RUHAGOYACU.com

Amafoto- Kiyovu 2-0 Espoir: Mugheni udasanzwe afashije Abayovu kurara ku mwanya wa kabiri

Kakule Mugheni Fabrice afashije ikipe ya Kiyovu Sports kurara ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, ayitsindira ibitego byombi bibonetse mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona batsinzemo Espoir FC 2-0 ku Mumena.

Kiyovu Sports iraye ku mwanya wa kabiri n’amanota 12, irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere n’amanota 13 yo yatsinze Kirehe FC ibitego 2-1.

Mu yindi mikino ibiri yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yatsinze Gicumbi igitego 1-0 naho Musanze FC iva inyuma itsinda Amagaju FC ibitego 2-1.

Kuri iki cyumweru haraba indi mikino ine ya shampiyona.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego gishimangira intsinzi mu gihe Espoir FC byasaga nibimaze kurangira, bacitse integeAbakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego gishimangira intsinzi mu gihe Espoir FC byasaga nibimaze kurangira, bacitse intege

Dore uko umukino wagenze muri rusange

Amafoto menshi yaranze umukino kanda hano

FT: Kiyovu Sports 2-0 Espoir FC

90+5’ Kalisa Rashid agerageje uburyo bwa nyuma mu mukino umupira ujya hejuru y’izamu.
90+4’ Espoir FC iragera ku izamu rya Kiyovu ariko abakinnyi b’Urucaca b’inyuma bahagaze neza cyane.

90+2’ Sssemazzi yari arenguriwe umupira na Harerimana Jean Damascene bakunze kwita Gisimba ariko umupira uremurenga, batereka imbere y’izamu rya Ndoli Jean claude.

90’ Iminota 5 y’inyongera.. ..Birumvikana ariko nko mukanya Wilondja Jacques yamaze iminota irenga itatu hasi mu kibuga.

90’ Johnn Ssemazzi yari azamukanye umupira ariko Mbogo Ally arahagoboka arawurenza mbere y’uko bawurengura Kalisa Rashid akawushyira muri koruneri.

89’ Mugheni ahaye umupira Nizeyimana Djuma ahinduye imbere y’izamu umupira uca hejuru cyane urarenga.

88’ Vino Ramadhan ahushije igitego cyabazwe hano. Umunyezamu Isingizwe Patrick yongeye gufata umupira uramucika, usanga uyu rutahizamu wa Kiyovu atera hanze muri metero ebyiri uvuye ku izamu.

86’ Espoir FC itangiye kotsa igitutu ikipe ya Kiyovu Sports.

85’ Koruneri ya Kiyovu itewe na Renzaho Hussein, Ndoli afashe umupira ati basubiremo wakandagiye hanze.

84’ Espoir FC nayo yashoje gusombuzakwayo; Adolphe, Wilondja na Nkurunziza Felicien bari ku ntebe ubu.

81’ Umukino uhagaze gati havurwa myugariro wa Espoir FC. Ndabona ari kapiteni wayo Wilondjya Jacques.

Isingizwe Patrick yongeye gufata umupira arawurekura maze Mugheni amutsinda igitego cya kabiriIsingizwe Patrick yongeye gufata umupira arawurekura maze Mugheni amutsinda igitego cya kabiri

79’ Umukino uhagaze gati havurwa uyu munya-Camroun ukinira ikipe ya Espoir FC; Lonla.

78’ Goooooooaaaaaaaal Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports gitsinzwe na Mugheni Fabrice nanone. Uwihoreye Jean Paul arenguye umupira, Djuma akozaho umutwe umupira ugera kuri Isingizwe Patrick uwufashe adakomeje maze Mugheni aramucenga atereka mu izamu. 2-0.

74’ Moustapha Francis ahaye umwanya Karera Ally Hassan ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

73’ Kakule, Di Maria, Francis, Kalisa Rashid, Vino, Djuma ucenze ahinduye umupira bawshyira muri koruneri itagize icyo itanga. Kiyovu iri gutambaza kweli.

72’ Moustapha Francis ateye koruneri ya Kiyovu Sports ariko Jean Damascene Harerimana awusibizamo, bongeye gutera urarenga.

70’ Mughennnnnnni Eeeeeeh Eeeh Eehh! Ahawe umupira na Rashid Kalisa ubundi aturira urushoti nko muri metero 30, ariko umuzamu Isingizwe Patrick ahyira umupira mur koruneri.

69’ Ikosa. Dushime Mugenzi akiniye nabi Ahoyikuye Jean Paul mu kibuga hagati. Kalisa Rashid agiye guhana ikosa.

67’ Vino nanone, uyu rutahizamu w’umukongomani yari azamukanye undi mupira a riko ateye ishoti umupira ujya hejuru y’izamu.

66’ Di Mari yari acomekeye umupiramuremure Vino Ramadhan, umuzamu Isingizwe Patrick awushyira hanze.

64’ Koruneri ya Kiyovu Sports itewe na Di Maria, umupira ukurwaho neza na Renzaho Huusein n’umutwe.

Mugheni Fabrice ntiyoroheye Espoir FC. Ku makosa y'umuzamu Isingizwe Patrick abatsindana igitegoMugheni Fabrice ntiyoroheye Espoir FC. Ku makosa y’umuzamu Isingizwe Patrick abatsindana igitego

62’ Nizeyimana Jean Claude Rutsiro ahaye umwanya Vino Ramadhan.

59’ GOOOOOOOOOOOAAAAAAAAL Igitego cya mbere cya Kiyovu Sports gitsnzwe na Mugheni Fabrice ku mupira uvuye mu ruhande rw’iburyo kuri Rutsiro.

58’ Nizeyimana Jean Claude uhinduye agapira kabiri, kagarurwa n’abakinnyi ba Espoir FC.

56’ Mbogo Ally akijije izamu ku mupira wari utewe na Lonla Fotsa ashaka Renzaho Hussein, abakinnyi ba Espoir FC barawurenza.

54’ Harerimana yagundaguranaga na Rashid Kalisa, uyu myugariro wa Espoir FC arenza umupira, batereka imbere y’izamu rya Kiyovu.

52’ Wilondjya Jaciques urokoye izamu rye, agarura umupira wari utewe na Di Maria.
51’ Kiyovu Sports irarokotse nubwo wenda bari baraririye kuri Ssemazzi Jonhn, ariko Ndoli yari yasohotse, ubundi Ssemazzi atera agapira kanyuze ku ruhande rw’izamu ryambaye ubusa.

Umutoza Cassa wa KiyovuUmutoza Cassa wa Kiyovu

49’ Nizeyimana ahushije uburyo bwari gutanga umusaruro ku ruhande rwa Kiyovu Sports, atera hanze umupira wari vuye kuri Francis na Rashid Kalisa.

48’ Mbogo Ally akijije izamu rya Kiyovu arenza umupira, ni nyuma yo kwinjiranwa na Nkurunziza Felicien.

46’ Igice cya kabiri gitangiranye impinduka kuri Kiyovu Sports. Habamahoro Vincent ahashe umwanya wa Aime Placide Uwineza.

HT: Kiyovu Sports 0-0 Espoir FC

Amakipe yombi agiye kuruhuka mu gihe Kiyovu Sports yihariye iminota 45 ibanza nubwo itarabona uburyo bwo kubona inshundura.

45’ Koruneri ya Espoir FC ku mupira wa Nkurunziza Felicien Ndoli Jean Claude ananiwe gufata, Hakundukize Adolphe ayiteye Ndoli afata umupira.

45’ Espoir FC babonye uburyo bwiza imbere y’izamu ariko umupira uhinduwe na Lonla Fotsa ukurwaho neza ku mutwe.

45’ Kiyovu Sports bari bakinnye neza, bakora guhererekanya inshuro zirenga 10 nta mukinnyi wa Espoir FC ukozeho ariko umupira Mugheni atanze barawureka urenga hafi n’izamu.

Umtoza Ndayizeye Jimmy wa Espoir FCUmtoza Ndayizeye Jimmy wa Espoir FC

44’ Umupira uri gukinirwa hafi n’izamu rya Kiyovu Sports. Espoir FC barenguye umupira gatatu ariko uzamukanwa na Djuma., umusifuzi avuga ko Rutsiro akiniye nabi Wilondja Jacques.

42’ John Ssemazi yari azamukanye umupira ari kumwe na Uwihoreye Jean Paul ariko awufungiye Renzaho Hussein ufatwa na Mbogo Ally.

41’ Djuma yari agerageje gucenga ba myugariro ba Espoir FC mu rubuga rw’amahina umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.

40’ kIYOVU sPORTS 0-0 Espoir FC

39’ Nizeyimana Jean Claude na we abonye ubundi buryo bwo gutsinda riko ananiwa na Dushime Mugenzi.

38’ Mugheni uhushije igitego n’umutwe, umupira wari uhinduwe na Djuma ntiyawukozaho neza.

37’ Nizeyimana Djuma yari acomekeye umupira Moustapha Francis ariko ananizwa na Moninga Walusambo, umupira urenga ntawundi uwukozeho.

36’ Yari agerageje ishoti rya kure Moustapha Francis ariko umupira uca hejuru kure y’izamu.

Kalisa Rashid yatangiye umukino wose ku nshuro ya mbere muri Kiyovu SportsKalisa Rashid yatangiye umukino wose ku nshuro ya mbere muri Kiyovu Sports

35’ Renzaho Hussein agundagurana n’abakinnyi ba Kiyovu Sports ahinduye umupira ukurwaho na Mugheni uwutanze kuri Djuma, Espoir FC barawurenza.

32’ Aime Placide ukomewe amashyi n’abafana nyuma yo guhagarika abakinnyi ba Espoir FC.

30’ Oh! Espoir FC bari bafunguye amazamu kuri Ssemazi John maze aragenda yishimira igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kumanika igitambaro.

29’ WILONDJYA Jacques ahannye ikosa rya Espoir FC mu kibuga hagati ariko umupira ufatwa Kiyovu Sports.

28’ Mugheni Fabrice yari ahawe umupira mwiza na Djuma, agerageza gucenga mu kibuga hagati, arekuye ishoti rica hejuru y’izamu rya Espoir FC.

27’ Ikarita y’umuhondo kuri AHOYIKUYE Jean Paul ukiniye nabi Nkurunzia Felicien mu kibuga hagati, bararihannye ariko Mbogo Ally ntawe umutambukaho!

25’ Ikosa rikozwe na Felicien ugushije Moustapha mu kibuga hagati, Kalisa Rashid ahannye ikosa umuzamu arazamuka ashyira umupira muri koruneri. nayo bayiteye kumupira ntiwajya mu izamu, urenga Di Maria.

24’ Gatoto Serge yari agerageje gukinina hamwe na Hakundukize Adolphe, umupira uba muremure urarenga.

21’ Indi koruneri ya Kiyovu Sports, itewe na Di Maria umupira ukurwaho na Hakundukize Adolphe n’umutwe, urengera ku rundi ruhande.

Kiyovu Sports mu myambaro mishyashya Kiyovu Sports mu myambaro mishyashya

20’ Espoir FC babonye uburyo bwiza bwari gutanga igitego umupira ufatwa na Ndoli Jean Claude ariko nubundi umusifuzi avuga ko Nkurunziza Felicien yari yararirye.

19’ Kiyovu Sportsikomeje kuryohereza abafana hano nubwo nta mupira urajya mu ncundura. Hagati mu kibuga, Mugheni, Kalisa Rashid na Francis Moustapha bari gukinisha neza abasore bo ku mpande.

14’ Ubundi buryo bw Kiyovu Sports imbere y’izamu rya Espoir FC, ariko Nizeyimana Jean claude ayishyzeho umutwe umupira ujya hejuru y’izamu ryambaye ubusa.

11’ Nanone Djuma pe, uyu musore yazonze ukina ibumoso bwa Espoir inyuma, arongeye abinjirana mu rubuga rw’amahina, ariko umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

10’ Kiyovu Sports 0-0 Espoir FC.

10’ Eeeeeh Yari abikoze neza Nizeyimana Djuma, ahindura agapira keza kagera kuri Habyarimana Innocent ’Di Maria’ ukojejeho ikirenge imbere y’izamu umupira ujya ibicu.

8’ Kiyovu Sports babonye uburyo bubiiri bw’igitego kuri coup-franc ya Moustapha Francis, umunyezamu ashyira umupira muri koruneri itewe na Di Maria aha Mugheni urekuye ishoti umupira ugonga abakinnyi ba Espoir FC uragaruka.

6’ Koruneri ya Espoir FC ariko bayiteye ntiyagira icyo itanga.

5’ Di Maria ahinduye umupira ushyirwa muri koruneri na Moninga Walusambo, bayiteye umutwe wa Habamahoro Vincent ujya hanze.

3’ Espoir FC yari igerageje gusatira Kiyovu Sports ariko

1’ Kiyovu batangije umukino, basubiza inyuma ku bakinnyi babo barimo Mbogo Ally na Uwihoreye Jean Paul.

Espoir FC yabanje mu kibugaEspoir FC yabanje mu kibuga

15:34’ Hafashwe umunota umwe wo kwibuka Ndikumana Hamad Katatuti na Hategekimana Bonavanture Gangi bitabye Imana muri iki Cyumweru.

Kiyovu Sports na Espoir FC bafashe umunota umwe wo kwibuka Gangi na Katauti bitabye Imana muri iki CyumweruKiyovu Sports na Espoir FC bafashe umunota umwe wo kwibuka Gangi na Katauti bitabye Imana muri iki Cyumweru

Kiyovu Sports: Ndoli, Mbogo Ally, Uwineza Placide, Ahoyikue JP, Uwihoreye JP, K Rashid, K Mugheni, M Francis, N Djuma, H Innocent, Nizeyimana Jean Claude.

Espoir FC: Isingizwe P, JD Harerimana, Moninga Walusambo, Dushime Mugenzi, Wilondja, Gatoto Serge, Nkurunziza Felicien, Lonla Fosta, Ssemaz John, Renzaho Hussein na Hakundukize Adolphe.

Amafoto menshi yaranze umukino kanda hano

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkotanyi

    Kuya 20-11-2017 saa 08:51'

    Kiyovu sport tumeze neza cyane.naho abavuga kuri fabrice nyine aba agomba guhembwa niba mwarananiwe kumuhemba akigira aho yishimye ahembwa neza ikibazo kirihe.???? kiyovu wambara neza rwose ikipe ya abanyamujyi.

  2. UKURI

    Kuya 19-11-2017 saa 06:57'

    IYO UKORA NTIBAGUHEMBE UBA UTANIYE HE NUDAKORA, BAJYE BAMUHEMBA NYINE ABA YAKOZE.

  3. BYISHIMO ALPHRED

    Kuya 19-11-2017 saa 06:56'

    Mugeni Arabizi Kabsa Numwe Mubakinnyi Beza Bari Murwanda

  4. kopa

    Kuya 19-11-2017 saa 05:54'

    Ariko mugheni muramusebya kwezi! Mwananiwe ku mubyaza umusaruro none ngo wawawawawa....

  5. ishimwe Michael

    Kuya 19-11-2017 saa 00:49'

    kiyovu tuzakugwa inyuma pe!

  6. Munana

    Kuya 18-11-2017 saa 17:32'

    Mughen numuhanga yazize kuba Atari umunyarwanda. ikndi iyo utamuhembye ntakora mupfana agafaranga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru