RUHAGOYACU.com

Djabel afashije Rayon Sports gukura amanota 3 i Nyagisenyi, ihita ifata umwanya wa 4

Rayon Sports ibifashijwemo na Manishimwe Djabel itsinze ikipe y’Amagaju igitego 1-0 kibonetse ku munota wa 79 w’umukino, kikaba gifashije Rayon Sports kugera ku mwanya wa 4 n’amanota 14.

FT Amagaju 0-1 Rayon Sports

90’+4 Koruneli ya Rayon Sports ku kazi gakomeye gakozwe na Irambona Eric, bateye vuba, abakinnyi b’Amagaju bawukura ku murongo.

90’+3 Amagaju yari azamukanye umupira bawuhinduye Bakame ahita awufata.

90’+2 Umukinnyi Seif wa Rayon Sports agiye hanze y’ikibuga nyuma yo gukinirwa nabi.

90’ Hongeweho iminota 5.

89’ Rayon Sports yokeje igitutu imbere y’izamu ry’Amagaju, ariko umuzamu Pacifique yongera kubyitwaramo neza.

88’ Abafana ba Rayon Sports bari kuririmba cyane kuri sitade Nyagisenyi.

87’ Niyobuhungiro Evode yinjiye mu kibuga asimbura Habimana Hassan.

86’ Rayon Sports iri gukina imipira miremire cyane, ari nako ikomeza gushaka igitego cya 2.

82’ Rutanga ajyanwe hanze, Aphrodis bamuha ikarita y’umuhondo.

81’ Umukinnyi w’Amagaju Biraboneye Aphrodis akiniye nabi Rutanga Eric uryamye hasi, bigateza imyivumbagatanyo hagati y’abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports ikosa ribereye imbere, bamusabira ikarita itukura.

79’ Gooooooooooaaaal, Rayon Sports iciye mu rihumye Amagaju ifungura amazamu. Igitego gitsinzwe na Djabel ku mupira ahawe na Eric Irambona.

77’ Amakipe yombi akomeje gusatirana ariko kureba mu izamu byanze. Amagaju 0-0 Rayon Sports.

75’ Koruneli ya Rayon Sports kuri coup franc yari itewe na Rutanga. Umupira abakinnyi ba Rayon Sports barawirengereje

72’ Umuzamu arahagurutse umukino urakomeza.

JPEG - 340 kb
Abatoza b’Amagaju bari kwicara akanya gato

69’ Umuzamu Pacifique w’Amagaju arokoye ikipe y’Amagaju, ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Mukunzi Yannick, akaba yahise aryama hasi. Nibwo buryo bukomeye bubonetse muri uyu mukino.

65’ Irambona Eric wakiriye umupira mwiza ahawe na Caleb, acenga abakinnyi b’Amagaju, ateye mu izam bawushyira muri koruneli itagize icyo itanga.

62’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Kone, bahinduye umuzamu arawufata.

60’ Irambona Eric yinjiye asimbura Nova Bayama.

58’ Koruneli ya Rayon Sports ya 6, Caleb atera yigaramye umupira wari uhinduwe na Djabel, ujya hejuru y’izamu.

57’ Caleb ateye ishoti rikomeye ku mupira yari aherejwe na Yannick, ujya hanze.

54’ Koruneli ya 5 y’ikipe y’Amagaju, ku mupira urengejwe na Seif. Bateye vuba Hussein awushyira hanze. Bakame abaye aryamye avuga ko Mugeshe yamukiniye nabi.

51’ Koruneli ya Amagaju Yannick akiza izamu n’umutwe, bagiye gusubizamo bakorera ikosa Djabel.

JPEG - 267.4 kb
Karekezi aha amabwiriza abasore be

50’ Bakame urenguye umupira nabi, abakinnyi b’Amagaju bahita bawufata basatira izamu, Papy agiye gutera Rutanga awushyira muri koruneli.

49’ Umukino urimo ishyaka n’imbaraga cyane. Rutanga agarutse mu kibuga.

47’ Rutanga aryamye hasi, biba ngombwa ko abaganga ba Rayon Sports bajya mu kibuga, ajyanwa hanze.

46’ Kone Tidiane wari utunguye umuzamu w’Amagaju, ateye umupira ujya hanze.

16H32: Igice cya 2 cy’umukino gitangijwe n’Amagaju, nta gusimbura kubayeho ku mpande zombi.

JPEG - 496.1 kb
Abafana biganjemo abanyeshuli bampaye impuzankano barahari

HT: Amagaju 0-0 Rayon Sports.

Amakipe yose yicaye mu kibuga, bakaba barangije iminota 45 nta kipe ibashije kureba mu izamu. Rayon Sports yagerageje kwiharira umukino, ariko uburyo bwo kubona igitego bwanze. Amagaju akinira inyuma gato, yahushije uburyo nka 2 nayo bwari kuyaha igitego.

45’+3: Coup franc ya Rayon Sports mu kibuga hagati, ku ikosa rikorewe Caleb. Ange ateye ishoti abakinnyi b’Amagaju umupira bawukuramo, basubijemo ujya hanze.

JPEG - 406.3 kb
Umukino urimo imbaraga ku mpande zombi

45’+2 Ange Mutsinzi wa Rayon Sports arekuye ishoti rikomeye, umuzamu Pacy w’Amagaju arikuramo.

45’ Hongeweho iminota 5.

44’ Coup franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Seif, bateye vuba abakinnyi b’Amagaju bakiza izamu.

42’ Umuzamu w’Amagaju wari uryamye ari kuvurwa, arahagurutse umukino urakomeza.

40’ Rutanga ahinduye umupira, umuzamu Twagirimana Pacifique arwana nawo, ugarutse Kone akozaho umutwe bawushyira mu rushundura, ariko Ishimwe Claude yanga igitego avuga ko bakiniye nabi uyu muzamu. Amagaju 0-0 Rayon Sports.

39’ Iminota 3 ishize yihariwe n’ikipe ya Rayon Sports. Kone abonye umupira, awuteye mu izamu ujya hanze. Amagaju ateye vuba, ariko bakora ikosa, akaba ari coup franc ya Rayon Sports muri metero nka 25. Rutanga ku mupira.

36’ Amakipe yombi yongeye gukinira hagati mu kibuga cyane, mu minota ishize. Stade Nyagisenyi irimo abantu ku mpande zose, ku rugero rwa 85%.

32’ Rayon Sports izamutse yihuta, ange ashatse guherea Caleb, abakinnyi b’Amagaju bashyira umupira muri koruneli. Nova ahinduye umupira wari wijyanye mu izamu, ariko uhura na myugariro w’Amagaju awukuramo. Umupira uri kwihuta cyane.

31’ Amagaju yokeje igitutu Rayon Sports, Munezero Dieudonne arekura ishoti rikomeye, Bakame ashyir umupira muri koruneli itagize icyo itanga.

29’ Koruneli bateye vuba vuba, habaho kugundagurana, Hassan Papy arongera arawurenza. Koruneli ya 4 ya Rayon Sports itewe na Nova, ariko Djabel awishyirira hanze.

28’ Umukino wakomeje. Yannick aciye mu bakinnyi b’inyuma b’Amagaju agiye gutera mu izamu barawugarura, basubijemo bahita bawushyira muri koruneli.

26’ Umupira wabaye uhagaze gato kubera rutahizamu w’Amagaj wari uryamye hasi nyuma yo kugongana na ba myugariro ba Rayon Sports.

22’ Amagaju ari kotsa igitutu Rayon Sports yongeye kuyisatira, bateye umupira, Bakame awushyira muri koruneli itagize icyo itanga. Amagaju 0-0 Rayon Sports

20’ Koruneli y’Amagaju ihinduwe imbere y’izamu rya Rayon Sports, umukinnyi Dusabe Jean Claude atera yigaramye, umupira uca ku ruhande gato.

JPEG - 494 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

19’ Amagaju abonye Coup franc bateye umupira ushyirwa muri koruneli.

17’ Coup franc ya Rayon Sports itewe na Rutanga, abakinnyi b’Amagaju bakiza izamu.

15’ Koruneli ya 2 ya Rayon Sports ihinduwe na Nova, umupira uhura na Djabel uteye mu izamu, Ange awuhindurira icyerekezo n’umutwe, umuzamu ahita awufata.

14’ Amakipe yombi akomeje gutera umupira wo mu kirere, ariko nta kipe irabasha kureba mu izamu, n’ubwo Rayon Sports isa nk’iri kotsa igitutu Amagaju. Kone ahereje Caleb, ateye mu izamu ujya hejuru.

12’: Umupira umara igihe kinini mu kirere no hanze y’ikibuga kubera uburyo ikibuga giteye, kitemerera amakipe guhererekanya umupira. Stade yajemo abafana benshi, biganjemo abana b’abanyeshuli bambaye impuzankano.

9’ Coup franc y’Amagaju ku ikosa rikozwe na Mugabo Gabriel. Umupira uhinduwe na HakiziamnaHussein Manzi Thierry awukuramo n’umutwe, abakinnyi b’Amagaju bashatse gusubizamo ujya hanze. Amagaju 0-0 Rayon Sports.

6’: Umukinnyi Noel yahagurutse umukino urakomeza. Rayon Sports yari itsinze igitego cya mbere, ariko Claude avuga ko Nova yakoreye ikosa umuzamu w’Amagaju ahita acyanga.

JPEG - 559.2 kb
Abakinnyi b’Amagaju babanje mu kibuga

4’: Djabel Manishimwe ateye ishoti rikomeye, umuzamu w’Amagaju Twagirimana Pacifique afata umupira utamugoye. Umupira ubaye uhagaze gato, kuko Noel aryamye hasi.

3’: Koruneli ya Rayon Sports ku mupira wari uzamukanywe na Djabel Manishimwe, ahinduye imbere y’izamu abakinnyi ba Pablo birwanaho.

15H28: 1’ Umupira utangijwe n’ikipe ya Rayon Sports

Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe yombi abura abakinnyi bakomeye ku mpande zombi bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Amagaju ntabwo afite Tresor Nahimana na Tchabalala Hussein, mu gihe Rayon Sports idafite Kwizera Pierrot na Shassir Nahimana.

Aba bakinnyi bari muri CECAFA Senior Challenge Cup n’intamba ku rugamba, bamaze gutsindwa na Uganda ku mukino w’umwanya wa gatatu ibitego 2-1. Igitego cy’u Burundi cyatsinzwe na Shassir Nahimana.

Abafana bagerageje kuza kuri sitade Nyamagabe, biganjemo benshi bavuye i Kigali.

Umukino ugiye kuyoborwa na Claude Ishimwe.

Abakinnyi bagiye kubanzamo mu kibuga ku mpande zombi:

Amagaju: Twagiramungu Pacifique, Biraboneye Aphrodice, Hakizimana Hussein, Nsengiyumva Djafari, Bizimana Noel, Irakoze Gabriel, Habimana Hassan, Munezero Dieudonne, Amani Mukeshe, Ndizeye Innocent, Dusabe Jean Claude.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jean Claude NZABONIMPA

    Kuya 18-12-2017 saa 07:49'

    Morning , what is said is said, but I would like to add something criticizing the way you’re writing these days....You seem to be describing what is happening and you are no longer making your stories attractive.... 90 Djabel ateye ishoti...No we all know that Djabel Shot the ball..but we want your observation about Djabel’ shooting....
    "musigaye mwandika inkuru muburyo butaryoheye kuyisoma’’’’’’ You’re RIght....

  2. dusabe

    Kuya 18-12-2017 saa 07:36'

    iyi mikino 2 rayon ikinnye yarikomeye cyane kandi yegeranye, hari isomo isigiye abakunzi baruhago nyarwanda, ubona abana babanyarwanda bakinira rayon barazamuye urwego rw’imikinire kuburyo bushimishije, ikindi defance ya rayon irakomeye cyane kuko imaze kwinjizwa ibitego 2 gusa.

  3. Ukuri

    Kuya 18-12-2017 saa 07:14'

    Kiyovu we tega akaboko nyir’umuringa yaje. Ubwo nawe wirebaga ukumva umwanya wa mbere ugukwiriye!!!!Wivuze ibigwi byinshi cyane ngo icyobo Rayon yakujugunyemo niyo ikigezemo. No way that can happen. Rayon is Matse amakipe.

  4. neli

    Kuya 18-12-2017 saa 04:50'

    ndabona ibitambo byaragize akamaro da. muzatange n’ibindi

  5. Gasenyi

    Kuya 17-12-2017 saa 23:14'

    Ubu se navuga iki nakwandika iki Mana yacu , Mana itabara , ikunda Abarayons , Singizwa ubu n iteka ryose !!!!!

  6. Donald Trump

    Kuya 17-12-2017 saa 21:44'

    imwe mu nkuru iryoshye niteguye kumva mu cyumweru gitaha nuko mutesi APR bazayidihira i Nyagisenyi, sha mukaba muzahava amahoro

  7. Habimana

    Kuya 17-12-2017 saa 21:30'

    Felicitation Ku bahungu bacu.mukomereze aho.mukomeje kudushimisha.abayobozi bashyiremo ingufu Pierrot na Shassir base vuba ubundi mukomeze mutsinde nta guhagarara.tubari inyuma.

  8. ruhago

    Kuya 17-12-2017 saa 21:17'

    rayoooooooooo turakwemera
    Karekezi wacu turakwemera

  9. neza

    Kuya 17-12-2017 saa 19:19'

    Mpaka Ku mwanya wa mbere maze nzarebe aho mwerekera.

  10. jmv

    Kuya 17-12-2017 saa 18:55'

    musigaye mwandika inkuru muburyo butaryoheye kuyisoma

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru