RUHAGOYACU.com

Kiyovu Sports ikomeje imyitozo yitegura shampiyona

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League imaze iminsi yarahagaze kubera imikino y’ikipe y’igihugu n’ikipe ya Isonga FA, ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitegura shampiyona izasubukurwa mu cyumweru gitaha.

Amavubi y’u Rwanda ari gukina Cecafa Senior Challenge Cup yamaze gusezererwa, ndetse azahita agaruka i Kigali namara gukina umukino wa nyuma mu itsinda na Tanzania mu mpera z’iki cyumweru.

Nubwo kugeza ubu akanama gashinzwe amarushanwa muri Ferwafa katarashyiraho itariki nyayo amakipe yari afite abakinnyi mu Isonga yari muri Cote d’Ivoire no mu Amavubi azakiniraho shampiyona, ntibibuza amakipe atandukanye gukomeza kwitegura.

Kiyovu Sports ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona imaze gukinwamo iminsi umunani, yakoze imyitozo kuri uyu wa Kane hamwe n’umutoza wayo Casa Mbungo Andre, idafite bamwe mu bakinnyi barimo Mbogo Ally uri muri Kenya n’Amavubi.

Iyi kipe y’Urucaca nk’uko bakunze kuyita, izasubukura shampiyona ihura na AS Kigali ku munsi wa cyenda wa shampiyona mu gihe ifite undi mukino w’ikirarane izasubiramo hamwe na Marines, ni nyuma yaho umukino wabahuje mu kwezi gushize, uhagaritswe n’imvura nyinshi yaguye ku Mumena bageze ku munota wa 35 w’umukino.

Amwe mumafoto yaranze imyitozo ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane

Kiyovu Sports ikomeje imyitozo bitegura ko shampiyona isubukurwaKiyovu Sports ikomeje imyitozo bitegura ko shampiyona isubukurwa
Ndayishimiye Yussuf 'Kabishi' yari mu myitozo ya Kiyovu Sports kuri uyu wa KaneNdayishimiye Yussuf ’Kabishi’ yari mu myitozo ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane
Kapiteni wa Kiyovu Sports Mugheni Fabrice mu myitozo yo kuri uyu wa kaneKapiteni wa Kiyovu Sports Mugheni Fabrice mu myitozo yo kuri uyu wa kane
Ngirimana Alexis amaze iminsi yigaragaza muri Kiyovu nyuma yo kuva mu mvuneNgirimana Alexis amaze iminsi yigaragaza muri Kiyovu nyuma yo kuva mu mvune
Nizeyimana Djuma ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsiNizeyimana Djuma ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi
Mutarambirwa Djabil ni umwe mu batoza b'ikipe ya Kiyovu Sports; ashinzwe kongerera ingufu abakinnyiMutarambirwa Djabil ni umwe mu batoza b’ikipe ya Kiyovu Sports; ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi
Kiyovu Sports baba bamwenyura mu myitozoKiyovu Sports baba bamwenyura mu myitozo
Umutoza Casa Mbungo aganiriza abakinnyi mu karuhuko k'imyitozoUmutoza Casa Mbungo aganiriza abakinnyi mu karuhuko k’imyitozo
Ndoli Jean Claude agerageza gutsindisha umutwe mu izamu ryarimo Nzeyurwanda DjihadNdoli Jean Claude agerageza gutsindisha umutwe mu izamu ryarimo Nzeyurwanda Djihad
Ndoli na we amaze iminsi ahagaze neza mu izamuNdoli na we amaze iminsi ahagaze neza mu izamu
Kalisa Rashid ni umwe mu bakinnyi Kiyovu Sports igenderaho mu kibuga hagatiKalisa Rashid ni umwe mu bakinnyi Kiyovu Sports igenderaho mu kibuga hagati
Kamoso utarabona amahirwe yo kwigaragaza muri shampiyonaKamoso utarabona amahirwe yo kwigaragaza muri shampiyona
Moustapha Francis mu myitozo yo kuri uyu wa KaneMoustapha Francis mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Umutoza w'abazamu ba Kiyovu, atera umupira Umutoza w’abazamu ba Kiyovu, atera umupira
Vino Ramadhan agerageza gutsindana Djihad igitego mu myitozoVino Ramadhan agerageza gutsindana Djihad igitego mu myitozo
Kirasa, umutoza wungirije muri Kiyovu Sports yereka abakinnyi uko bagenzaKirasa, umutoza wungirije muri Kiyovu Sports yereka abakinnyi uko bagenza

Kureba andi mafoto menshi y’imyitozo ya Kiyovu Sports kanda hano.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru