RUHAGOYACU.com

APR FC yahiriwe n’intangiriro ya shampiyona imbere ya Sunrise FC

APR FC yasoreje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize yakiriye Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa Azam Rwanda Premier League 2017/2018, umukino uranayihira ibasha gutsinda ibitego 2-0.

Muhadjiri Hakizimana ni we utowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino (Man of the match)

Uko indi mikino yabaye uyu munsi yarangiye

Etincelles FC 3-1 Police FC
Gicumbi FC 1-0 Espoir FC
Kirehe FC 0-1 Mukura VS

FT APR FC 2-0 Sunrise FC

90’ + 3’ Gusatira kwa APR FC, Djihad ishoooti ariko umupira uca hejuru y’izamu

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye, Umusifuzi wa kane yerekena iminota 4 y’inyongera: APR FC 2-0 Sunrise FC

88’ Gusatira kwa Sunrise FC, Awoto kwa Orotomal wiruka cyane arekuye ishoti asanga Rugwiro Herve yaserebetse maze umupira awohereza muri corner

87’ APR FC irimo guhererekanya neza umupira, kwa Buteera na Shaffy, kwa Djihad asubiza Buteera acomekera Maxime umupira muremure ariko Ally Serumogo arahagoboka

86’ Gusatira kwa Sunrise FC, Kawunga yacomekeye Awoto na we ahita ahereza Sova ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita amurega ko yaraririye

85’ Issa Bigirimana yazamutse agerageza gucenga neza mu ruhande rw’iburyo, ahindura imbere y’izamu umupira uca ku ruhande, ni uwo guterekwa imbere y’izamu rya Habarurema Gahungu

84’ Yazamutse Sova yiruka cyane mu ruhande rw’ibumoso, ahindura imbere y’izamu ariko Emery Mvuyekure ahita afata umupira neza bitamugoye

83’ Umukino ubaye uhagaze gato ngo Uwambazimana Leon abanze avurwe nyuma yo kugongana na Amran Nshimiyimana

APR FC 2-0 Sunires FC mu gihe ku bindi bibuga ho Etincelles FC irimo kogera uburimiro kuri Police FC, aho imaze kuyitsinda ibitego 3-1

78’ Gooooall igitego cya kabiri cya APR FC cyitsinzwe na Mushimiyimana Regis ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Issa Bigirimana wari uwuhereje Sekamana Maxime

77’ Gusatira kwa APR FC, Issa Bigirimana yiruka cyane arekura ishooti umupira uca hejuru kure y’izamu

76’ Gusatira kwa Sunrise FC yazamutse Orotomal na Sova arasohoka neza Emery awutera n’amaguru kuko yari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ujya Mutwewingabo Fidel ateye mu izamu Herve arawugarura, Sova asubijemo umupira uca hejuru y’izamu

75’ Gusatira kwa APR FC, Issa Bigirimana ucenze enza atera ishoti, arawugarura Regis, Maxime ariko usubiye kwa Issa usanga yaraririye

74’ APR FC 1-0 Sunrise FC

73’ Gusimbuza kwa gatatu kwa APR FC: Muhadjiri Hakizimana (5) asimbuwe na Amran Nshimiyimana (5)

72’ Corner yatewe neza an Maxime, bakiza izamu, umupira ujya kwa Issa Bigirimana urekuye ishoti ariko umupira uca hejuru gato y’umutambiko w’izamu

71’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Nkinzingabo ahindura imbere y’izamu ariko arahagoboka Regus awushyira muri corner

70’ Gusatira kwa Sunrise FC, yazamutse Moussa Ally Sova ariko umunyezamu Mvuyekure arasohoka neza umupira arawufata

69’ Corner itewe neza na Nkinzingabo, umupira kwa Buteera imbere y’izamu ateye ishoti Gahungu ararigarura. Butera uhushije uburyo bw’igitego cyari cyabazwe

68’ Gusatira kwa APR FC, umupira kwa Nkinzingabo Fiston ugerageza gucenga neza ahindura imbere y’izamu ariko Gilbert awushyira muri corner

63’ Gusimbuza kwa APR FC: Twizerimana Onesme (9) asimbuwe na Nkinzingabo Fiston (7)

62’ Gusimbuza kwa Sunrise FC: Iyabivuze Osee (22) asimbuwe na Awoto Faisal (10)

61’ Gusatira kwa Sunrise FC, umupira kwa Mutabazi Hakim uhereje Orotomal ariko ahita agwa hasi ashaka coup franc Umusifuzi Moussa ahita amubwira ati ’haguruka rwose urigushije’

59’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Muhadjiri kwa Onesme uhinduye imbere y’izamu ariko Mushimiyimana Regis arahagoboka akiza izamu rye

57’ Gusatira kwa Sunrise FC, yazamutse Iyabivuze kwa Moussa Ally ariko Shaffy amukoreraho ikosa. Coup franc itewe na Gilbert ariko umupira Mvuyekure awufata neza bitamugoye

55’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Issa Bigirimana uhinduye imbere y’izamu ashaka Muhadjiri Hakizimana ariko Bonk arawugarura akoresheje umutwe

53’ Gusatira kwa Sunrise FC Orotomal arekuye ishooti ariko umunyezamu Mvuyekure arirambura umupira awucisha hejuru y’izamu. Corner yatewe neza na Gilbert ariko ab’inyuma ba APR FC bakiza izamu

52’ Gusatira kwa Sunrise FC, Iyabivuze n’umupira ariko Mangwende amushyira hasi. Coup franc itewe na Habumuremyi Gilbert ariko Andrew Buteera agarura umupira akiza izamu rye akoresheje umutwe

50’ Gusatira kwa APR FC, Muhadjiri n’umutwe kwa Maxime wiruka cyane, arekura ishoooti ariko Gahungu arawufata
49’ Gusatira kwa Sunrise FC, umupira kwa Iyabivuze Osee wacomekeye Orotomal ariko Shaffy arahagoboka umupira awuhereza Emery Mvuyekure

48’ Gusatira kwa APR FC, umupira kwa Maxime Sekamana ahinduye agapira kagufi imbere y’izamu ba myugariro ba Sunrise barahagoboka

46’ Goooooaal Igitego cya mbere cya APR FC gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku mupira aherejwe neza na Dennis Rukundo

45’ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC: Nshuti Innocent (19) asimbuwe na Sekamana Maxime (17)

Ku bindi bibuga:

HT Etincelles FC 2-0 Police FC
Kirehe FC 0-1 Mukura VS
Gicumbi FC 1-0 Espoir FC

HT APR FC 0-0 Sunrise FC

45’ + 3’ Umupira kwa Serumogo Ally wacomekeye Orotomal Alex ariko Songayingabo Shaffy amubera ibamba, umupira awushyira hanze

45’ + 2’ Gusatira kwa APR FC, Nshuti Innocent arekuye ishoti rikomeye ariko umupira uca ku ruhande

45’ Gusatira kwa Sunrise FC, Orotomal urekuye ishoti umupira uca ku ruhande, gusa bamwe bati iyo awuhereza Sova byajyaga kubera byiza ikipe ye

Iminita isanzwe y’igice cya mbere yarangiye hongeweho iminota 3

43’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Nshuti Innocent ariko agerageje gushyira umupira mu rushundura uca ku ruhande gato

41’ Coup franc itewe neza na Ally Moussa ariko umupira ugarurwa n’urukuta maze Rugwiro ahita akiza izamu rye

40’ Gusatira kwa Sunrise FC, Niyibizi Vedaste kwa Orotomal ALex ashakisha uburyo yatera ishoti ariko Buteera ahita amushyira hasi. Coup Franc

38’ Umukino wongeye guhagarara by’akanya gato ngo Umunyezamu Habarurema yitabweho nyuma y’akazi gakomeye akoze ariko akaba ashobora kuba ahababariye.

37’ Gusatira kwa APR FC, Issa Bigirimana ahinduye umupira imbere y’izamu, maze Umunyezamu Gahungu Habarurema awukura ku mutwe wa Onesme.

34’ Umukino urahagaze gato bitewe n’uko Nshuti Innocent aryamye hasi, Umusifuzi Moussa ahamagaye abaganga ngo babanze bamwiteho nyuma yo kwamburwa umupira ariko akababara mu kagombambari

33’ Gusatira kwa APR FC, Umupira kwa Nshuti ugerageje ishooti ariko umupira uca ku ruhande

32’ Ikarita y’umuhondo ihawe Djihad Bizimana nyuma yo gukora Sova mu maso

28’ Gusatira kwa APR FC, umupira uhinduwe imbere y’izamu na Mangwende maze Nshuti arawuhusha ujya kwa Muhadjiri uwusubije imbere y’izamu kwa Onesme ariko ateye ishoto rikomeye Gahungu ahita arigarura bitamugoye

24’ Umupira kwa Rukundo uhereje Issa Bigirimana, ariko Sova ahita amushyira hasi, Ikarita ya mbere y’umuhondo ihawe Moussa Ally Sova

22’ Gusatira kwa Sunrise Fc, Orotomal ateye agashoto gato, Herve asiganira umupira n’umunyezamu we Mvuyekure

21’ Gusatira kwa APR FC na none, Bizimana Djihad ahereje Onesme ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro amurega ko yaraririye

20’ Gusatira kwa APR FC, Mangwende yiruka cyane acenga neza ahita ahindura umupira imbere y’izamu kwa Nshuti Innocent ukojejeho ikirenge ngo awuboneze mu rushundura ariko uca ku ruhande

19’ Gusatira kwa Sunrise FC, Mutabazi Hakim arekuye ishooti ariko Rugwiro Herve ararigarura

18’ APR FC 0-0 Sunrise FC, umukino utarimo ishyaka, amakipe yombi akina nk’ananiwe

Ku bindi bibuga:
Etincelles FC 1-0 Police FC
Kirehe FC 0-1 Mukura VS (Mutebi Rashid)

14’ Gusatira kwa APR FC, umupira Rukundo awuhaye Muhadjiri ariko Kawunga amukorera ikosa. Coup Franc ahise ayiterera ariko umupira uca ku ruhande

8’ Gusatira kwa Sunrise FC ariko Orotomal Alex ateye umupira n’umutwe uca ku ruhande

6’ Corner ya APR FC yatewe neza na Muhadjiri umunyezamu umupira awukubita ibipfunsi ujya kwa Djihad

5’ Gusatira kwa APR FC, Nshuti kwa Onesme wenyineeee, ayayayaya Ese ubu iki gitego agihushije ate kweli?...Umunyezamu Gahungu akoze akazi katoroshye akuramo umupira Onesme ateye ari we barebana wenyine

1’ Umukino utangijwe na APR FC, Onesme kwa Muhadjiri, gusatira kwa Issa Bigirimana ariko ba myugariro ba SUnires FC bakiza izamu ryabo

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emery (1), Rukundo Dennis (28), Manishimwe Emmanuel ’Mangwende’ (24), Rugwiro Herve (4) (C), Songayingabo Shaffy (23), Bizimana Djihad (8), Andrew Buteera (20), Issa Bigirimana (26), Hakizimana Muhadjiri (10), Nshuti Innocent (19) na Onesme Twizerimana (9).

Sunrise FC: Habarurema Gahungu (GK) (30), Serumogo Ally (2) (C), Habumuremyi Gilbert (25), Mushimiyimana Regis (26), Rubibi Bonk (4), Uwambazimana Leon ’Kawunga’ (20), Iyabivuze Osee (22), Mutabazi Hakim (12), Orotomal Alex (9), Moussa Ally ’Sova’ (7), Niyibizi Vedaste (14).

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john

    Kuya 1-10-2017 saa 09:50'

    harya ngo gicumbi ifite abakinnyi 7 ?? hhhh!! ahubwo muraje muyibone itanga isomo rya ruhago..

  2. smg

    Kuya 1-10-2017 saa 09:05'

    Uburyo musesengura umupira buratangaje mubanza kutugezaho results hanyuma mugahera kumunota WA 90’ muvuga uko umupira wagendaga cg wakinwaga umunota kuwundi ubu koko muba mwunva iyo nkuru igiteye amatsiko koko? Mujye muhera kumunota WA 1 mugeze kuwa 90 nibwo twajya tubisoma nah Ubundi njye mpita nsimbuka kuko mbanamenye uko umukino wagenze hejuru

  3. maso

    Kuya 30-09-2017 saa 20:44'

    ESE Gicumbi yatsinze ITE ifite abakinnyi 7?

  4. -####-

    Kuya 30-09-2017 saa 19:49'

    ndabakunda cyn p!!! nimwe team mfana ,courage bana bacu ,muzatsinde n’ahasigaye nibyo mbifuriza

  5. manzi

    Kuya 30-09-2017 saa 19:26'

    Gicumbi2-1Espoir FC

  6. Elyse

    Kuya 30-09-2017 saa 18:22'

    mwakozecyane basorebacu nimukomerezaho abagambo ntimubiteho

  7. seba

    Kuya 30-09-2017 saa 18:01'

    Apr oye

  8. Amini

    Kuya 30-09-2017 saa 17:43'

    APR FC congs mukomereze aho intangiriro iragorana ariko no gutangira neza bikaba akarusho.
    Seninga we na Fabrice capitaine we amagambo batangaje ku makipe bazahatanira igikombe ndabona amwakiye neza...

  9. Gikundiro

    Kuya 30-09-2017 saa 17:41'

    ABA BRESILIENS MUTWITEGE TWAJE TUZICA UDUKIPE!!GAHUNDA DUFITE NI UKO UDUKIPE TWOSE TUZAZA DUCARACARA I RUBAVU TUZAVUTURA!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru