RUHAGOYACU.com

Nshuti na Omborenga bafashije APR FC kwisubiza umwanya wa mbere, Espoir itsinze AS Kigali 1-0

APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 3-0 birimo bibiri bya Nshuti Innocent mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

APR FC ihise iyobora shampiyona n’amanota 10.

Amafoto y’umukino kanda hano.

Uko umukino wagenze

FT: APR FC 3-0 Bugesera FC

90+2’ Djihad ashushije igitego ku mupira ahawe na Muhadjiri kuri contre-attaque yari ikozwe na Fiston Nkinzingabo.

90+1’ Hakizimana Muhadjiri uhushije igitego ku mupira ateye ujya hejuru. Nkinzingabo yari amuhaye neza.

90’ Bugesera FC bananiwe kubyaza amahirwe uburyo babonye imbere y’izamu.

Hagati aho hongeweho iminota itatu y’inyongera.

89’ Kurengura kwa Bugesera FC hafi n’izamu rya APR FC ku mupira urengejwe na Rukundo Denis.

88’ APR FC bari gutambaza umupira mu rubuga rwa Bugsera FC muri iyi minota ya nyuma.

Updates: i Rusizi: FT: Espoir FC 1-0 AS Kigali

85’ Omborenga yambuye umupira Bertin, umusifuzi avuga ko bahagarika gato hakavurwa umukinnyi wa Bugesera FC uryamye mu kibuga.

82’ Omborenga Fitina ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo mu mukino we wa kabiri nyuma yo gutera umupira basifuye ko yaraririye. Asigaje imwe agasiba umukino.

81’ Bugesera FC bari bakomeje gugusha uburyo butandukanye imbere y’izamu rya APR FC nubwo kuri iyi nshuro umusifuzi avuze ko baraririye.

80’ Butera ajyanwe hanze kuvurwa.

79’ Nshuti Innocent yari agerageje irindi shoti ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu.

78’ Buregeya Prince na Rukundo Denis bakinnye neza bazibira Bertin wa Bugesera FC.

77’ Issa Bigirimana byanze uyu munsi ahaye umwanya Twizerimana Onesme.

76’ Abayobozi n’abakunzi ba APR FC batishimiye icyemezo cy’umusifuzi hano uvuze ko APR bakoze ikosa.

73’ Gooooooaaaal Igitego cya gatatu cya APR FC. Nshuti Innocent acenze myugariro wa Bugesera FC ubundi atera ishoti umuzamu Hussein arirambura biranga.

APR FC 3-0 Bugesera FC.

70’ Issa Bigirimana ahushije ikindi gitego ku mupira yari ahawe na Nshuti Innocent, atera ishoti rica ku ruhande.

69’ Ikoswa rikoze na Hakizimana Muhadjiri ukiniye nabi myugariro wa Bugesera FC.

68’ Buregeya Prince urokoye APR FC n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ismael.

67’ Avuyemo Marti Fabrice. Hagiyemo Hakizimana Muhadjiri. Hagati aho bateye koruneri itagize icyo itanga

66’ Bizimana Djihad ahannye ikosa umupira ushyirwa muri koruneri.

65’ Coup-franc ya APRFC. Uwacu Jean Bosco akiniye nabi Martin Fabrice.

63’ Nshuto Innocent wamuruye umupira ujya kurundi ruhande. Bugesera nabo bananirwa kugera ku izamu rya APRFC.

60’ Kimenyi Yves arokoye APR FC. Dusenge Bertin azamukanye umupira imbere y’izamu ateye, uyu munyezamu wari wanze gusohoka awufata neza.

60’ APR FC 2-0 Bugesera FC

59’ Issa Bigirimana uhushije igitego cyari cyabazwe hano. Umupira ujya hejuru y’izamu.

58’ Gusimbuza kwa APR FC. Maxime ahaye umwanya Nkinzingabo Fiston.

56’ Butera acomekeye umupira ba rutahizamu ariko akina neza Emery, umupira arawurenza.

55’ Coup-franc Bugesera FC ku iksa rya Rukundo Denis inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ariko umupira ufatwa neza na Kimenyi Yves.

53’ Buregeya Prince ucenze neza Mubumbyi. Hagati aho Ndatimana Robert agiye gusimbura ku ruhande rwa Bugesera FC.

50’ Butera Andrew ukomewe amashyi n’abafana hano. Uyu musore ubona ko amaze kugaruka mu bihe bye nubwo adakina cyane.

49’ Coup-franc ya APR FC itewe na Djihad akinana na Martin Fabrice ukinnye nabi.

49’ Issa Bigirimana na Nshuti Innocent bananiwe kurenza umupira ba myugariro ba Bugesera ufatwa n’umuzamu.

48’ Butera Andrew akiniye nabi Uwacu Jean Bosco.

46’ Bugesera FC batangije igice cya kabiri bakoze n’impinduka. Dusenge Bertin amaze kwinjira mu kibuga.

HT APR FC 2-0 Bugesera FC

HT: Espoir FC 0-0 AS Kigali (Rusizi)


45’ Goooooaaaal.
Omborenga Fitina atsinze igitego cya APR FC cya kabiri ku mupira wari utewe na Djihad Bizimana ukora ku maguru ya myugariro wa Bugesera FC usanga uyu myugariro wakinaga muri Slovakia atera ishoti umuzamu ntiyawugarura.

44’ Mubumbyi akinannye neza na Mugabo Prince bahindura umupira bashaka Farouk utageze hejuru ngo atere umupira ati n’ubundi yarayemo.

43’ Mugabo Prince akorewe ikosa na Djihad mu kibuga hagati.

42’ APR FC basubiye nyuma.

40’ Rukundo Denis ahunduye umupira ashaka Nshuti Innocent ukinishije umutwe, umusifuzi avuga ko yaraririye.

39’ Ruhinda Farouk ahinduye umupira ashaka Mubumbyi ariko umupira ufatwa na Kimenyi.

38’ Umukino uhagaze gato havurwa Rukundo Denis ugonganye na Ntwali Jacques.

37’ Rukundo Denis wari ugerageje guhindura umupira ariko Hertier awugarura n’umutwe urarenga.

37’ Mubumbyi akinishije ukuboboko, ni ikosa.

36’ Martin Fabrice ushyizwe hasi na Moussa Omar ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye, batereka imbere y’izamu.

35’ Nguido yari ahawe umupira muremure ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira. APR FC iri kurusha Bugesera FC muri iyi minota

33’ Ishoti rikomeye rya Butera Andrew muri metero nka 30 ariko umupira uca hejuru y’izamu gato.

32’ Djihad akinannye na Maxime, umupira Djihad awuha Fabrice uteye hanze imbere y’izamu muri metero nka ebyiri.

31’ Koruneri ya APR FC nyuma yaho Nshuti ashose umupira Hertier Turatsinze ukarenga.

30’ APR FC 1-0 Bugesera FC

29’ Kapiteni Nzigamasabo Stece akiniye nabi Djihad mu kibuga hagati.

28’ Nshuti Innocent yari atanze umupira kuri Martin Fabrice wari usigaranye n’umuzamu ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye nubwo abenshi hano bamaganye iki cyemezo.

27’ APR FC 1-0 Bugesera FC.

Ni igitego cya mbere kuri Nshuti Innocent w’imyaka 18 gusa muri uyu mwaka w’imikino

25’ Gooooooaalll Igitego cya mbere cya APR FC. Nshuti Innocent afunguye amazamu ku mupira yigaramye uvuye kuri Sekamana uwugaramye ntiwagenda nyuma yo guhindurwa na Issa Bigirimana.

24’ Omborenga Fitina yari agerageje gucenga yinjira mu rubuga rw’amahina, ahinduye umupira umukoraho ujya hanze, ni ugutereka imbere y’izamu.

23’ Bugesera FC bahushije uburyo bw’igitego ku mupira kapiteni wayo ateye ufatwa neza na Kimenyi Yves abanje kuryama.

21’ Martin Fabrice yari acomekeye umupira Sekamana Maxime imbere y’izamu rya Bugesera FC, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

20’ APR FC 0-0 Bugesera FC

19’ Bari bakinnye neza abakinnyi ba Bugesera FC ariko umupira wa Anicet uba muremure kuri uyu munya-Mali.

16’ Farouk Ruhinda acomeye umupira Mubumbyi bavanye muri APR FC, maze uyu rutahizamu waguzwe muri AS Kigali ananirwa gutsinda nubwo yari yaraririye.

15’ Butera Andrew acomekeye umupira Sekamana Maxime ariko umubana muremure ujya mu biganza bya Hussein.

14’ Imbere y’izamu rya APR FC byari bikomeye ariko umupira ukurwa ku mutwe wa Mubumbyi.

12’ Djihad yari abonye uburyo bwo kumukana umupira barawumwambura, Mubumbyi ashatse gucenga Rugwiro aramuhagarika, mbere y’uko uyu anyerera maze APR bakorera ikosa kuri Samson.

10’ APR FC 0-0 Bugesera FC.

APR FC itangiye guhindukana Bugesera muri iyi minota itatu.

9’ Rukundo Denis ateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu wa Bugesera awukuramo, Issa Bigirimana asubijemo ubwugarizi bwa Bugesera bukuraho neza umu umupira.

8’ Rukundo Denis yari acomekeye umupira muremure Issa Bigirimana ariko ananirwa kuwufunga urarenga.

6’ APR FC bahinduye umupira muremure imbere y’izamu rya Bugesera FC ariko awufata neza Hussein.

4’ Mubumbyi yari acomekewe umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko Butera akuraho neza umupira.

3’ Bugesera FC bari bongeye kuzamuka umupira ukurwaho neza na Djihad Bizimana, bawuteye imbere ufatwa n’umunyezamu wa Bugesera FC.

1’ Umukino wamaze gutangira ikipe ya Bugesera FC isatira izamu rya APRFC ariko umunyezamu Kimenyi afata umupira neza.

Bugesera FC niyo iheruka gutsinda umukino wahuje amakipe yombi muri shampiyona ubwo hasozwaga umwaka ushize w’imikino ku bitego 2-1.

15:30 Babanje gufata umunota umwe wo kwibuka Katatuti na Gangi bitabye Imana muri iki gitondo.

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Buteera Andrew, Nshuti Innocent, Twizerimana Martin Fabrice na Sekamana Maxime.

Abasimbura: Ntaribi Steven, Ngabo Albert, Nsabimana Aimable, Blaise Itangishaka, Twizerimana Onesme, Hakizimana Muhadjiri, na Nkinzingabo Fiston.

Bugesera FC:

Uko amakipe yombi yatsindanye mu mikino iheruka:

2015/16

APR FC 2-0 Bugesera FC
Bugesera FC 0-1 APR FC

2016/17

Bugesera FC 1-1 APR FC
APR FC 1-2 Bugesera FC

Uko amakipe yatsindanye mu yindi mikino y’umunsi wa gatanu

Tariki ya 3/11/2017

Gicumbi 0-1 SC Kiyovu

tariki ya 4/11/ 2017

Kirehe Fc 2-1 Miroplast Fc
Sunrise Fc 1-0 Marines Fc

tariki ya 5/11/ 2017

Mukura VS vs Musanze Fc)
Etincelles Fc 1-0 Amagaju Fc

Kuwa Gatatu

Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi)
APR Fc vs Bugesera Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Kane

Police Fc vs Rayon Sports Fc (Kicukiro stadium): Wasubitswe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Byiringiro sostene

    Kuya 16-11-2017 saa 18:24'

    Murakoze ku makuru y’izewe mutugezaho naho Nshuti nakomeza forme arimo ntakabuza azatera chan murakoze cyane!!

  2. Epi

    Kuya 16-11-2017 saa 07:40'

    Mbega! kombona ntabafana bahari c

  3. Musinga

    Kuya 15-11-2017 saa 18:59'

    Kubita sha erega iyi niyo kipa ureke zimwe zumunwa

  4. tura

    Kuya 15-11-2017 saa 18:40'

    byiza kbsa nshuti naguma kugirirwa ikizere nawe azakigirira abikore

  5. ffffffffffffff

    Kuya 15-11-2017 saa 16:58'

    Ariko ubanza uyu mukino wabereye mu muhezo!

  6. brainy

    Kuya 15-11-2017 saa 16:09'

    Congz kbs kuri APR Fc is a vr1ma mukomerezaho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru