RUHAGOYACU.com

Cassa ahinduye amateka ya Kiyovu itsinda APR FC bwa mbere mu myaka 12

Ikipe ya Kiyovu Sports ibonye intsinzi ya kabiri muri shampiyona itsinze APR FC igitego 1-0 cya Moustapha Francis mu gice cya mbere cy’uyu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye ku Mumena.

Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC mu 2005 mu gihe na Cassa Mbungo yaherukaga gutsinda APR FC mu 2014 atoza AS Kigali.

Kanda hano urebe amafoto yose y’umukino.

Mustapha Francis yafunguye amazamu ku munota wa 33 ku makosa ya Kimenyi YvesMustapha Francis yafunguye amazamu ku munota wa 33 ku makosa ya Kimenyi Yves
Cassa Mbungo atsinze Jimmy Mulisa, Kiyovu itsinda APR FC nyuma y'imyaka 12Cassa Mbungo atsinze Jimmy Mulisa, Kiyovu itsinda APR FC nyuma y’imyaka 12
Kiyovu yari yakiriye APR FC yahaye amanota 48 mu mikino 16 iherukaKiyovu yari yakiriye APR FC yahaye amanota 48 mu mikino 16 iheruka

Kiyovu Sports yatsinze umukino wa mbere muri shampiyona ari nawo iheruka gukinira kuri iki kibuga ubwo yastindaga Musanze FC 1-0, mbere yo gutsindwa na Rayon Sports 2-0 na Miroplast 2-1.

Ku ruhande rwa APR FC ya mbere kugeza mbere y’uyu mukino yatsinze Sunrise FC 2-0, inganya na Marines FC 1-1 mbere yo gutsinda AS Kigali 2-1.

Indi mikino y’umunsi wa Kane

Kuwa Gatandatu

Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade de Kigali)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi)
Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru

AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)
Miroplast FC vs Bugesera FC (Mironko Stadium)

Uko amakipe akurikirana nyuma y'uyu mukinoUko amakipe akurikirana nyuma y’uyu mukino

Dore uko umukino wagenze muri rusange

FT: Kiyovu Sports 1-0 APR FC

90+3’ Ikosa rya Omborenga Fitina mu kibuga hagati, abakinnyi batatu batatu ba Kiyovu baryamye mu kibuga.

90+2’ Umusifuzi avuze ko Kavatiri akuye umupira hanze, APR FC irenguye berekeza ku izamu rya Kiyovu, umupira bawugarura mu kibuga hagati.

90’ Iminota 4 y’inyongera hano ku Mumena.

90’ Twizerimana Onesme n’umutwe, umupira ujya hejuru y’izamu rya Ndoli. Ni umupira wari utewe na Maxime Sekamana.

88’ Abayovu batangiye kubyina intsinzi hano. Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri shampiyona mu 2005!

87’ Umusifuzi avuze Djihad Bizimana akiniye nabi Mugheni Fabrice mu kibuga haagti. Kiyovu bahannye ikosa, umupira ujya mu biganza bya Kimenyi Yves.

86’ Maxime Sekamana akoreye ikosa kuri Crespo imbere y’izamu rya Kiyovu.

84’ Nshuti Innocent nanone. Uyu rutahizamu w’imyaka 19 wakomeje gupfusha ubusa amahirwe menshi APR FC yabonye.

84’ Maombi yari ahaye umupira Crespo uwuhinduye ashaka Kavatiri, urengera ku rundi ruhande.

83’ Ikarita y’umuhondo kuri Ndoli Jean Claude umusifuzi ahaniye gutinza umukino.

81’ Crespo wari uhereje Mugheni imbere y’izamu rya APR FC awukuraho neza Rukundo Denis.

79’ Butera Andrew ukinannye hamwe na Rukundo Denis Kiyovu bakiza izamu ryabo.

77’ Sebanani Emmanuel Crespo usimbuye Djuma ku ruhande rwa Kiyovu.

Umukino uri kubera mu muyaga mwinshi n’imvura.

75’ Imvura nyinshi yatangiye kugwa hano kuri Stade de l’Amitie ku Mumena.

75’ Sekamana Maxime ahushije uburyo bw’igitego ku ruhande rwa APR FC, umupira ujya ku ruhande.

72’ Nshuti Innocent yongeye kuzamukana umupira yari ahawe na Tuyishimire Eric Congolais wasimbuye Issa Bigirimana, umupira umurengana.

71’ Kiyovu Sports 1-0 APR FC

69’ Nshuti Innocent unaniwe gushyira umupira mu izamu ujya hejuru. Omborenga yari amuterekeye .

68’ Kiyovu Sports babonye ubundi buryo bwo gutsinda umupira ujya hanze.

67’ Djuma wari uzamukanye umupira ashaka Jean Claude Nizeyimana umupira ufatwa na Kimenyi Yves.

65’ Ndoli Jean Claude wahagurutse ateye umupira imbere n’ikiganza, Andrew Buteera ahannye ikosa umupira ukurwaho neza na Vincent.

64’ APR FC bari babonye uburyo bw’igitego imbere y’izamu, umusifuzi avuga ko bakiniye nabi Ndoli uryamye hasi ari kuvurwa.

63’ Gusimbuza kwa Kiyovu Sports. Maombi Jean Pierre asimbuye Moustapha Francis watsizne igitego, ni we wari uryamye hasi avurwa.

61’ Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi wa Kiyovu uryamye mu kibuga hagati.

60’ Djihad Bizimana ahannye ikosa umupira ugonga urukuta.

59’ Ahoyikuye akiniye nabi Omborenga. Ni ikosa rihanwa na APR FC mu rubuga hafi y’izamu rya Kiyovu.

58’ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC. Buteeera Andrew agiye gusimbura Imran Nshimyimana.

Hagati aho ni koruneri ya APR FC.

57’ Francis ateye koruneri umupira ujya inyuma y’izamu. Kiyovu yongeye kuzamuka Buregeya Prince akiza izamu.

55’ Nshimiyimana Imran akoreye ikosa kuri Kavatiri inyuma y’rubuga rw’amahina. Francis awuteye ugonga urukuta ujya muri koruneri.

55’ Sekamana Maxime akoereye ikosa kuri Mugheni mu kibuga hagati. Imran Nshimiyimana yari amaze gutakaza umupira.

54’ Mugheni arengeje umupira urenguwe na Omborenga, umusifuzi ati Issa wakoze ikosa rihanwe na Mbogo Ally.

51’ Twizerimana Onesme yari abonye uburyo bwo kwishyura umusifuzi avuga ko bakiniye nabi Ndoli Jean Claude, ariko n’ubundi umupira wari wagiye hejuru y’izamu.

48’ Moustapha Francis ahannye iri kosa ariko umupira urengera ku rundi ruhande.

47’ Ikarita y’umuhondo kuri Omborenga Fitina ukiniye nabi rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports. Ni coup-franc ya Kiyovu.

46’ APR FC bambuwe umupira na Kiyovu ufatwa na Djuma uhinduye Rugwiro Hrve awukojejeho ujya mu biganza bya Kimenyi.

46’ Igice cya kabiri kigiye gutangirana impinduka ku ruhande rwa APR FC. TwizerimanaMartin Fabrice agiye guha umwanya Twizerimana Onesm. Ni umukinnyi wo mu kibuga hagati uhaye umwanya rutahizamu.

HT: Kiyovu Sports 1-0 APR FC

Igice cya mbere hano ku Mumena kirarangiye. Kiyovu Sports iyoboye n ’igitego 1-0 cyatsinzwe na Mustapha Francis.

Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza. Kiyovu Sports itozwa na Cassa Mbungo mu gihe APR FC itozwa na Jimmy Mulisa.

Cassa Mbungo na Jimmy Mulisa mbere y'umukinoCassa Mbungo na Jimmy Mulisa mbere y’umukino

45+1’ Kiyovu Sports bari bazamutse ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

45’ Umunota umwe w’inyongera muri iki gice cya mbere.

44’ Coup-franc ya APR FC ku ikosa ryari rikorewe kuri Djihad, umupira ukurwaho neza na defense ya Kiyovu, bahita bawurenza.

42’ Djihad yongeye guhindura umupira ariko Mbogo Ally akozaho umutwe, usubira mu kibuga hagati.

40’ Djihad Bizimana acenze abakinnyi batatu ba Kiyovu Sports ahinduye umupira usanga Nshuti Innocent ukojejeho umutwe, ujya hejuru y’izamu rya Ndoli.

39’ Vino wari uzamukanye umupira yihuta, ku ruhande rwa Omborenga, ariko uramurengana.

38’ Umukino uhagaze gato harebwa Vino Ramadhan wa Kiyovu Sports uryamye mu kibuga.

37’ Kavatiri wari ugerageje ishoti rikomeye inyuma y’rubuga rw’amahina umupira uca hejuru y’izamu.

Kimenyi Yves yakoze ikosa ryavuyemo igitego cya KiyovuKimenyi Yves yakoze ikosa ryavuyemo igitego cya Kiyovu

33’ Gooooooaaal Igitego cya mbere cya Kiyovu Sports ku ikosa ry’umunyezamu Kimenyi Yves wazamutse gufata umupira uhinduwe na Uwihoreye, ntiyawugeraho maze Mustapha Francis afungura amazamu.

Kiyovu Sports 1-0 APR FC.

30’ Kiyovu Sports 0-0 APR FC.

IKarita y’umuhondo kuri Kavatiri wa Kiyovu ukiniye nabi Maxime.

29’ Kwihanangirizwa kwa nyuma kuri Rugiwro Herve n’umusifuzi Samuel Uwikunda.

28’ Issa Bigirimana yari ahinduye umupira muremure uruhukira mu biganza bya Ndoli Jean Claude uwusubije mu kibuga.

26’ Ikosa kuri Djihad Bizimana ukiniye nabi Nizeyimana Djuma, barihannye Djuma yirengereza umupira.

24’ Nshimyimana Imran akoze ikosa, ni coup-franc ya Kiyovu. Francis ateye umupira ufatwa na Kimenyi.

22’ Uwihoreye Jean Paul yari ahinduye umupira imbere y’izamu rya APRFC, Kimenyi Yves azamutse kuwufata umusifuzi avuga ko Benson na Vino ba Kiyovu bamukozeho.

21’ Issa BIGIRIMANA yari ahinduriye umupira Onesme, ashizeho umutwe ugongana na Ndoli, umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

20’ APR FC ikomeje gukora amakosa menshi mu kibuga hagati. Mukanya gato yari Omborenga Fitina watangiye gukinira APR FC uyu munsi, mbere y’uko Twizerimana Fabrice bombi bahoze muri Kiyovu Sports bakora aya makosa.

17’ Koruneri ya Kiyovu Sports, Nizeyimana Djuma yari abacitse maze Rukundo Denis awushyira aho byoroshye. Umupira ufashwe na Kimenyi Yves wamaze gukira akagaruka mu izamu.

Kiyovu Sports yabanje mu kibugaKiyovu Sports yabanje mu kibuga


16’ Kiyovu Sports 0-0 APR FC.

Umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Ba myugariro bakomeje guhagarika abataha izamu ku mpande zombi.

13’ Nizeyimana Djuma wari uzonze myugariro wa APR FC; Denis Rukundo ariko umusifuzi avuga ko Djuma yakoze ikosa.

12’ Rugwiro Herve ukijije izamu rya APR FC nyuma yaho Kiyovu Sports bari barenguye umupira yarengeje.

10’ APR FC bari bashatse gutungura Kiyovu Sports ku ishoti rya Sekamana Maxime umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Ndoli.

7’ Buregeya Prince ukiniye nabi Vino Ramadhan, Kiyovu Sports bahana ikosa.

5’ Kiyovu Sports 0-0 APR FC

Umukino utangiye ukereweho iminota 10 ku isaha isanzwe hategerejwe ambulance.

APR FC babonye uburyo bubiri burimo koruneri ku mupira wa Maxime n’ishoti rya Djihad Bizimana ryagiye hanze.

Kiyovu Sports ifite ishoti rimwe ryagiye mu izamu ku mupira watewe na Mugheni Fabrice.

Omborenga wa 2 inyuma, yatangiye muri APR FCOmborenga wa 2 inyuma, yatangiye muri APR FC

APR FC: Kimenyi Yves (21), Rukundo Denis 28, Ombolenga Fitina 25, Buregeya Prince 18, Rugwiro Herve 4-C, Twizerimana Martin Fabrice 6, Issa Bigirimana 26, Nshimiyimana Imran 5, Bizimana Djihad 8, Sekamana Maxime 17, Nshuti Innocent 19.

Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude (19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Mbogo Ali 18, Mugheni Kakule Fabrice (C-17), Placide Aime Uwineza 15, Nizeyimana Jean Claude 14, Nizeyimana Djuma 9, Twagirimana Innocent 8, Habamahoro Vincent 13 na Moustapha Francis 10

Ibyo wamenya hagati y’amakipe yombi

Mu mikino 28 iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, APR yatsinzemo 21, Kiyovu itsinda 2, banganya 5.
APR FC yatsinze imikino 16 yose iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports.

Muri iyi mikino 16, ikipe ya APR FC yinjije ibitego 37 mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe Urucaca rwo rwatsinze ibitego 3 gusa.

APR Fc yatsinze umukino uheruka ku bitego 2-0.

Mu myaka isaga itandatu ishize, APR FC imaze gukura amanota menshi kuri Kiyovu Sports (48) kurusha indi kipe yose iri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka gukura inota iryo ari ryo ryose kuri APR FC ubwo yanganyaga 1-1 n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu hari tariki 11/5/2008, bivuze ko Kiyovu Sprts imaze season 10 zose idatsinda cyangwa ngo inganye na APR FC.

Iyi kipe y’Urucaca imaze imyaka isaga 11 idatsinda APR FC muri shampiyona kuko bwanyuma iheruka kuyitsinda hari tariki ya 30 Ukwakira 2005 ubwo Kiyovu Sports yatsindaga APR FC 3-1 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’uwo mwaka yanegukanywe na APR FC. Ni ukuvuga ko hashize iminsi 4, 380 Kiyovu Sports itaratsinda APR FC ndetse uyu mukino uraba habura iminsi itageze kuri itatu gusa ngo imyaka ibe 12 uhereye bwa nyuma Kiyovu Sports iheruka kubonera intsinzi kuri APR FC.

Ku ruhande rw’umutoza wa Kiyovu Sports; Cassa Mbungo aheruka gutsinda ikipe ya APR FC muri shampiyona mu 2014, ubwo yatozaga ikipe ya AS Kigali. Uyu mutoza ntaratsinda ikipe y’ingabo z’igihugu kuva icyo gihe mu minota isanzwe y’umukino hatitabajwe penaliti haba no mu yandi makipe yanyuzemo ya Police FC na Sunrise FC.

Cassa yaherukaga gutsinda APR FC atoza AS KigaliCassa yaherukaga gutsinda APR FC atoza AS Kigali

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jean paul

    Kuya 28-10-2017 saa 08:50'

    Mujye mutwereka video highlights

  2. happy

    Kuya 28-10-2017 saa 08:22'

    ko uyagabanya se? atanu (5), A peur ni sawa cyane kurinda izindi, zizemezanye zitsindana hagati yazo.

  3. kwizera

    Kuya 28-10-2017 saa 07:06'

    Mwaramutse buriya se APR niyitegura neza hari ukuntu itatsinda Rayon

  4. Ehhh

    Kuya 28-10-2017 saa 04:06'

    Ooohhh woooww kiyovu yakubiswe 2-0?!! Mbega ukuntu ukwiye gushaka akandi kazi!! Kuko ako guhanura cg kuragura ko ntako ushoboye!!

  5. joe patrick zimmermann

    Kuya 27-10-2017 saa 19:41'

    Icyagombaga kuba, cyaratinze, ariko kirabaye !
    Umutoza wabyigiye, akanabitsindira (simvuga ba baforomo bapfa kuba bazi gutera urushinge, bakabita Doctors) Umutoza ufite Licence A izwi, kandi yemewe na CAF na FIFA, a more competent Coach in terms of technique and tactics; aragutsinda byanze bikunze ! Iyo bigeze aho, ubutoni, cyene wabo, ntacyo bikumarira !

    Apr Fc, yarimaze imyaka cumi ni ibiri idatinyukwa na Kiyovu Fc ; Ije gukorwa mu jisho mu gihe Apr Fc ifite Ubuyobozi bubi itigeze igira mu mateka yayo ; Itozwa na umutoza wanikiye abandi mu buswa burenze kumva ! Icyo buri muntu yakwibaza ; ni gute Apr Fc ishobora kurangwa na mediocrity igeze hariya, igashyira imbere ubuswa, ndetse ikayiha uburemere budasanzwe ; dore ko igenera uwo muswa umushahara wahemba babiri mu batoza beza u Rwanda rufite (Cassa na Karekezi ; Mashami na Karekezi ; Mashami na Cassa ; any combination) !

    Ayo ni amanota ane Apr Fc imaze gutakaza muli First Leg ! Ubwo se, itegereje gutakaza angana na icumi, kugira ngo ishake Umutoza utari umushushanyi ? Kiyovu ntiyarushaga Apr Fc abakinyi beza ; Kiyovu yayirushije a more competent and more clever Coach !!!

  6. nkurikiyimana david

    Kuya 27-10-2017 saa 19:41'

    kiyovu twiyunze nayo nka ba rayon mwakoze KBS kudukubitira igikona dusigaje kugikubita bwa kane aller na retour

  7. Mug

    Kuya 27-10-2017 saa 19:29'

    Congz APR urabikoze .Komeza utsinde .Ubu APR igize amanota 10

  8. Mug

    Kuya 27-10-2017 saa 19:29'

    Congz APR urabikoze .Komeza utsinde .Ubu APR igize amanota 10

  9. kalisa

    Kuya 27-10-2017 saa 18:01'

    kuva Kiyovu idukubitiye igikona ubu noneho dushorora kwiyunga nayo. kuko twanayifannye kuva kumunota wa mbere kugera kuwanyuma.

  10. Mug

    Kuya 27-10-2017 saa 17:56'

    Congz APR urabikoze .Komeza utsinde .Ubu APR igize amanota 10

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru