RUHAGOYACU.com

Gicumbi FC yatsinze Musanze FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere

Gicumbi FC itorohewe mu rugamba rwo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, yakiriye Musanze FC yiturije itimaje mu makipe yo hagati, aho iri ku mwanya wa 6 n’amanota 39, ikaba idahatanira igikombe ndetse nta n’igitutu cyo kumanuka mu cyiciro cya mbere kiyiriho.

FT Gicumbi FC 2-1 Musanze FC

87’ Goooal....Igitego cya Musanze FC gitsinzwe na Wai Yeka kuri penaliti yari imukoreweho

70’ Gicumbi FC 2-0 Musanze FC

67’ Mutebi Rashid ahushije igitego cyari cyabazwe, yasize ab’inyuma ba Musanze asigarana n’umunyezamu, ateye umupira uca hejuru y’izamu
60’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Musanze FC: Tuyisenge Pekeyeke asimbuwe na Nkurunziza Didier

26’ Gicumbi FC 2-0 Musanze FC

24’ Gusatira kwa Gicumbi FC, ab’inyuma ba Musanze bima inzira Mutebi Rashid

19’ Goooal... Igitego cya kabiri cya Gicumbi FC gitsinzwe na Mudeyi Suleyman

12’ Gusatira kwa Musanze ariko Wai Yeka ateye umupira uca ku ruhande kure y’izamu

10’ Gusatira gukomeye kwa Gicumbi FC, Mudeyi ahereje umupira Mutebi awutera nabi ntiwajya mu izamu

8’ Gusatira kwa Musanze FC ariko Uwingabire Olivier wa Gicumbi FC akorera ikosa kuri rutahizamu wa Musanze

7’ Umusifuzi wa kane arahageze nyuma yo gukererwa gukabije kwanakerereje umukino ho iminota isaga 30

3’ Gooooall...Igitego cya Gicumbi FC gitsinzwe na Rashid Mutebi kuri penaliti

2’ Penaliti ya Gicumbi FC ku ikosa umunyezamu wa Musanze FC akoreye kuri Mudeyi

1’ Gusatira kwa Gicumbi FC ariko Mudeyi Suleyman ntiyatera mu izamu, awutanze ab’inyuma ba Musanze FC barawugarura

Abatoza, Habimana Sosthene wa Musanze FC na Okoko Godefroid wa Gicumbi FCAbatoza, Habimana Sosthene wa Musanze FC na Okoko Godefroid wa Gicumbi FC

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gicumbi FC:

Nshimiyimana Jean Claude (Bobo, Uwingabire Olivier (c), Uwineza Jean de Dieu, Rutayisire Egide, Mungwarareba Aphrodis, Hakorimana Hamad, Mudeyi Suleyman, Nduwayo Valere, Mutebi Rashid, Ntijyinama Patrick, Muhumure Omar

Musanze FC:

Ndayisaba Olivier, Runanira Amza, Kimenyi Jacques, Hakizimana Francois, Kanamugire Moses, Uwamungu Moussa, Tuyisenge Pekeyake, Maombi Jean Pierre, wai Yeka (c), Munyakazi Yusufu, Nkurunziza Didier

Nyuma y’ubukererwe bw’iminota 30, umukino uratangiye
Umukino watangiye uyobowe n'abasifuzi batatu gusaUmukino watangiye uyobowe n’abasifuzi batatu gusa

Izindi nkuru

ema Kuya 23-05-2017 saa 20:28'

Nukosha gicu songambere uzajye uhonda kinyoma fc 1-0 ntuzakirenze nicyo kiza wigumire hano wamugore wa kinyoma fc uyiha amanota 6 yubuntu azagende nkazene musheru iyaba twari kuzahura ngo tumudihe agende agiye abirasi.com

niyobuhungiro Kuya 23-05-2017 saa 16:46'

ark abasifuzi bom’urwanda babaye bate ubuse ferwafa ibikoraho iki? bajye bagerageza batangirire igihe, niba ari saa cyenda n’igice ndibarenze nisegond nah’ubundi ruhagoyacu ndabwo izatera imbere batagendera kumategeko.

pazo Kuya 23-05-2017 saa 16:37'

Mukomeze muduhe updates zandi ma equipes

kaka Kuya 23-05-2017 saa 16:20'

nta update kuyandi makipe ari gukina


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!