RUHAGOYACU.com

Marines FC ihagamye APR FC mu mukino bamwe bita uw’amakipe y’amavandimwe

Marines FC yakiriye APR FC benshi bafata nka mukuru wayo uretse ko mu mupira akenshi bihinduka dore ko buri imwe iza mu irushanwa ishaka igikombe cyangwa kwitwara neza gushoka kose, ibi bikaza gutuma umusifuzi aza kwitwararika, dore ko ‘uca urubanza rw’abavandimwe ararama’.

Ni umukino w’umunsi wa kabiri wa Azam Rwanda Premier League 2017/2018, mwagezwagaho LIVE na RuhagoYacu ku bufatanye na Hotel La Corniche iherereye i Rubavu, muri metero nkeya uturutse ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu.

Muhawe ikaze, MurisangaMuhawe ikaze, Murisanga

Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona uko yarangiye:

Kuwa gatanu tariki ya 13 Ukwakira:
Mukura VS 1-2 Police FC

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira:
Marines FC 1-1 APR FC (Bahame Arafat 7’ na Bizimana Djihad 19’)
Amagaju FC 2-0 Kirehe FC (Amani Mugisho 34’, Ndikumana Tresor 90’)
Espoir FC 1-1 Etincelles FC
AS Kigali 2-0 Miroplast FC (Ndarusanze Jean Claude, Ngama Emmanuel)

Ku cyumweru tariki ya 15 Ukwakira:
Rayon Sports vs Kiyovu Sports (kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo)

Uko Umukino wagenze:

FT Marines FC 1-1 APR FC

90’+3’ Yazamutse APR FC, ariko umupira ucika Issa Bigirimana maze Shyaka agiye gufata umupira Nshuti Innocent ahita amukubitana na wo. Iksrita y’umuhondo ihawe Nshuti Innocent

90’+2’ Umukino wahinduye isura, umukinnyi arafata umupira undi ahita amurambika hasi. Umupira kwa Patrick Mugisha ariko Shaffy amushyira hasi

90’+1’ APR FC yazamutse, Rukundo ma Djihad kwa Martin maze Umunyezamu Shyaka arawufata

90’ Iminota isanzwe y’umukino yarangiye, hongeweho iminota 4

89’ Ikarita y’Umuhondo ihawe Shyaka Regis azira gutinza umukino

88’ Yazamutse APR FC, Issa Bigirimana ahindura imbere y’izamu arahagoboka Shyaka Regis akubita umupira ibipfunsi ahita anaryama hasi. Umukino ubaye uhagaze ngo abanze yitabweho, ari na ko umuzamu w’umusimbura wa Marines FC Tugireyezu Pascal ahaguruka akajya kwishyushya

86’ Gusatira kwa Marines FC yazamutse Benjamin bahimba Bitwi, ahindura imbere y’izamu ariko Shaffy arahagoboka aryama hasi akiza izamu rye

84’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Issa Bigirimana na Muhadjiri ahindura imbere y’izamu ariko umupira uca hejuru y’izamu

82’ Gusimbuza kwa Marines: Bahame Arafat avuyemo hinjira Mugisha Patrick wari Rutahizamu w’Isonga FC

80’ Yayiteye Muhadjiri ariko umupira uca hejuru kure y’izamu

79’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Muhadjiri ariko Benjamin amushyira hasi. Coup franc igiye guterwa na Djihad cyangwa Muhadjiri bahagaze ku mupira bombi

78’ Issa Bigirimana uhawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Kalisa Hamuri

77’ Nyuma yo kwinjiza Sekamana Maxime, Umutoza Jimmy Mulisa wahise ahindura uburyo bwo gukina, aho yahise asubire muri 4-4-2, aho Rukundo Dennis yasubiye inyuma ku ruhande rw’iburyo, Issa Bigirimana na we ajya imbere ye

74’ Gusatira kwa Marines FC kuri Contre attaque, yazamutse Rulisa Jean Paul kwa Bahame nawe ahereza Benjamin kwa Bahame usunikiye Tresor ariko umupira awutera hanze,

72’ Marines FC 1-1 APR FC, tubibutse ko uyu mukino turimo kuwubagezaho ku bufatanye na Hotel La Corniche, ahantu heza ho gucumbika, ho gufatira amafunguro, ho kuruhukira, ho gukorera inama zaba iz’ubukwe cyangwa izindi, mwanahakorera umwiherero n’izindi serivisi zose mukenera za Hotel.

70’ Umunyezamu Shyaka Regis urimo kwihanangirizwa ngo atongera gutinza umukino nyuma y’aho yari yanze kujya gufata umupira ngo atereke imbere y’izamu rye atere imbere

69’ Gusimbuza kwa gatatu kwa APR FC: Nsabimana Aimable avuyemo hinjira Sekamana Maxime

67’ APR FC yongeye gusatira ariko Karema umupira awushyira hanze. Corner itewe byihuse na Djihad maze Herve awutera n’umutwe ariko Umunyezamu SHyaka ahita awufata

66’ Yazamutse Djihad na Rukundo Dennis Omar ababera ibamba, Djihad agerageza guhindura imbere y’izamu ariko umupira urarenga, ni uwo guterekwa imbere y’izamu rya Shyaka regis

65’ Coup franc itewe na bahame Arafat ariko umupira ugarurwa n’urukuta, ndetse Martin Fabrice akiza izamu

64’ Yazamutse Arafat Bahame, yasize Rugwiro ariko ahita amuryama ku maguru, amurambika hasi. Ikarita y’umuhondo ihawe Rugwiro Herve ndetse na Coup franc ya Marines FC

61’ Nsabimana Aimable n’umupira ahindura imbere y’izamu, ariko Nshuti awuteye n’umutwe ashaka Martin Fabrice ntiyawugeraho, umupira urarenga

60’ Gusatirwa kwa APR FC, yazamutse Nshuti Innocent mu ruhande rw’ibumoso, ahindura imbere y’izamu ariko Issa Bigirimana ntiyabasha gushyikira umupira maze Prince akiza izamu

59’ Marines yazamutse kwa Bahame ariko Shaffy ahereza umupira Ntaribi wawushose imbere

58’ Yayiteye Bizimana Djihad, maze Shyaka Regis awukubita ibipfunsi agongana na Nshuti ndetse na Issa Bigirimana amaze aryama hasi.

57’ umupira kwa Rukundo Dennis ariko amushyira hasi Omar. Coup franc

55’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Rukundo dennis ahindura imbere y’izamu ariko Muhadjiri agerageje n’umutwe umupira uca ku ruhande

53’ Gusimbura kwa kabiri kwa marines FC: Byumvuhore Tresor asimbuwe na Bizumungu Omar

52’ Gusatira kwa Marines, Umupira kwa tresor ariko Rugwiro umupira awushyira hanze

49’ Umukino watangiye guhindura isura, imbaraga nyinshi, ishyaka ryinshi riri gutuma bakinirana nabi

46’ Gusatira kwa APR FC umupira kwa Nshuti ariko ntiyawufata neza, awamburwa na Prince ahita atera umupira imbere

45’ Gusimbura kwa kabiri kwa APR FC: Buteera Andrew asimbuwe na Nshuti Innocent

Ku bindi bibuga:
Amagaju FC 1-0 Kirehe FC (Amani Mugisho 34’)
AS Kigali 2-0 Miroplast FC
Espoir FC 1-1 Etincelles FC

HT Marines FC 1-1 APR FC

45’+1’ Umupira unazwe na Omar imbere y’izamu kwa Arafat Bahame ariko awukora n’intoki

45’ Iminota isanzwe y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye hongerwaho iminota 2

44’ Coup franc nziza itewe na Djihad, umupiiira ugarurwa n’umutambiko w’izamu awusubizamo Issa ariko Regis awukubita ibipfunsi, Rulisa Jean Paul akiza izamu.

44’ Gusatira kwa APR FC, umupira kwa Ngabo Albert, ariko Karema Eric amushyira hasi. Coup franc

43’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Martin Fabrice Twizerimana arekura ishoti ariko umupira uca ku ruhande gato y’izamu

41’ Gusatira kwa Marines, umupira kwa Rulisa Jean paul bita Tane wahinduye imbere y’izamu, Nsabimana Aimable awugarura n’umutwe, imbere y’izamu ariko Aimee bita ’Bitwe’ ntiyafatisha neza umupira ngo awushote bituma Umunyezamu Ntaribi Steven ahita afata umupira

40’ Umupira muremure utewe na Shyaka Regis ashaka Arafat ariko umusifuzi aba yamuteye imboni ko yaraririye

39’ Gusatira kwa Marines FC yazamutse, Omar ahindura imbere y’izamu ariko Rugwiro akiza izamu

38’ Umukino w’ingufu muri aka kanya ariko ukinirwa mu kibuga hagati cyane

36’ Yazamutse Ngabo Albert ahindura imbere y’izamu kwa Issa Bigirimana wenyine ariko umupira arawuhusha, Marines bakiza izamu

34’ Gusatira kwa APR FC, Karema Eric ahushije umupira, Issa Bigirimana arawufata, yasohotse Shyaka Regis, Issa aramuroba, ariko ntiyawerekeza mu iszamu, maze Prince awushyira muri Corner

31’ Gusatira kwa APR FC, Muhadjiri acomekera Issa Bigirimana, arekura ishoooti ariko umupira uca hejuru kure y’izamu

30’ APR FC irimo guhererekanya udupira tugufi ariko myugariro wa Marines FC bita Bula wambaye nomero 6 ashyira umupira hanze

28’ Muhadjiri yateye Coup franc neza ariko Andrew Buteera ahita agerageje kuwushyira ku mutwe ahita awukora n’intoki

27’ Gusatira kwa APR FC, Muhadjiri n’umupira ariko Yamini Salum amushyira hasi

24’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Ngabo Albert, ahindura imbere y’izamu kwa Issa Bigirimana acenga neza ateye ishoti SHyaka Regis arawufata

22’ Marines FC yazamutse uyu musore wambaye nomero 16, acenga neza ariko Songayingabo Shaffy umupira awushyira muri Corner, yatewe neza ariko Rugwiro akiza izamu

20’ Marines FC 1-1 APR FC

19’ Imbere y’izamu rya Marines FC, Goooallllllll, igitego cya APR FC cyishyuwe na Djihad Bizimana, ku ikosa rya myugariro wa Marines FC na Shyaka Regis unaniwe gutera imbere umupira akawihera Muhadjiri wahise awusunikira Djihad na we awuboneza mu rushundura

18’ Yayiteye Djihad ariko Rulisa Jean Paul arawugarura

17’ Gusatira kwa APR FC, yazamutse Isaa ariko Omar awushyira muri Corner

APR FC yabanje mu kibugaAPR FC yabanje mu kibuga

10’ Gusatira kwa APR FC, ishoti rikomeye rya Issa Bigirimana ariko umunyezamu Shyaka Regis arawugarura

9’ Gusimbuza ku ruhande rwa Marines FC: Nzeyimana bita Desailly asimbuwe na Rulisa Jean Paul

8’ Umukino ukomereje kuri Corner ya APR FC yari igiye guterwa na Muhadjiri Hakizimana, yayiteye nezaaa ariko Issa Bigirimana akorera ikosa umukinnyi nwa Marines FC

4:05pm: Umukino urasubukuwe

Marines FC yabanje mu kibugaMarines FC yabanje mu kibuga

Nyuma y'iminota irengaho gato 10 umukino ugiye gusubukurwaNyuma y’iminota irengaho gato 10 umukino ugiye gusubukurwa

Imvura irahurudutse irimo n'umuyaga mwinshi, Umusifuzi Samuel Uwikunda ahita akura abakinnyi mu kibuga ngo bugameImvura irahurudutse irimo n’umuyaga mwinshi, Umusifuzi Samuel Uwikunda ahita akura abakinnyi mu kibuga ngo bugame

7’ Umukino ubaye uhagaritswe kubera ikibazo cy’imvura nyinshi irimo n’umuyaga

6’ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC: Emmanuel Imanishimwe asimbuwe na Rukundo Dennis

5’ Emmanuel Imanishimwe uryamye hasi, ashobore kuba anagize imvune ikomeye, Umutoza Jimmy Mulisa akaba ahamagaye Rukundo Dennis

4’ Umukino urakomeje, Marines FC yazamutse imbere y’izamu, goooooooooal, igitego cya mbere cya Marines FC gitsinzwe na Bahame Arafat

2’ Gusatira kwa Marines yazamutseeee, ariko Nsabimana Aimable ashyira umupira muri Corner, yahise iterwa byihuseee, imbere y’izamu birakomeye ariko Ntaribi Steven umupira awukubita ibipfunsi ahita akorerwaho ikosa. Umukino ubaye uhagaze ngo abanze yitabweho n’abaganga

1’ Umupira utangiwe nna APR FC, Issa Bigirimana uyoboye ubusatirizi ahereje Muhadjiri

3:28pm: Amakipe yombi asohotse mu rwambariro, imbere yayo hari abasifuzi barangajwe imbere na Samuel Uwikunda ugiye kuyobora uyu mukino.

3:00pm Amakipe yombi arimo kwishyushya

Amasaha atatu mbere y'umukino, muri Stade Umuganda nta n'inyoni itambaAmasaha atatu mbere y’umukino, muri Stade Umuganda nta n’inyoni itamba

Muri La Corniche bafite:

- Amacumbi meza agezweho;
- Ibyumba by’inama ndetse n’ibirori nk’ubukwe, abizihiza isabukuru cyangwa Yubile,…
- Abafite iminsi mikuru na bo bashobora kubazanira ibyo kurya no kunywa aho byabereye (Outside Cathering)
- Abashaka kuganira no kungurana ibitekerezo na bo bashobora kwigira muri La Cornice kuko hatuje kandi hatekanye, amafu n’amahumbezi byo biriranga;
- La Corniche kandi ni ahantu haryoshya ukwezi kwa buki, ku buryo uwahamenye atakwirirwa akenera kujya Mombasa, Zanzibar n’ahandi bitewe n’uko ari heza kandi hanaturiye umucanga benshi bakunda.

Aho bamwe mu bafana baturutse i Kigali bakunze kuruhukira bitegura kwinjira mu mukino na ho nta bahari, ariko agace tutafotoye kibereyemo abana n'abandi bari muri gahunda zaboAho bamwe mu bafana baturutse i Kigali bakunze kuruhukira bitegura kwinjira mu mukino na ho nta bahari, ariko agace tutafotoye kibereyemo abana n’abandi bari muri gahunda zabo

Abafana n'abandi bakenera aho gucumbika kimwe n'abakenera serivisi zose za Hotel ni aha bakwiye kuyobokaAbafana n’abandi bakenera aho gucumbika kimwe n’abakenera serivisi zose za Hotel ni aha bakwiye kuyoboka

Iyo uri kuri Stade Umuganda uba witegeye ibirunga nka NyamuragiraIyo uri kuri Stade Umuganda uba witegeye ibirunga nka Nyamuragira

Ikibuga cyo kirateguye, gitegereje kwakira ba 'Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu'Ikibuga cyo kirateguye, gitegereje kwakira ba ’Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu’

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Theo

    Kuya 15-10-2017 saa 21:46'

    Bro uvuze byinshi ark birumvikana ufite agahinda as the same me!!!! GS nabuze icyomvuga ntegereje ibizakurikira!!! Why APR every day? Turababaye KBS.

  2. bikorimana

    Kuya 15-10-2017 saa 07:20'

    Kuki abakinnyi n’abatoza bava muri APR bagera hanze bakitwara neza kandi muri APR baba batagaragara?

  3. nizzo kabosi

    Kuya 15-10-2017 saa 02:38'

    murisa arayirangije KBS batamyasti birarangiye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru