RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Kiyovu 1-1 As Kigali. Ndahinduka Michel atonetse imitima y’abafana b’Urucaca
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Icyizere cyo gukina icyiciro cya mbere umwaka utaha wa shampiyona, gikomeje kugabanuka umunsi ku munsi ku ikipe ya Kiyovu Sports, dore ko abafana bayo babonye yishyurwa mu minota yanyuma ku mukino yahuriragamo n’abanyamujyi b’i Kigali.

Nkuko ikipe imaze iminsi ibikora, abadore ba Kanamugire Aloys batangiye neza umukino bahanahana ari na ko barema mahirwe atandukanye yo gutsinda gusantibahirwa kuko amakipe yagiye kuruhuka anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gusatira ndetse iza kubona penaliti ku munota wa 62’ maze nta kujijinganya Lomami Andre yahise ayinjiza mu izamu.

Balloteri nkuko bamwita ni umwe mu bagoye KiyovuBalloteri nkuko bamwita ni umwe mu bagoye Kiyovu
As Kigali yatinze kwinjira mu mukinoAs Kigali yatinze kwinjira mu mukino
Penaliti ya Lomami yinjiyemo hakiri karePenaliti ya Lomami yinjiyemo hakiri kare
Umutoza Eric ntiyashimishijwe nuko abakinnyi be batangiye umukinoUmutoza Eric ntiyashimishijwe nuko abakinnyi be batangiye umukino
Kiyovu Sports yishimira igitego ahari cyari buzayigumishe mu cyiciro cya mbereKiyovu Sports yishimira igitego ahari cyari buzayigumishe mu cyiciro cya mbere
Tumaine Tity yaje gukora ku mbarutso mbere yuko Bugesera arangirizamo igitego cyo kwishyuraTumaine Tity yaje gukora ku mbarutso mbere yuko Bugesera arangirizamo igitego cyo kwishyura
Kanamugire Aloys ntabwo yumva icyo ikipe ye izira(ibura)Kanamugire Aloys ntabwo yumva icyo ikipe ye izira(ibura)
Ndahinduka Michel ni we wasonze Kiyovu(nubundi itari imerewe neza)Ndahinduka Michel ni we wasonze Kiyovu(nubundi itari imerewe neza)
Umutoza wungirije Djabir yashyizeho ake ariko birangaUmutoza wungirije Djabir yashyizeho ake ariko biranga
Lomami Andre yagarutse atsindaLomami Andre yagarutse atsinda

Kiyovu Sports yanakomeje kugerageza izamu rya As Kigali gusa ikibazo cyo kurangiriza mu izamu gikomeza kuyibera ibamba nkuko byagiye bigenda mu mikino itambutse.

Mu gihe kera kabaye iyi kipe y’Urucaca yumvaga ko igiye gutahana amanota atatu yari buyongerere icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere, As Kigali yaje kuzamukana umupira neza ku munota wa 88 maze Ndahinduka Michel aza kwakira umupira uvuye kwa Ntamuhanga Tumaine Tity na we awurangiriza mu nshundura ku munota wa 89.

Umukino waje kurangira ari icyo gitego 1-1 bivuze ko Kiyovu Sports yageze ku mwanya wa 15 ushobora kuyisubiza mu cyiciro cya kabiri dore ko inganya amanota 27 na Gicumbi na Marines, gusa zombi zikayiza imbere kubera imikino yabahuje.

Kiyovu Sports disiKiyovu Sports disi
As Kigali yishimira igitego cyo kwishyuraAs Kigali yishimira igitego cyo kwishyura
Abanyamujyi!Abanyamujyi!
Murengezi Rodrigue ati mutuze turabikoraMurengezi Rodrigue ati mutuze turabikora


As Kigali iganira ku byo igiye gukorera UrucacaAs Kigali iganira ku byo igiye gukorera Urucaca

Mu yindi mikino yabaye, Gicumbi yatsinze Musanze 2-1, Etincelles inganya na Rayon Sports 1-1 mu gihe Bugesera yatsinze Pepiniere 2-0

Amafoto Hardi

Dudu Kuya 24-05-2017 saa 06:25'

Sha Dukuze n’umunyamakuru wa sport wa nyawe rwose sinzi icyo mupfa. Uzi icyo bita kuryoshya inkuru? Ako ka disi, hhhhhh, yuuu, ayiwe,.....bizamo! Gusa kiyovu yo umuntu wese ukunda sport akwiye kuyigirira impuhwe kuko irababaje.

-####- Kuya 24-05-2017 saa 05:13'

Arikose nkawe ubwo uri umunyamakuru kweri? Amarangamutima mukazi? Ugize utya uteyeho ifoto ya kiyovu sport nubwo ntari umufana wayo ngo kiyovu disi? Ihangane gato namwe muraza guhagurukirwa gahunda na politiki zi gihugu ntizifuza abanyamakuru nkamwe kandi nzabikwibutsa hamwe dukunda guhurira.

Gilbert king Kuya 23-05-2017 saa 18:47'

gicumbi yakoze bizima,naho gasenye zayikomere,amashyi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)