RUHAGOYACU.com

Kiyovu 1-2 Police. Amahirwe make atumye Urucaca rugana habi

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugana mu murongo utukura nyuma yaho kudahirwa n’imisifurire ndetse n’izamu bitumye itsindirwa ku Mumena na Police ibitego 2-1.

Kiyovu Sports ije muri uyu mukino, nyuma yo kuva inyuma igatsindira Sunrise iNyagatare 2-1, mu gihe Police bari buhure na yo yashoboye kugwa miswi na APR FC nyuma yo kunganya 1-1.

Ikipe y’urucaca ni yo yari yashoboye kwitwara neza mu mukino waherukaga guhuza aya makipe yombi, dore ko yari yatsindiye Police FC ku Kicukiro ibitego 2-1.
Abakinnyi babanjemo.

Abeddy yongeye gutabara Police aho bikeneweAbeddy yongeye gutabara Police aho bikenewe
Djihad ntabwo yumvaga ukuntu ikipe ye itangiyeDjihad ntabwo yumvaga ukuntu ikipe ye itangiye
Abeddy yongeye kunyeganyeza inshundura nanoneAbeddy yongeye kunyeganyeza inshundura nanone
Uyu musore yarigaragaje cyane mu mikino yo kwishyuraUyu musore yarigaragaje cyane mu mikino yo kwishyura

Ibintu ariko ntabwo kuri uyu wa gatanu byahiriye iyi kipe y’umutoza Kanmugire Aloys, dore ko iminota itanu gusa yari ihagije ngo Biramahire Christophe bakunze kwita Abeddy yisange asigaranye na Djihad Nzeyurwanda wenyine, maze uyu musore ntiyapfusha ubusa amahirwe ahita afungura amazamu.

Kiyovu Sports yari yagowe n’iminota ya mbere ku buryo bugaragara, yaje gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 17 ubwo uyu musore Abeddy yazaga gusiga abinyuma ba Kiyovu akabatsindana igitego giteye amabengeza ku badakunda Kiyovu- mu kwirinda kuvuga abafana ba Police bari iyange.

Igice cya mbere cy’umukino cyashojwe ari ibyo bitego 2-0.

Mwizerwa Amini ni umwe mu batigaragaje uyu munsiMwizerwa Amini ni umwe mu batigaragaje uyu munsi
Respect!Respect!
Kiyovu yatinze kwinjira mu mukinoKiyovu yatinze kwinjira mu mukino
Police yagaragaje imbaraga nke mu gice cya kabiriPolice yagaragaje imbaraga nke mu gice cya kabiri
Mwizerwa Amini ni umwe mu batigaragaje uyu munsiMwizerwa Amini ni umwe mu batigaragaje uyu munsi
Kiyovu Sports yari yabukereyeKiyovu Sports yari yabukereye

Igice cya kabiri cy’umukino, Kiyovu Sports yagikinnye bitandukanye n’icya mbere ndetse abakinnyi ba Kiyovu bagenda basimburana guhusha ibitego imbere y’izamu rya Nzarora Marcel.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo, yashoboraga kugaruka mu mukino ku munota wa 58 ubwo Francis Mustapha yakorerwaga ikosa mu rubuga rw’amahina, gusa bikarangira umusifuzi Louis avuze ko nta cyabaye.

Uko igice cya kabiri cyajyaga imbere ni ko Police yasubiraga inyuma, mu gihe Kiyovu Sports yageragezaga kureba uko yakwishyura ibitego yari yahawe mu gice cya mbere. Ibi yaje kubigeraho ku munota wa 65, kuri Coup Franc ya Mustapha Francis, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Twizeyimana Fabrice.

Kiyovu Sports yashoboraga no kubona igitego cyo kwishyura ubwo Coulibary Ibrahim
yaterekeraga umupira mwiza Nizeyimana Jean Claude bakunze kwita Rutsiro gusa uyu akawutera mu kirere.

Iminota yanyuma y’umukino, yaranzwe n’amakosa ya hato na hato ku mpande zombi ndetse no guhushahusha ibitego kwa Kiyovu Sports itahiriwe n’ uyu wa gatanu biza kurangira itakaje umukino ku bitego 2-1.

Djabir Mutarambirwa mu mirimo mishya muri KiyovuDjabir Mutarambirwa mu mirimo mishya muri Kiyovu
Hakizimana Louis ntabwo yashimwe n'abafana ba Kiyovu SportsHakizimana Louis ntabwo yashimwe n’abafana ba Kiyovu Sports
Mustapha yishimira igitego cya Kiyovu SportsMustapha yishimira igitego cya Kiyovu Sports

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu Sports:Nzeyurwanda Djihad, Ngirimana Alexis, Hakim Compaore, Yamin Salum,Ngarambe Ibrahim,Niyitegeka Idrissa, Mustafa Francis, Harerimana Jean Claude,Havugarurema Jean Paul, Nizeyimana Jean Claude, Coulibary Ibrahim

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mouhamed, Muvandimwe JMV, Twagizimana Fabrice, Ngendahimana Eric, Habimana Hussein, Mwizerwa Amini, Nizeyimana Mirafa, Mico Justin, Biramahire Abeddy, Usengimana Danny

Amafoto: Hardi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. anatole

    Kuya 6-05-2017 saa 08:04'

    Amusifuzi ni hatari kbs
    batwiciye umupira
    bariya bagabo bakorera muri iriyanzu y’iremera bagomba kugira icyo bahindura nahubundi umupira by by

  2. Musesenguzi

    Kuya 6-05-2017 saa 03:38'

    Mugisha avuye mu mwobo!!!
    Hari abantu nabuze neza neza!!!
    Hari abantu bacitse kuri uru rubuga kubera umubatizo Rayon Sports iha utwana twayo!!!
    Hari abo mbona baza kwiga uko bakina umupira bububa nkakeka ko ari abayita ba: Mugisha, Murenzi, Quatre_Vingt, Mutono, APR, Gikona, Aimable, #, -###-, Ndunga, Claver, Jean Luc, Hagenimana Jean Pierre, Nzayisenga Samuel, Hata2jh, Cyusa, alloy, Fabien, Koraneza, Felicien, ..... ntabwo bagifata APR!?
    Bahunze igihugu se ngo tubimenye!???

  3. mugisha

    Kuya 5-05-2017 saa 21:43'

    mana fasha kiyovu ntimanuke Dore igeze ahabi birababaje kubona ekipe yubukombe igeze ahantu nkaha.

  4. musesenguzi

    Kuya 5-05-2017 saa 20:20'

    Nari nabibabwiye ko Police 2-1 kiyovu. Mujye mwemera Musesenguzi rero. Nimutanamwemera, mwemere ibyo avuga. APR igeze ku mwanya wa kangahe???? Mutegereze murebe aho izarangiriza. Na Kiyovu twavugaga ko izatsinda, ntabwo ikiyitsinze. jye nayiboneye yari yishe Police. Ntibananirwa nicyo nakundiye umutoza Kanamugire Aloys.

    Uko makipe YATSINDANYE ku munsi wa 26 wa shampiyona
    Kuwa Gatanu:
    Kiyovu SC 1-2 Police FC (Mumena)
    Kuwa Gatandatu
    APR FC 1-1 Espoir FC ( Stade de Kigali)
    Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC (Gicumbi)
    Bugesera FC 1-1 Musanze FC (Nyamata)
    Etincelles FC 0-1 AS Kigali (Stade Umuganda)
    Amagaju FC 2-2 Mukura VS (Nyamagabe)
    Ku Cyuumweru:
    Rayon Sports 3-1 Kirehe FC (Stade de Kigali)
    Pepiniere FC 1-1 Marines FC (Ruyenzi

  5. ukuri

    Kuya 5-05-2017 saa 20:06'

    Louis twese turamunenze. Ni inkundamugayo!
    Yumva amabwire, ntahantu bizamugeza ku rwego mpuzamahanga. Nagende ni igisaza kibereye aho cy’amanyanga gusa.

  6. alphonse

    Kuya 5-05-2017 saa 20:02'

    ndabona musesenguzi yariyarawukinye kera.

  7. GIKUNDIRO

    Kuya 5-05-2017 saa 19:40'

    IBYO MUSESENGUZI YAVUZ’EJO BIRATASHYE ! MUSHATSE MWAMWEMERA!

  8. izina

    Kuya 5-05-2017 saa 18:38'

    abafana ba kiyovu dukomeze twihangane n’umusifuzi adukozeho ariko Imanaizaturengera


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru