RUHAGOYACU.com

Kirehe yongeye kubona intsinzi nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports, Amagaju ahiga kuyikurikiza

Amakipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda Kirehe na Sunrise yitwaye neza ku bibuga byayo ubwo yegukanaga amanota atatu yose mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa gatandatu.

Kirehe yaherukaga kunyagirwa na Rayon Sports i Nyamirambo, yaje kubyitwaramo neza i Nyakarambi itsinda ibitego bibiri Miroplast yahuraga na yo, gusa Kagabo Ismi ashobora gutsinda ikipe yahozemo maze umukino usozwa ari ibitego 2-1.

Miroplast ikomeje kutitwara neza ku bibuga byo hanzeMiroplast ikomeje kutitwara neza ku bibuga byo hanze

Undi mukino waberaga mu Burasirazuba ni uwo ikipe ya Sunrise yongeye gutahukana intsinzi iwayo, aho igitego cya Uwambajimana Leon cyatumye batsinda Marines 1-0 bagahita banafata umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo.

Kuri iki cyumweru, hateganyijwe undi mukino umwe rukumbi, aho ikipe ya Etincelles iri bube yakira Amagaju kuri Stade Umuganda.

Amagaju ajyanye icyizere i RubavuAmagaju ajyanye icyizere i Rubavu

Ikipe y’Amagaju yerekeje i Rubavu kuri uyu wa gatandatu, ngo ijyanye icyizere cyo gukurayo amanota atatu, aho Umutoza wayo Nduwimana Pablo yatangarije urubuga rw’iyi kipe ko Etincelles umwaka ushize yamugoye ariko ubu byinshi mu ikipe yabikosoye ari yo mpamvu afite icyizere cyo kuvana intsinzi i Rubavu.

Shampiyona ikaba yarakomeje mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi ifite umukino kuri iki cyumweru na Ethiopie, aho imikino yahagaritswe ari iyagombaga gukinwa n’amakipe ya APR FC, As Kigali na Rayon Sports byibura afite abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu.

Uko amakipe akurikiranaUko amakipe akurikirana

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndagijimana

    Kuya 5-11-2017 saa 07:31'

    Mwaramutseho
    Ruhago murasekeje nigute mutazi kubara Ibitego
    Iyo Equipe yibitseho Ibitego byinshi kurusha abo banganya uyishyira Imbere Ari ko Mwe Imibare yanyu Iracuritse:

    1. APR iri mu Mwanya wa AS Kigali
    2. AS Kigali iri mu mwanya Wa Rayon
    3. Amagaju ari mu mwanya wa Etincelles
    Niba Kandi mutarageze mu mashuli
    Ndumva mu Rwanda imyaka yose wakwiga
    Murakoze cyane
    Naho Fooball yacu muzajya muyisubiza Inyuma.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru