RUHAGOYACU.com

Kone na Moustapha bayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports iracakirana na Musanze

Imikino y’igikombe y’Amahoro ya 1/8 kirangiza iratangira kuri uyu wa gatatu no ku wa kane hakinwa imikino ibanza, mu guhatanira iri rushanwa ry’umwaka wa 2017, imikino yo kwishyura izabe mu mpera z’icyumweru.

Kuri uyu wa gatatu hatganyijwe imikino 7, undi mukino uzabe kuri uyu wa 4.

Umutoza wa Rayon Sports amaze kumenyereza abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunda iyi kipe gutanga urutonde rw’abakinnyi babanza mu kibuga hakiri kare.

No kuri uyu wa gatatu mbere y’umukino uhuza Rayon Sports na Musanze, yashyize hanze abakinnyi 11 abanza mu kibuga ahura na Musanze FC.

Haragaragara impinduka nyinshi mu bakinnyi barakina, kuko afite abakinnyi 7 barwaye, batarakina na Musanze FC.

JPEG - 359.4 kb
KOne yatsinze igitego rukumbi cyabonetse ubwo Rayon Sports yakuraga amanota 3 i Musanze mu byumweru 2 bishize

Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame (C)

Abakina inyuma: Nzayisenga Jean D’Amour, Eric Irambona, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry

Hagati mu kibuga: Mugheni Fabrice, Niyonzima Seif, Kwizera Pierrot, Nova Bayama.

Abataha izamu: Tidiane Kone, Moustapha Nsengiyunva.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. pour

    Kuya 10-05-2017 saa 19:31'

    null oooooo rayon sport uyumaka nuwacu aba rayon


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru