RUHAGOYACU.com

AS Kigali inyagiye Gicumbi FC 4-0, Police FC irara ku mwanya wa mbere

AS Kigali inyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gutsinda uyu mukino bihesheje ikipe y’Abanyamujyi kurara ku mwanya wa gatatu inyuma ya Police FC imaze gutsindira Musanze FC iwayo igitego 1-0 cya Biramahire Abeddy igafata umwanya wa mbere mu gihe APR FC iraye ku mwanya wa kabiri.

Amafoto y’umukino wa AS Kigali na Gicumbi FC wayasanga hano.
Undi mukino wahuje Miroplast na Bugesera FC banganya ubusa ku busa.

Uko amakipe akurikirana nyuma y'umunsi wa kane wa shampiyonaUko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona

FT: AS Kigali 4-0 Gicumbi FC

90+1’ Goooooaaal Igitego cya kane cya AS Kigali gitsinzwe na Ally Niyonzima acyishimira nka Cristiano Ronaldo!

AS Kigali 4-0 GiCUmbi FC.

90’ Iminota itatu y’inyongera hano i Nyamirambo.

89’ Ndarusanze Jean Claude unaniwe gufunga neza umupira muri metero eshashatu imbere y’izamu, Yari ahawe neza na Tumaine.

88’ Umunyezamu wa Gicumbi FC ukuyemo umupira ukomeye hano, Yari ashoswe na Ntamuhanga Tumaine, umupira usubijwemo na Ally ujya hanze.


85’ Gooooooaaal
Igitego cya gatatu cya AS Kigali gitsinzwe na Ntwari Evode ku mupira ahawe na Ally Niyonzima, aturira urushoti umuzamu ntiyagera ku mupira.

AS Kigali 3-0 Gicumbi FC.

84’ Koruneri ya AS Kigali itewe na Benedata, aha Evode Ntwali uhinduye imbere y’izamu umupira ufatwa neza na Nshimiyimana Jean Claude.

83’ Nizeyimana Alphonse ufashe neza umupira wari uhinduwe na Alimansi nyuma yo guherezwa neza na Murenzi Patrick.

82’ Evode yari atanze umupira mwiza kuri Ndarusanze ushose umupira ujya hejuru y’izamu rya Gicumbi FC.

80’ Gusimbuza kwa nyuma ku ruhande rwa Gicumbi FC. Schadrack ahaye umwanya Tuyisenge Yassin.

80’ Nzitonda Eric ahinduye umupira ariko ujya hanze y’izamu rya AS kigali.

79’ Muhumure Omar ageraegeje ishoti rigana ku izamu rya AS Kigali umupira ufatwa neza na Ndanda.
77’ Ikarita y’umutuku kuri Uwingabire Olivier na n’ubu ukiburana n’umusifuzi.

76’ AS Kigali babonye koruneri ebyiri zitagize icyo zitanga.

74’ Ngama Emmanuel wari ushatse gutungura umunyezamu wa Gicumbi FC, aterera umupira muri metero nka 30 arawugarura, Evode asubijemo umupira ujya hanze.

72’ Ikarita y’umuhondo kuri Dushimimana Irene ukoreye ikosa kuri Ntamuhanga Tumaine ’Tity’.


70’ Goooooaaaaal
Igitego cya kabiri cya AS Kigali gitsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mupira Nshimiyimana Jean Claude ufatira Gicumbi ashose Benedata ujya kwa Ndarusanze maze aramuroba.

AS Kigali 2-0 Gicumbi FC.

68’ Coup-franc ya Gicumbi FC ku ikosa rikorewe kuti Muhumure. Ombeni ateye ishoti umupira ushyirwa muri koruneri na Ndanda. Iyi nayo bayiteye awufata neza.

66’ Ally Niyonzima ari kwitegura gusimbura Zidane wagiye kuvurirwa hanze. Ubona ko yababaye cyane.

65’ Umukino wabaye uhagaze gato havurwa Nsabimana Eric Zidane wa AS kugali wagonganye n’umukinnyi wa Gicumbi FC.

60’ AS Kigali 1-0 Gicumbi FC.

Umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rundi.

58’ Gusimbuza kwa AS Kigali. Ndarusanze Jean Claude afashe umwanya wa Karanda Franck. Ni umurundi usimbuye umugande.

56’ Koruneri ya AS Kigali itewe na Radu, umupira ukurwamo n’umuzamu akoresheje ibipfunsi, Ngama awusubijemo ujya ku ruhande hanze.

55’ Karanda yari yinjiranye ubwugarizi bwa Gicumbi baramunaniza, Muhumure aha umupira umunyezamu we n’igituza.

54’ Gusimbuza kwa AS Kigali. Ntwali Evode afashe umwanya wa Murengezi Rodriguez.

52’ Hakizimana Alimansi agerageje ishoti rya kure ariko umupira uca hejuru kure y’izamu rya AS Kigali.

51’ Ruribikiye Schadrack yongeye kubona andi mahirwe ariko ananirwa gutera umupira mu izamu, Yari akinnye neza Irene.

50’ Gicumbi FC bahushie giitego cyari cyabazwe. Bakoze contre-attaque maze Nizeyimana Janvier yinjira mu rubuga rw’amahina, ashatse kuroba umuzamu umupira uca umbere y’izamu.

49’ Gisumbuza kwa Gicumbi FC; Dushimimana Irene asimbuye Murenzi Patrick.

Gicumbi itangiye gusatira ikipe ya AS Kigali, Ndanda asubiza umupira mu kibuga inshuro eshatu.

48’ Contre-attaque ya Gicumbi FC kuri Schadrack ariko umupira ukurwaho neza Nizeyimana Alphonse ’Ndanda’ wasohotse.

47’ Coup-franc ya AS Kigali ku ikosa ryari rikorewe kuri Karanda, umupira utewe na Benedata Janvier ujya hejuru ku ruhande rw’izamu rya Gicumbi.

46’ Amakipe yombi yamaze kugaruka mu gice cya kabiri cy’uyu mukino.

Kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC irangije igice cya mbere inganya na Police FC 0-0.

Kwa Mironko, Miroplast iranganya na Bugesera FC 0-0.

HT: AS Kigali 1-0 Gicumbi FC.

45+1’ Radu ahinduye umupira imbere y’izamu rya Gicumbi FC, awukuraho neza Uwingabire Olivier.

45’ Umunota umwe w’inyongera hano kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

43’ Umukino urakomeje, Benedata ari gusaba kwinjira mu kibuga nyuma yaho yari agiye hanze.

42’ Benedata Janvier ukiniwe nabi aryamye hasi mu kibuga.

Ba kapiteni bombi; Kayumba Soter na Uwingabire Olivier mbere y'umukinoBa kapiteni bombi; Kayumba Soter na Uwingabire Olivier mbere y’umukino


40’ AS Kigali 1-0 Gicumbi FC.

AS kigali bahagaze neza mu bwugarizi. Gicumbi baragerageza kuyisatir ariko gutera mu izamu byanze.

39’ Ikosa mu kibuga hagti. Ombeni akiniye nabi Murengezi, bararihannye umupira ujya mu biganza by’umuzamu wa Gicumbi.

38’ Frank Kalanda agearegeje ishoti ridakanganye cyane rifatwa na Nshimiyimana Jean Claude wa Gicumbi.

37’ Nyango mbeni yari akinnye neza ananiza Radu, umupira usubira mu kibuga haagti, Nsabimana Eric ateye umupira muremure uca hejuru y’izamu.

35’ Francis Kalanda yari ashatse kwinjira abakinnyi ba Gicumbi umusifuzi avuga ko haabyeho kurarira.

33’ Sadi wari uzamukanye umupira anafite uburyo bwo gutsinda ariko umunyezamu Ndanda asohoka neza hanze y’urubuga rw’amahina aramunaniza umupira urarenga.

31’ Iradukunda Eric ’Radu wari ushatse kwiterera mu izamu umupira uca ku ruhande rw’izamu ririnzwe na Nshimiyimana Jean Claude.

Gicumbi FC yabanje mu kibugaGicumbi FC yabanje mu kibuga


30’ AS Kigali 1-0 Gicumbi FC.

28’ Uwingabire Olivier yari ashatse gutungura umunyezamu Ndanda ariko umupira uca hejuru y’izamu.

27’ Coup-franc ya Gicumbi FC ku ikosa riorewe kuri Patrick inyuma gato y’rubuga rw’amahina.

24’ Koruneri ya AS Kigali, Uwongabire Olivier asigaranye na Kalanda umupira awushyira aho byoroshye. Benedata ateye umupira ukubitwa ibipfunsi n’umuzamu wa Gicumbi FC.

26’ Murengezi Rodriguez uhinduye umupira ukurwaho neza na Muhumure Omar, ugeze mu kibuga hagati bakora ikosa rihanwe ntihagira icyo bitanga.

25’ Ruribikiye Schadrack yari azamukanye umupira ariko ananiwa na ba myugariro ba AS Kigali.

23’ Ikosa rikozwe na Murenzi Patrick kuri Ntamuhanga Tumaine.

21’ Gicumbi bagerageje gusatira izamu rya AS Kigali umupira utewe na Nkunzimana Sadi ukorwaho na Soter ugera ku munyezamu Nizeyimana Alphonse Ndanda.

19’ Gusimbuza kwa Gicumbi FC. Nzitonda Eric afashe umwanya wa Kwizera Kean Luc.

Okoko ukoze impinduka hakiri kare.

16’ Gooooalll Igitego cya mbere cya AS Kigali gitsinzwe na Francis Kalanda ku mupira uhinduwe na Ngama, usanga Rodriguez awuteye ukurwaho na Olivier Uwingabire maze Kalanda ahita ashota umunyezamu Jean Claude umupira wikaragara uzamuka mu nshundura.

AS Kigali 1-0 AS Kigali.

15’ Ngama Emmanuel yari ateye koruneri Giucmbi bawukuraho bihuta, bakora contre-attaque itagize icyo itanga.

13’ Yari agerageje ishoti rikomeye Nsabimana Eric ’Zidane’ ariko umupira ukozweho na Kalanda ujya hanze.

AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga

10’ AS Kigli 0-0 Gicumbi FC.

9’ Koruneri ya AS Kigali ku mupira urengejwe na Muhumure Omar. Ngama Emmanuel ateye umupira ukurwaho neza n’umutwe na Uwongabire Olivier.

8’ Radu wari ukinannye neza na Benedata Janvier ahaste guhindura mupira urenzwa na Kwizera Jean Luc wa Gicumbi FC, bawurenguye ufatwa n’abakinnyi ba Gicumbi.

2’ Benedata Janvier wari uzamukanye umupira ashatse guha Murengezi Rodriguez umupira barawugarura.

1’ Umukino utangijwe n’ikipe ya Gicumbi FC ariko Kayumba Soter ahagarika Muhumure Omar.

AS Kigali: Alphonse, Radu, Mutijima, Soter, Bishira, Nsabimana, Murengezi, Ntamuhanga, Tumaine, Karanda na Ngama Emmanuel.

Gicumbi FC: Nshimiyimana, Aboubakar, Muhumure, Ombeni, Uwingabire, Alimansi, Janvier, Patrick, Ruribikiye, Nkuzimana Sadi na Kwizera Jean Luc.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Faustin

    Kuya 30-10-2017 saa 06:10'

    ESE mbibarize buriya gupanga urutonde musgingira kuko? Ko mperuka Rayon imaze gutsinda Kirehe yarihise ifata umwanya wa1 byagateganyo , igategereza umukino wa AS Kigali n’uwa Police , none bihise bishyira Apr kumwanya wa 2 gute ko njye nkoze ubusesenguzi bwanjye nabobaga As Kigali ariho ya 2, ndetse ahubwo na Rayon ikaba iya 3, njye munsobanurire

  2. Faustin

    Kuya 30-10-2017 saa 06:09'

    ESE mbibarize buriya gupanga urutonde musgingira kuko? Ko mperuka Rayon imaze gutsinda Kirehe yarihise ifata umwanya wa1 byagateganyo , igategereza umukino wa AS Kigali n’uwa Police , none bihise bishyira Apr kumwanya wa 2 gute ko njye nkoze ubusesenguzi bwanjye nabobaga As Kigali ariho ya 2, ndetse ahubwo na Rayon ikaba iya 3, njye munsobanurire

  3. fan

    Kuya 29-10-2017 saa 18:10'

    mwibeshye kuri uru rutonde sinzi icyo mwakurikije ariko hatabayemo kwibeshya cg se amarangamutima zakurikirana zitya:
    1. Police FC
    2. AS Kigali
    3. Rayon Sport
    4. APR FC

  4. azam

    Kuya 29-10-2017 saa 17:29'

    izi match iyo uzireba kuri TV wibaza iguhugu ziberamo niba uwo mukino hari abantu bawuzi, sitade zuzuye ubusa cg nuko abafana aho kujya kubibuga bawurebera murugo, ariko nabyo byaba bihombya amakipe ubwo AZAM TV yazamura Frws itanga kumakipe,kuko kwerekana umupira bihombya amakipe kuko abafana bataza kumastade bagahitamo kugura abonement ya azam.

  5. Laurent

    Kuya 29-10-2017 saa 17:24'

    Benedata ko atagaragara muri line-up ariko akaba avugwa mu mukino, bimeze bite?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru