RUHAGOYACU.com

Kiyovu ikosoreye Etincelles ku Mumena, yisubiza umwanya wa mbere

Ibitego bya Mugheni Fabrice, Nizeyimana Jean Claude ’Rutsiro’ na Moustapha Francis bifashije Kiyovu Sports gutsinda Etincelles FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, waberega ku Mumena.

Kiyovu Sports yaherukaga kunganya na AS Kigali 2-2 yisubije umwanya wa mbere n’amanota 20, ni nyuma yaho iyi kipe y’abanyamujyi inganyije na Bugesera FC ubusa ku busa mu mukino wabereye i Nyamata. Etincelles FC yari yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 kuwa Gatatu igumanye amanota 13.

Uko amakipe akurikirana nyuma y'imikino y'umunsi wa 10 yabayeUko amakipe akurikirana nyuma y’imikino y’umunsi wa 10 yabaye

Amafoto yose yaranze umukino wayasanga hano.

Reba uko umukino wagendaga umunota ku munota

FT: Kiyovu Sports 3-0 Etincelles FC

90+3’ Coup-franc ya Kiyovu Sports itewe na Maombi Jean Pierre umupira ufatwa na Dominique.

90+1’ Ikarita y’umuhondo kuri Etincelles bakiniye nabi umukinnyi wa Kiyovu uryamye hasi (Djuma) unasohowe hanze ku ngobyi.

90’ Iminota itatu y’inyongera.

90’ Goooooooooaaaaaall Igitego cya gatatu cya kiyovu Sports gitsinzwe na Moustapfa Francis ku mupira wari ugaruwe mu rubuga rw’amahina na Djuma Nizeyimana.

Kiyovu Sports 3-0 Etincelles.

88’ Mugenzi Cedrick wari ushatse gutungura Kiyovu, Ngirimana Alexis aritambika akuraho umupira n’umutwe.

88’ Uwihoreye Jean Paul yari azamukanye umupira, awuhinduye ukurwaho neza na Kayigamba n’umutwe.

87’ Coup-franc ya Kiyovu Sports itewe na Francis umupira ugonga umukinnyi wa Etincelles mbere yo gusubizwayo na Habamahoro Vincent ukajya hanze.

84’ Gusimbuza kwa Etincelles FC; Uwase JMV asimbuye Nduwimana Michel.

Kiyovu bahannye ikosa Mumbele yari akoreye kuri Mbogo Ally.

83’ Koruneri itewe na Rashid Kalisa umupira ushyirwaho n’umutwe na Jean Paul Uwihoreye ujya ku rundi ruhande.

83’ Vino Ramadhan asimbuye Rutsiro ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

82’ What a Save! Mugheni yari arekuye umuzinga w’ ishoti maze Dominique arirambura umupira awushyira muri koruneri.

79’ Rutsiro yari ahawe umupira muremure na Rashid, umusifuzi avuga ko uyu mukinnyi yarayemo.

78’ Hakim yari ahaye umupira Cedrick, Mukonya arawurinda kugeza urenza, Kiyovu Sports bawusubiza mu kibuga.

75’ Ikarita y’umuhondo kuri Nizeyimana Rutsiro ukiniye nabi myugariro wa Etincelles (Iddy) uryamye hasi avurwa.

72’ Gusimbuza kwa Kiyovu Sports; Moustapha Francis ahawe umwanya na Habyarimana Innocent ’Di Maria’.

Kapiteni wa Kiyovu Mugheni Fabrice yafunguye amazamu yo ku MumenaKapiteni wa Kiyovu Mugheni Fabrice yafunguye amazamu yo ku Mumena
Nizeyimana Jean Claude watsinze igitego cya kabiri cya KiyovuNizeyimana Jean Claude watsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu

70’ Dominique akoze akazi gakomeye akuramo umupira wari utewe na Mugheni bwari uburyo bw’igitego hano.

69’ Mugheni agarutse mu kibuga. Umupira hafi n’izamu rya Etincelles ufitwe na Kayigamba.

67’ Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi wa Kiyovu uryamye hasi (Mugheni Fabrice).

65’ Cedrick Mugenzi ahushije igitego cyabazwe ku mupira ukuemo naNdoli mbere y’uko Mukonya ashyiraho umutwe ukajya muri koruneri itagize icyo itanga.

64’ Muganza Isaac asimbuye Isiaq ku ruhande rwa Etincelles FC.

Kayiranga Baptiste yaje kureba uyu mukinoKayiranga Baptiste yaje kureba uyu mukino

64’ Kiyovu Sports bongeye guhusha uburyo bw’igitego imbere y’izamu rya Etincelles.

62’ Oooooh!

Rutsiro yari abasize bose, n’umupira ashyize ku gituza maze ahatse kuroba umuzamu Dominique wasohotse, umupira uramutenguha ujya ibicu. Bwari uburyo bwiza kuri Kiyovu.

61’ Yari ahannye ikosa Rashid, umupira ugonga urukuta utewe na Habamahoro Vincent umusifuzi avuga ko yarayemo.

60’ Coup-franc ya Kiyovu Sports ku ikosa Iddy akoreye kuri Rutsiro wari uhawe umupira na Mugheni, hari nyuma yo kuzamuka neza kwa Ahoyikuye Jean Paul wari wambuye umupira abakinnyi ba Etincelles.

58’ Mbonyingabo Regis yari ahawe umupira na Gikamba Ismael, ariko uyu musore wavuye muri Rwamagana City umupira uramurengana.

58’ Rutsiro ahawe umupira muremure ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yarayemo .

57’ Nizeyimana Djuma yari azamukanye umupira ariko ba myugariro ba Etincelles bakina neza barawumwambura.

56’ Mugenzi Cedrick afashe umwanya wa Ibrahim ku ruhande rwa Etincelles FC.

53’ Koruneri ya Kiyovu yari itewe na Di Maria, umupira ushyirwa mu izamu na Rutsiro ariko umusifuzi avuga ko yakoreye ikosa kuri Dominique. Cyari igitego cya gatatu cy’Urucaca!

Abafana ba Kiyovu bashimira abakinnyi babo ubwo bari bamaze gutsinda igitego cya mbereAbafana ba Kiyovu bashimira abakinnyi babo ubwo bari bamaze gutsinda igitego cya mbere

50’ Koruneri ya Etincelles itewe na Ibrahim Niyonsenga, akuraho umupira neza Rashid, bawusubijemo urarenga. Vincent Habamahoro aryamye hasi. Ariko aje guhaguruka.

48’ Goooooaaaal Nizeyimana Jean Claude Rutsiro azamukanye umupira mu ruhande rw’iburyo, agera mu izamu, atera agapira karuhukiye mu nshundura.

Kiyovu Sports 2-0 Etincelles.

47’ Niyonsenga Ibrahim yari ahunduye umupira ukuweho na Ngirimana Alexis urarenga, bawurenguye Mumbele ashatse gutsindaumupira uca hejuru y’izamu.

46’ Nizeyimana Jean Claude atangije igice cya kabiri cy’umukino atanga umupira kuri bagenzi be.

HT: Kiyovu Sports 1-0 Etincelles.

45+1’ Nduwimana Michel ateye hejuru umupira mwiza yari ahawe na kapiteni we Gikamba Ismael.

45’ Umunota UMWE w’inyongera.

Ikosa Isiaq yakoze rikamuhesha ikarita y'umuhondoIkosa Isiaq yakoze rikamuhesha ikarita y’umuhondo

44’ Ikarita y’umuhondo kuri Nduwimana Michel wanze kujya ku ngobyi nyuma yo kugaragaza ko yavunitse.

43’ Uwihoreye Jean Paul ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, kurwaho na Kayigamba Jean Paul ukora ku kuboko, abenshi bikanze penaliti, ariko umusufzi siko yabibonye umukino urakomeje.

42’ Iddy yari atanze umupira muremure imbere ashaka MIchel na Mumbele uba muremure urarenga.
40’ Kalisa Rashid akoreye ikosa kuri Mbonyingabo Regis hafi n’izamu rya Etincelles.

Casa hamwe n'abatoza bamwungirije Kirasa na DjabirCasa hamwe n’abatoza bamwungirije Kirasa na Djabir

40’ Kiyovu Sports 1-0 Etincelles FC

39’ Gikamba Ismail yari ashatse gutungura Ndoli, ariko ishoti ry’uyu kapiteni wa Etincelles rifatwa neza n’umunyezamu wa Kiyovu Sports.

34’ Nizeyimana Djuma wari uzamukanye umupira ashaka guecnga Isaq gusa birangira umusifuzi wo ku ruhande avuze ko Etincelles ihana ikosa rya Djuma.

31’ Mumbele Saiba Claude yari azamukanye umupira urenzwa na Mukonya, koruneri ya Etincelles itewe umupira ukurwaho na Uwihoreye Jean Paul.

Abatoza ba Etincelles FC bayobowe na RuremeshaAbatoza ba Etincelles FC bayobowe na Ruremesha


30’ Kiyovu Sports 1-0 Etincelles FC

Etincelles FC babuze igitego mu kanya gashize ku mupira wa Nduwimana Michel ariko Kiyovu bakuraho umupira neza.

27’ Niyonsenga Ibrahim ahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Etincelles, atera umupira uca imbere y’izamu rya Ndoli Jean Claude.

25’ Mbonyingabo Regis asubije umupira inyuma awuha Iddy uwukoresheje Di Maria urarenga.

24’ Ikarita y’umuhondo kuri Mugheni Fabrice ukiniye nabi Hakim Tuyisenge uhise ahana ikosa Kiyovu bakuraho umupira n’umutwe.

Mugheni na Gikamba bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Louis mbere y'umukinoMugheni na Gikamba bifotozanya n’abasifuzi bayobowe na Louis mbere y’umukino

22’ Kiyovu Sports bari bongeye kuzamuka ariko umuzamu Dominique abatanga umupira awuteye imbere umusifuzi avuga ko Mumbele yarayemo.


21’ Gooooooaaaallllll
Habyarimana Innocent ’Di Maria ateye umupira usanga Mugheni uhise uhagurutse abafana b’Urucaca.

Kiyovu 1-0 Etincelles.

21’ Coup-franc ya Kiyovu n’ikarita y’umuhondo kuri Nahimana Isiaq ukiniye nabi Djuma hafi n’izamu rya Etincelles.

20’ Kayigamba arenge umupira wari urenguwe na Rashid, Kiyovu Sports bawusibije mu kibga Etincelles bawusubiza hanze.

17’ Nahimana Isiaq akiniye nabi Rashi ni coup-franc ya Kiyovu itewe na Rashid ashaka Nizeyimana Jean Claude wari wazamutse, ariko umupira uramusumba.

15’ Etincelles bari guhererekanya neza muri iyi minota kandi bakinira mu rubuga rwa Kiyovu Sports.

12’ Etincelles bari basatiriye Kiyovu Sports mu rubuga rw’amahina, Nahimaan Isiaka agonga n’umukinnyi wa Kiyovu agwa hasi. Uyu mukinnyi ari kwitabwaho n’abaganga.

10’ Djuma yari ashatse gutungura Etincelles umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

7’ Mumbele yari ahawe umupira muremure, ateye mu izamu rya Ndoli umupira ujya hejuru urarenga.

3’ Mugheni wari uryamye hasi arahagurutse nyuma yo gukandagirwa na Tuyisenge Hakim.

3’ Ahoyikuye Jean Paul arikoye Kiyovu yari yugarijwe na Etincelles imere y’izamu.

2’ Akayezu arengeje umupira hafi n’izamu rye, Kiyovu barenguye umupira ukurwaho n’umunyezamu Dominique.

1’ Hakizimana Louis atangije umukino.

SC Kiyovu: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ngirimana Alexis, Ngarambe ibrahi, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Nizeyimana Djuma, Habyarimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude.

Abasimbura: Uwase Fidele, Karera Ally Hassan, Uwineza Aime Placide, Maombi Jean Pierre, Twagirimana Innocent, Moustapha Francis, Vino Ramadhani.

Umutoza: Casa Mbungo Andre.

Etincelles FC: Etincelles: Nsengimana Dominique, Gikamba, Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaq, Kayigamba Jean Paul, Mbonyingabo Regis, Jumapili Iddy,Tuyisenge Hakim, Mumbele Saiba Claude, Nduwimana Michel na Niyonsenga Ibrahim.

Umutoza: Ruremesha Emmanuel.

Amafoto: UWIHANGANYE Hardy/ RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nzi

    Kuya 25-12-2017 saa 09:48'

    Nihahandi ifashi ni 2 Rayon.Apr izindi nukwimogoza ndabivuze

  2. william

    Kuya 24-12-2017 saa 09:43'

    kiyovu nikipe yishimiwe ni Mana urebye ahoyavuye nukuntu itagiye kusoko nkizindi kipe naho iri ubungubu urabonako arikipe yishimiwe nimana kweri

  3. keddy

    Kuya 24-12-2017 saa 07:29'

    nibareke kiyovu yacu ibikore kbs batuvuxe byishi bibi ariko kubera imana irikuduhorera nigikombe izagitwara kbs twaje tuje mutwitege

  4. Gaga

    Kuya 24-12-2017 saa 05:15'

    Haracyari kare wana!!!!!! Gusa ariko aya ma teams yitwako ari makuru afite ikibazo gikomeye kubasatira uretse ko n’iyi CHAN urebeye inyuma y’amalideaux harimo tena!!!!

  5. KYAGHALA

    Kuya 23-12-2017 saa 22:38'

    Ibya Ruhago mujye mubyitondera ejo kiyovu iratsindwa7mureba ! ubwo se wow’uvuga ngo étincelles itegura rayon fusa ntiwibuka championnat itangira ko étincelles yapakije police3byose ? wowe uzayisange i Rubavu gusa uzagaruka uvug’ibindi

  6. Habihirwe j. M. V

    Kuya 23-12-2017 saa 17:25'

    Merci kiyovu!!!!!!!

  7. kiyovu

    Kuya 23-12-2017 saa 16:37'

    Etincelle irasebye bugaragaye ko itegura match ya rayon gusa, maze kubona ko Kiyovu izatwara iyi championant kuko izindi bihanganye ziri hasi cyane.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru