RUHAGOYACU.com

APR FC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Kigali

Ibitego bya Sekamana Maxime na Twizerimana Martin Fabrice bihesheje ikipe ya APR FC intsinzi y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, ni mu mukino yatsindagamo AS Kigali ibitego 2-1 i Nyamirambo.

Uyu mukino ni wo wabimburiye iyindi yose izaba muri izi mpera z’icyumweru dore ko ejo hateganyijwe imikino ine mu gihe ku Cyumweru hazaba imikino itatu.

APR FC ibaye yitije umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyoAPR FC ibaye yitije umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo

FT: APR FC 2-1 AS Kigali.

umukino urarangiye hano kuri Stade ya Kigali ku ntsinzi ya APR FC y’ibiteo 2-1.

90+5’ Coup-franc ya APR FC itewe na Djihad Bizimana umupira ukurwamo na Bate habura usongezamo.

90+4’ Ikarita y’umuhondo ku munyezamu Mvuyekure utindije umukino n’iyindi y’umuhondo kuri Soter wa AS Kigali ukoreye ikosa kuri Onesme Twizerimana.

90+3’ Iradukunda Eric ’Radu’ yari agerageje kugarura umupira mu kibuga ugana ku izamu rya APR FC, umusifuzi avuga ko warenze batereka imbere y’izamu.

90+2’ Ubu amasegonda menshi y’umukino ari gukinwa n’umunyezamu wa APR FC watangiye gufata umupira akaryama.

Hagati aho Rugwiro Herve yagarutse mu kibuga nubwo acumbagira.

90+1 Bizimana Didier wungirije muri APR FC ari guterana amagambo na Eric Nshimiyimana utoza AS KIGALI.

Aba bombi bakinannye muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi igihe kinini.

90’ Iminota 5 y’inyongera niyo ishyizweho.

87’ Rugwiro Hrve usohotse mu kibuga kugira ngo avurirwe hanze.

Hagati aho APR FC yamaze gusimbuza abakinnyi bayo bose.

84’ Ishimwe Kevin wari uhinduye umupira imbere y’izamu rya APR FC, Ngabo Albert na Rugwiro Herve bagonganye n’abakinnyi ba AS Kigali.

Rugwiro aracyaryamye hasi mu kibuga ari kwitabwaho n’abaganga.

83’ Coup-franc ya Djihad ifashwe neza na Bate Shamiru.

Amakipe yombi yagabanyije imbaraga zo gusatira izamu.

80’ Gusimbuza kwa APR FC. Tuyishimire Eric ’Congolais’ afashe umwanya wa Issa Bigirimana.

77’ Twizerimana Onesme yari yirukanse asize ba myugariro ba AS Kigali, Ngandu Omar asa n’umukozeho mu rubuga rw’amahina, umusifuzi avuga ko ntacyabaye.

75’ Nsabimana Zidane yari ahunduye umupira muremure imbere y’izamu ariko urengera ku rundi ruhande.

75’ APR FC 2-1 AS Kigali.

73’ Ikarita y’umuhondo kuri Bizimana Djihad ukoreye ikosa kuri Nsabimana Eric kuri ubu uri kuvurirwa mu kibuga.

72’ Coup-franc ya AS Kigali ku ikosa rikorewe kuri Nsabimana Eric na Onesme, Radu ateye umupira ugarurwa n’urukuta.

71’ Koruneri ya AS Kigali yari itewe na Ishimwe Kevin ariko umupira bawukuraho neza.

69’ Gusimbuza kwa APR FC . Twizerimana Onesme afashe umwanya wa Nshuti Innocent.

Onesme agiye guhura na AS Kigali yakiniye mu mwaka w’imikino 2015/16, ayitsindira ibitego 13 muri shampiyona.

66’ Gusimbuza kwa AS Kigali. Ntwari Evode afashe umwanya wa Francis Kalanda.

65’ Coup-franc ya APRFC ku ikosa Murengezi akoreye kuri Imran Nshimiyimana, umupira ufatwa na Bate nyuma yo guterwa na Djihad.

62’ Koruneri ya APR FC yari itewe na Bizimana Djihad, umupira ukurwaho na Murengezi, Maxime awusubijemo barawugarura.

AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga

61’ Ndarusanze Jean Claude ashatse gushotera kure ariko umupira ujya hejuru y’izamu.

61’ Nshuti Innocent yari agerageje kwinjira mu izamu rya AS Kigali Ngandu aramunaniza umupira arawurenza.

60’ Sekamana Maxime wigaragaje cyane muri uyu mukino, akina ikibuga cyose, aho afasha ikipe ye ya APR FC.

58’ Djihad Bizimana yari acomekeye umupira Nshuti Innocent, ariko Ngandu Omar awukuraho arawurenza.

57’ Abatoza bombi batishimiye imikinire y’abakinnyi babo.

56’ Gusimbuza kwa APR FC. Andrew Butera afashe umwanya wa Twizerimana Martin Fabrice.

55’ AS Kigali bari bahinduye umupira imbere y’izamu rya APR FC umupira urenzwa na Emery Mvuyekure.

54’ APR FC 2-1 AS Kigali. Ikipe y’Abanyamujyi ikomeje guhusha ibitego bitandukanye.

Ubwugarizi bwa APR FC ntibuhuza.

Twongere tubahe ikaze muri uyu mukino uri guhuza APR FC na AS Kigali.

HT: Igice cya mbere kirarangiye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC 2-1 AS Kigali.

44’ Contre-attaque ya APR FC, Nshuti Innocent agonze umunyezamu Bate umutanze umupira. Umunyezamu wa AS Kigali yavurwaga ariko arahagurutse.

43’ Ndahinduka Michel yari azamukanye umupira ariko Prince arawumuterana , arawurenza.

41’ Gooooaaaaal Igitego cya kabiri cya APR FC gitsinzwe na Martin Fabrice APR yaguze muri Kiyovu Sports.

Nshuti Innocent ahinduye umupira Bate awukuramo maze usanga Martin awohereza mu izamu.. Bamwe bikanze ko yari yaraririye ariko umusifuzi yemeye igitego

APR FC 2-1 AS Kigali.

40’ Sekamana Maxime yari ahunduriye umupira Issa Bigirimana ushyizeho umutwe, umupira udakanganye ufatwa na Bate Shamiru.

38’ Nshuti Innocent ahannye ikosa rya APR FC umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Bate Shamiru. Ni ugutegereka imbere y’izamu rya AS Kigali.

37’ Gusimbuza kwa AS Kigali. Niyonzima Ally avuyemo aha umwanya Ishimwe Kevin.

37’ Coup-franc ya APR ku ikosa rikorewe kuri Nshuti Innocent. Djihad Bizimana ahagaze ku mupira.

36’ Ndarusanze Jean Claude wari uzamukanye umupira yohereje imbere umupira ukurwaho na Prince, Ndahinduka ashatse kuwusubiza mu izamu bawukuraho.

35’ Amakipe yombi aracyakomeje kunganya igitego 1-1. AS Kigali yihariye iminota ishize y’umukino.

Ngabo Albert na Kayumba Soter bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoNgabo Albert na Kayumba Soter bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino

26’ APR FC ihushije igitego kidahushwa. Nshuti Innocent ananiwe gushyira mu izamu umupira muri metero ebyiri. Sekamana Maxime yari akoze byose bishoboka.

20’ APR FC 1-1 AS Kigali. Umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi.

18’ Koruneli ya AS Kigali itewe na Ndahinduka, umupira bawukuraho, Murengezi asubijemo umupira ujya inyuma gato y’izamu.

16’ Goooaaaal APR FC yishyuriwe na Sekamana Maxime. What a goaaal!

Kimwe mu bitego byiza. APR FC 1-1 AS Kigali.

14’ Gooooooal Igitego cya mbere cya AS Kigali gitsinzwe na Murengezi Rodrigues n’umutwe. Ni umupira uvuye muri koruneri itewe na iradukunda Eric mu ruhande rw’iburyo. APR FC 0-1 AS Kigali.

12’ Coup-franc ya AS Kigali yari itewe na Nsabimana Eric Zidane APR bawukuraho, bakoze contre-attaque ishoti rya Djihad rijya muri koruneri.

11’ APR FC 0-0 AS Kigali.

9’ Rugwiro Herve agiye kuvurwa hanze, yakomeretse ku ivi. Umukino urakomeje bahana ikosa Ndahinduka yakoreye kuri Rukundo Denis, umugande akaba umunyamahanga rukumbi muri APR FC.

8’ Frank Karanda yari agerageje kwinjirana APR FC abura umufasha umupira ugera ku munyezamu Mvuyekure Emery.

7’ Abafana bagenda baza gake gake. Ubona ko mu Rwanda umuco w’imikino yo kuwa Gatanu ugenda ufata.

5’ Rugwiro Herve wari ufunze umupira nabi ariko Francis Karanda ntiyihuta baramuhagarika.

3’ Djihad ateye umupira ujya mu rukuta, ugeze ku munyezamu Bate awugarura wageze muri koruneri itewe bawusubiza muri koruneri itagize icyo itanga.

2’ Coup-franc ya APR FC Ku ikosa Ndahinduka akoreye kuri Issa Bigirimana inyuma y’urubuga rw’amahina.

1’ Ndahinduka Michel yari azamukanye umupira awutanze, asanga nta mukinnyi mugenzi we wakurikiye.

1’ Umukino wamaze gutangira. Nshurti Innocent yari agerageje gutungura Bate ariko umupira awufata neza.

Abatoza bombi; Eric Nshimiyimana ahoberana na Jimmy Mulisa bakinnye hamwe muri APR FCAbatoza bombi; Eric Nshimiyimana ahoberana na Jimmy Mulisa bakinnye hamwe muri APR FC
APR FC yabanje mu kibugaAPR FC yabanje mu kibuga

!!! Nshuti Savio, umwe mu bakinnyi bahenze cyane ku isoko mu mpeshyi, ntabwo ari muri 18 AS Kigali igiye gukoresha.

Uyu mukinnyi amaze iminsi afite ikibazo cy’urutugu rucomoka, aho ikipe ye yiyemeje kumuvuza, bakamubaga.

15:15 Mu gihe habura iminota 15 ngo umukino utangire abakinnyi basubiye mu rwambariro.

15:10 Kugeza ubu abakinnyi b’amakipe yombi bari mu kibuga bishyushya.

!!! Ku ruhande rwa APR FC barakina uyu mukino badafite Hakizimana Muhadjiri wari wahagaritswe akagarurwa mu myitozo nyuma yo gusaba imbabazi amasaha 48 mbere y’uyu mukino.

Muhadjri ntabwo ari mu bakinnyi APR FC yitabaje nubwo yakoze imyitozo inshuro 2Muhadjri ntabwo ari mu bakinnyi APR FC yitabaje nubwo yakoze imyitozo inshuro 2

Undi mukinnyi udahari ku ruhande rwa APR FC ni Imanishimwe Emmanuel wavunikiye i Rubavu banganya na Marines 1-1, byitezwe ko azamara ukwezi hanze.

Sugira Ernest aracyafite imvune y’igihe kirekire mu gihe abarimo Itangishaka Blaise na Nkinzingabo Fiston bagarutse mu myitozo dore ko Fiston we ari no mu basimbura.

Uko amakipe azahura ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premier League)

Kuwa Gatanu

APR FC vs AS Kigali

Kuwa Gatandatu

Bugesera FC vs Rayon Sports (Nyamata)
Etincelles FC vs Mukura VS ( Stade Umuganda)
Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi)
Kirehe FC vs Musanze FC (Kirehe)

Ku Cyumweru

Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro)
Gicumbi FC vs Marines (Gicumbi)
Miroplast FC vs Kiyovu Sports ( Mironko)

Abakinnyi bagiye kubanzamo ku mpande zombi

APR FC

Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Prince, Ngabo Albert, Martin, Imran Nshimiyimana, Sekamana Maxime, Issa Bigirimana, Bizimana Djihad na Nshuti Innocent.

APR FC iraba ihagaze gutya mu kibugaAPR FC iraba ihagaze gutya mu kibuga


AS Kigali:

Bate Shamiru, Iradukunda Eric, Mutijima Janvier, Ngandu Omar, Kayumba Soter, Nsabimana Eric, Murengezi Rodriguez, Niyonzima Ally, Ndarusanze Jean Claude, Kalanda Frank.

Uko AS kigali igiye guhagarara mu kibugaUko AS kigali igiye guhagarara mu kibuga


Ibyo wamenya hagati y’amakipe yombi

Mu mikino 16 iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, APR FC yatsinzemo imikino 8, abanyamujyi batsinze itanu, banganya itatu.

Intsinzi ikomeye yabonetse hagati y’amakipe yombi ni 4-0 APR yanyagiye abanyamujyi inshuro 2 zose, harimo imwe muri shampiyona n’imwe mu gikombe cy’Amahoro muri 2007.

APR FC yatsinze AS Kigali 4-1 muri 2009.

Ikipe zombi zimaze kunganya imikino itatu gusa mu mikino 21 y’amarushanwa atandukanye iheruka kuzihuza

Bitandukanye no mu myaka itanu yabanje kuva muri 2010, AS Kigali yabashije gutsinda APR FC mu nshuro ebyiri zose iheruka kwakirwamo n’ikipe y’ingabo z’igihugu.

AS Kigali ntiratsinda APR FC ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri.

AS Kigali iheruka kwinjiza ibitego bibiri mu izamu rya APR FC muri Nyakanga umwaka ushize bayitsinda 2-1, ibintu yaherukaga tariki ya 14 werurwe 2010 ubwo yatsindwaga 3-2.

Amakipe yombi yahuriye mu Intsinzi Celebration Cup, AS Kigali itsinda APR FC kuri penaliti nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu gihe kandi APR FC yatsinze AS Kigali 2-0 mu irushanwa ry’Agaciro.

Uko amakipe yombi yatsindanye mu myaka itatu ishize muri shampiyona

2014/15

AS Kigali 1-2 APR fc
APR FC 0-0 AS Kigali

2015/16

AS Kigali 1-3 APR FC
APR FC 1-2 AS Kigali

2016/17

APR 0-1 AS Kigali
AS Kigali 1-1 APR FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 21-10-2017 saa 13:28'

    Apr oyeeeeeee naho ureke zimwe zibigambo gusa

  2. kasimu

    Kuya 21-10-2017 saa 06:41'

    ASkgl imbaraga yazimariye kuri Rayonsport. nage akawawundi Eric natwara igikombe cya championant nzagura ibindi 5 mbimuhe. amakipe ya yahano murwanda akanira match izihuza na rayon gusa.

  3. Ukuri

    Kuya 21-10-2017 saa 03:58'

    Mbabwize ukuri, Eric ntashoboye AS Kigali. AS Kigali ubundi ni ikipe ikomeye n’uko ifitwe na Eric!!! Ntakuntu ataha amanota APR, imuri Ku mutima.

  4. fenty

    Kuya 21-10-2017 saa 02:31'

    Wow mbega byiza ubuse ko mutangiye kubimariramo ibikonyozi bitaraza eeh nibiza koko haruzadukira ntawe pe apr nkunda mujye muhora kwisonga mbakunda kubi apr oyeee

  5. jeandamourwillian

    Kuya 20-10-2017 saa 21:57'

    AP R nikipe ihorana insinzi ntakuntu as kigari yadutinyuka

  6. Musemakwwli patric

    Kuya 20-10-2017 saa 19:35'

    APR oyeeeeeee

  7. Rayon

    Kuya 20-10-2017 saa 18:44'

    Yewe icyo bazi nugukanira no gutegura Rayon Sport ariko yagera kuri APR ukagirango sikipe ariko ngo igiye guhira na Rayon ukagirango nigikombe kisi igiye gukina ikigaragara As Kigali Police Kiyovu namakipe abereyeho kwihera amanota APR ubwose udatsinze APR watwara igikombe ute

  8. HABIMANA

    Kuya 20-10-2017 saa 17:43'

    Ruhago yacu narinzi ko muri abanyamwuga none ndumiwe.muvuge uko umukino wagenze ariko ni mujya gushyiraho ifato mushyireho ifato yo kuri stade amahoro?ndabagaye.

  9. Kalisa

    Kuya 20-10-2017 saa 16:15'

    None se itegeko ry’abanyamahanga 3 ntirireba AS Kigali ko mbona yabanjemo 4 (Batu, Ngandu, Ndarusanze na Kalanda)?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru