RUHAGOYACU.com

APR FC itsinze Kirehe FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Wari umukino w’umunsi wa 6 wa Azam Rwanda Premier League 2017/2018 APR FC yakiriyemo Kirehe FC, iyitsinda ibitego 2-1 maze ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 13 mu mikino 6.

Amakipe yombi yinjiye muri uyu mukino APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10 mu mikino itanu, mu gihe Kirehe FC yo iri ku mwanya wa 6 n’amanota 6/15, aho inganya na Espoir FC hamwe n’Amagaju FC na Gicumbi FC irimo gukina na Bugesera FC.

Uko umukino urimo kugenda:

FT APR FC 2-1 Kirehe FC

90’+1’ Hari umukinnyi wa Kirehe FC uryamye hasi nyuma y’ikosa yari akorewe na Nshuti ariko ahise abyuka

90’+1’ Kirehe FC izamutse, Mutabazi n’umupira arekura ishooti ariko Kimenyi Yves awufata neza bitamugoye

90’ Gusatira kwa APR FC, Maxime ucenze neza ahereza Issa Bigirimana ariko ahita yamburwa umupira

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho ibiri (2’)

Ngabo Albert urimo gukina imbnere mu ruhande rw’ibumoso

Kirehe irimo kugerageza uburyo bwose ngo irebe ko yakwishyura igitego cya kabiri yatsinzwe

83’ Gusatira kwa Kirehe Fc yazamutse uyu musore wambaye nomero 11 yiruka cyane ahindura imbere y’izamu ariko Rugwiro arahagoboka;

81’ Gusimbuza kwa gatatu kwa APR: Andrwe Buteerera asimbuwe na Nshimiyimana Amran

80’ Gusatira kwa APR FC, Nshuti Inncent n’umupira imbere y’izamu, ariko ananira kuwishyiya mu rushunura;

70’ Umukinnyi wa Kirehe Fc uryamye hasi, ndabona ahururijwe abaganga ngo baze bamwiteho

64’ Gusatira kwa APR FC, Andrew Buteera arekura ishoti, Umunyezamu Emile arawugarura maze ba myugariro bahita bakiza izamu ryabo batumbagiza umupira

62’ Gusimbuza kwa mbere kwa Kirehe Fc

61’ Gusimbuza kwa kabiri kwa APR FC: Martin Fabrice Twizeyimana watsinze igitego cya kabiri asimbuwe na Ngabo Albert

60’ Gusatira kwa APR FC, Maxime na Martin Fabrice, imbere y’izamu Goooooalllll, igitego cya kabiri cya APR FC gitsinzwe na Martin Fabrice Twizeyimana ku burangare bwa ba myugariro ba Kirehe FC

59’ Gusatira kwa APR FC, Martin Fabrice n’umupira kwa Maxime acomekera Rukundo na we ahita ahindura imbere y’izamu ashaka Issa Bigirimana ariko myugariro wa Kirehe aritambika arawugarura

56’ Coup franc ya Kirehe FC mu ruhande rw’iburyo igiye guterwa n’uyu musore wambaye nomero 9 uyiteye neza ariko Kimenyi Yves ahita aryama afata neza umupira

53’ Gusatira kwa Kirehe FC, umupira kwa Cyuzuzo wiruka cyane ariko Andrew Butera amushyira hasi. Coup franc itewe ariko iba imfabusa, kuko umupira uciye hejuru y’izamu

52’ Gusatira kwa APR FC na none, Andrew Buteera na Maxime, kwa Martin Fabrice ariko ab’inyuma ba Kirehe FC bakiza izamu, ahita azamuka Mutabazi yiruka cyane muri Contre attaque ariko Buregeya Prince amwambura umupira neza cyane

51’ Gusatira kwa APR FC, Umupira kwa Rukundo uhinduye imbere y’izamu ashaka Nshuti Innocent ariko umusifuzi wo ku ruhande amuteye imbono ko yari yaraririye

50’ Issa Bigirimana arazamutse na none mu ruhande rw’iburyo, agundaguranira ku mupira n’umusore wambaye nomero 11 uhise unakorerwaho ikosa

49’ Corner itewe neza na Djihad kwa Herve Rugwiro uwuteresheje umutwe ariko uca ku ruhande

48’ Gusatira kwa APR FC, umupira kwa Sekamana Maxime urekuye ishoti ariko Niyonkuru Vivien aritambika maze umupira umukoraho uhita ujya hejuru y’izamu

47’ Gusatira kwa APR FC, ariko Issa Bigirimana akorera ikosa kuri uyu musore wa Kirehe FC ukina inyuma mu ruhande rw’ibumoso

46’ Kirehe FC ni yo itangije igice cya kabiri, umupira kwa Hakorimana Hamad, wateye umupira imbere ashaka Mutabazi ariko APR FC barawugarura

46’ Gusimbuza kwa mbere kwa APR FC: Nkinzingabo Fiston asimbuwe na Issa Bigirimana

HT APR FC 1-1 Kirehe FC

45’+1’ Gusatira kwa APR FC ku mupira utewe na Djihad kuri coup franc, Emile arazamuka ngo awufate ariko ntiyabasha kuwukomeza, maze Rugwiro Herve ahita asunikira mu rushundura akoresheje umutwe ariko umusifuzi yari yamaze guhuha mu ifirimbi avuga ko Umunyezamu Emile Mbarushimana yakorewe ikosa.

45’ Gusatira kwa APR FC, Maxime n’umupira ariko Niyonkuru Vivien arahagoboka umupira awushota kure

Iminota isanzwe y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye, Umusifuzi wa kane yerekanye umunota umwe w’inyongera

Rukundo Dennis urimo gukina inyuma mu ruhande rw’ibumoso, ahasanzwe hakina Emmanuel Imanishimwe ’Mangwende’ cyangwa Ngabo Albert

44’ Gusatira kwa APR FC, Andrew Buteera uhinduye umupira imbere y’izamu ariko ariko habura umuntu, umupira urarenga

Umukino witabiriwe n’abafana batari bake ugereranyije n’abo APR FC isanganywe dore ko Kirehe FC yo irimo gukina yifana;

40’ Umupira kwa Rugwiro Herve uwurwanira na Mutabazi ariko awuhereza umunyezamu we Kimenyi Yves wahise awuhereza byihuse Ombolenga Fitina uzamutse yiruka, kwa Fiston Nkinzingabo ariko Kirehe bawushyira hanze

38’ Ikarita y’umuhondo ihawe Cyuzuzo Ally wa Kirehe FC ku ikosa akoreye Ombolenga Fitina mu kibuga hagati

34’ Umupira kwa Andrew Buteera mu kibuga hagati acenga neza ahereza Maxime ariko akorerwaho ikosa. Coup franc itewe na Djihad byihuse ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu

APR FC 1-1 Kirehe FC

31’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Maxime asubiza inyuma kwa Herve Rugwiro, ishooooti Gooooooooallll

30’ Yayiteye neza, imbere y’izamu Gooooooooaaaalllll, igitego cya mbere cya Kirehe FC gitsinzwe na Niyonkuru Vivien. What a goal oh my God.....Igitego gishobora kuzaza mu byahize ibindi muri uyu mwaka wa shampiyona....umupira ateye yitambitse, ibyo bita Lakete

29’ Gusatira kwa Kirehe FC, yazamutse Mutabazi yiruka cyane ageze imbere y’izamu Buregeya Prince ahita awushyira muri corner

25’ Gusatira kundi kwa APR FC, Andrew Buteera imbere y’izamu ahereza Maxime ucenze neza, acenga n’umunyezamu asunikira mu rushundura ariko myugariro wa Kirehe FC arawugarura maze Niyonkuru Vivien ahita akiza izamu rye

23’ Gusatira gukomeye kwa APR FC, Andrew Buteera uhereje Maxime imbere y’izamu ahagarika umupira neza asimbutse maze arekura ishoti ariko rica ku ruhande

21’ APR FC isa n’iyakenetse Kirehe FC muri iyi minota n’ubwo umupira urimo gukunda gukinirwa mu kibuga hagati

20’ Gusatira kwa APR FC, Djihad n’umupira awuhaye Maxime bahita bamurambika hasi. Coup franc itewe na Djihad ahereza ANdrew Buteera ariko barawumwambura

16’ Gusatira kwa APR FC, Maxime na Nshuti ariko umupira uba muremure uhita urenga. Ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Emile

10’ Gusatira kundi kwa Kirehe FC yazamutse Mutabazi ariko umuppira ba myugariro ba APR FC bawushyira muri Corner, ihise iterwa byihuse ariko Herve akiza izamu rye

8’ Gusatira kwa APR FC, umupira kwa Maxime urekuye ishoooti ariko umunyezamu Mbarushimana Emile wa Kirehe FC arawufata neza

2’ Gusatira kwa Kirehe FC ariko umupira uhita ujya hanze

1’ APR FC itangiye ihererekanya udupira tugufi bisa n’aho yakenetse Kirehe FC

3:30pm Mbere y’umukino hafashwe amasegonda 60 ahwanye n’umunota wo kwibuka ba Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bitabye Imana muri iki cyumweru

Abakinnyi bagiye kubanzamo ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Rukundo Dennis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Djihad Bizimana, Andrew Buteera, Martin Fabrice Twizeyimana, Sekamana Maxime, Nkinzingabo Fiston, Nshuti Innocent

Kirehe FC: Mbarushimana Emile, Nkurikiye Jackson, Baraka AUgustin, Karim Patient, Niyonkuru Vivien, Mutabazi Isaie, Hakorimana Hamad, Cyuzuzo Ally, Muhoza Tresor, Kakira Suleyman.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyigena fabien

    Kuya 19-11-2017 saa 13:56'

    APR FC oyeee biriko biraza kbs courage kur equipe yose

  2. Niyigena fabien

    Kuya 19-11-2017 saa 13:56'

    APR FC oyeee biriko biraza kbs courage kur equipe yose

  3. Niyigena fabien

    Kuya 19-11-2017 saa 13:56'

    APR FC oyeee biriko biraza kbs courage kur equipe yose

  4. Niyigena fabien

    Kuya 19-11-2017 saa 13:56'

    APR FC oyeee biriko biraza kbs courage kur equipe yose

  5. viateur

    Kuya 19-11-2017 saa 10:45'

    APR FC NZAKUGWA INYUMA KOMEZA UTSINDE OYEEEEEEEEE!!!

  6. Steven

    Kuya 19-11-2017 saa 05:44'

    N’ubundi Usengimana Faustin niwe wa dutsindishaka next season ikipe yaramwirukanye none Rugwiro nawe asigaye atsinda nka ya mashoti ya David Luise wa Chelsea, What a super gaol??? APR FC tupa ndani.......... attack...... attack..... attack.... tuzagihanganira na Kiyovu Sports kuko isigaye ifite winning spirit

  7. shumbusho Alexis

    Kuya 19-11-2017 saa 04:51'

    APR FC oyeee abobanabacu badushimishije nibakomereze ago tubarinyuma.

  8. Quatre-Vingt

    Kuya 19-11-2017 saa 03:35'

    Ishyaka ni (FPR )ikipe ni (APR)
    hanyuma Uwambere ni (YESU)
    uwakabiri ni KAGAME wajimije umuriro. akagabira inka abanyarwanda! muzi uwagatatu c? uwagatatu ningewe..niburumufana wa Wibyo mvuze. cyane cyane APR. nyandikiraa kuri Whatsapp 250722454517!

  9. darius dasuza

    Kuya 18-11-2017 saa 23:31'

    APR oyeeeeeeeeee

  10. Alphonse.

    Kuya 18-11-2017 saa 20:25'

    oyeee!!!! KIREHE muri abagabo.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru