RUHAGOYACU.com

Kirehe irakira APR FC idafite Rusheshangoga, idafite umwe muri ba rutahizamu igenderaho- Uko imikino y’umunsi wa 20 imeze

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, hakinwa umunsi wayo wa 20.

Kuri uyu wa Gatandatu, umukino utegerejwe na benshi, ni urahuza Kirehe FC na APR FC i Kirehe. APR FC ikaba itaratsinze mu mikino ibiri iheruka, aho yanganyije na Musanze nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC.

Kirehe FC itozwa na Sogonya Hamiss ’Kishi’ iraza kuba idafite rutahizamu Muhoza Tresor umaze kuyitsindira ibitego bitanu muri shampiyona y’uyu mwaka mu gihe APR FC baraza kuba badafite Rusheshangoga Michel ugifite ikibazo cy’uburwayi kimwe na bagenzi be barimo; Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, na Imanishimwe Emmanuel.

Uko amakipe arahura ku munsi wa 20 wa shampiyona:


Kuwa Gatandatu

  • AS Kigali vs Amagaju Fc (Stade de Kigali)
  • Pepiniere Fc vs Etincelles Fc (Stade Ruyenzi)
  • Kirehe Fc vs APR Fc (Stade Kirehe)
  • Espoir Fc vs Gicumbi Fc (Rusizi)


Ku Cyumweru

  • Mukura VS vs Police Fc (Stade Huye)
  • Marines Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda)
  • Musanze Fc vs SC Kiyovu (Musanze)

Tariki ya 29 Werurwe

  • Rayon Sports vs Sunrise Fc (Stade de Kigali)

Abatemerewe gukina uyu munsi wa 20 wa shampiyona:

  • 1. Niyonzima Olivier (Rayon Sports)
  • 2. Irakoze Gabriel (Amagaju Fc)
  • 3. Moninga Walusambo Emmanuel (Espoir Fc)
  • 4. Harerimana Lewis (Mukura VS)
  • 5. Muhoza Tresor (Kirehe Fc)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bafanabafana

    Kuya 11-03-2017 saa 12:44'

    APR GIREHE MUYINANIRWE UBUMUZASHOBORA IYIHE

  2. BANABANA

    Kuya 11-03-2017 saa 12:32'

    APR NIGOSORE IMBERE MUBATAKA

  3. hakizimana erick martial

    Kuya 10-03-2017 saa 20:20'

    kirehe izabikora

  4. -####-

    Kuya 10-03-2017 saa 19:43'

    Ni umwanya mwiza ngo Kirehe yacu ikubite agakipe! Muraramuka mutakaje amanota ayo ariyo yose Afande ashobora gufata imyanzuro yatungura benshi kuko nta rwitwazo ruhari ngo urabona twaburaga bano cg bariya!

  5. sisi

    Kuya 10-03-2017 saa 09:58'

    Numwanya
    w’umutoza gukinisha abakinnyi benshi bahira ku gatebe brimo na Kapiteni Ngabo,ukongeraho Faustin ndetse na Djamal ababanzemo urebe KO Kirehe idataha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru