukana na Pepiniere FC mu cyiciro cya kabiri, ariko si ko bigenze kuko utangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0, ukaba usize bikiri urujijo kuko ari Kirehe FC, Kiyovu Sports na Gicumbi FC, imwe muri so yamanuka isaha n’isaha.

Kurii uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi, hakomeje shampiyona y’icyiciro cya mbere (Azam Rwanda Premier League) hakinwa imikino y’umunsi wa 29.

Ahitwa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, ikipe y’ako karere ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda yahakiririye Gicumbi FC. Wari umwe mu mikino ibiri yagombaga gusobanura ikipe igomba kumanukana na Pepiniere.

Kirehe FC ni yo yatangiye igaragaza impamyi yo gutsinda, ndetse mu minota ibiri ya mbere yari imaze kubona koroneli ebyiri zabaga ziturutse mu gusatira kwayo gukomeye. Yakomeje kotsa igitutu Gicumbi FC ngo Irebe ko yayitanga kubona incundura ariko ba myugariro bari bayobowe na Olivier Uwingabire bakomeza kwihagararaho.

Kirehe FC yakomeje kurusha Gicumbi FC guhererekanya umupira n’ubwo na yo yabikoze gake, ariko ntibyagira icyo bitanga, nubwo abasore nka Jean Paul Uwimbabazi na Kagabo Ismi batasibaga imbere y’izamu rya Gicumbi FC uretse ko na bo batahiriwe.






Igice cya mbere cyarinze kirangira ari 0-0, Gicumbi FC ikaba yaranzwe no kugarira gusa dore ko yasatiriye incuro ebyiri gusa na bwo ku mupira w’umuterekano (coup franc) n’undi wahinduwe imbere y’izamu na Mugisha Patrick ariko umunyezamu Mbarushimana Emile arawufata.

Kirehe FC yinjiye muri uwo mukino irusha Gicumbi FC, Kiyovu Sports na Marine FC inota rimwe, aho yari ifite amanota 28 izindi zifite 27.

Mu gihe umukino waberaga i Rubavu hagati ya Marines FC na Kiyovu Sports na wo wari ufite byinshi uvuze kuri uyu, i Kirehe birangiye nta kipe ibashije kubona mu izamu ry’iyindi, umukino urangira banganya 0-0.

Kugeza ubu, ntibirasobanuka ku ikipe izamanukana na Pepiniere FC hagati ya Kirehe FC ifite amanota 29, Gicumbi FC igize amanota 28 na Kiyovu Sports ifite amanota 27, aho bisaba gutegereza umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Izindi nkuru

desire Kuya 29-05-2017 saa 02:47'

Kirehe kabisa nibe imanutse ibanze isane niki kibuga cyayo naho kiyovu yaba irenganye.

Ave Marie Kuya 27-05-2017 saa 00:31'

Aho amagambo ntagiye gushira ivuga ngo mû myaka yashize Kiyovu fc n’ abafana bayo bigeze gutanga itangazo KO Rayon fc Umugore wayo yitabye Imana igiye no gushyingura rirasomwa ntibyaba none igezehe irindimuka ihunga Urungano nka Mukura vs, Amagaju fc,Etenseli fc,...
Rayon Sport fc turagukunda, turakubana ,tuzakugwa inyuma , uzareke Umusaza ajye muzabukuru uti bye bye

maso Kuya 26-05-2017 saa 22:08'

ESE ko mudashyiraho urutonde aho ntimukekako Dimanche hari icyo izahindura Ku ikipe ya kabiri? Byarangiye mwihanagure.

mugisha Kuya 26-05-2017 saa 21:25'

kirehe niyo yarikwiye kumanuka urabona ikibuga ikiniraho uko kimeze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!