RUHAGOYACU.com

Amafoto- Bugesera itsinze Amagaju, yiyongerera icyizere cyo kuza mu makipe 4 ya mbere

Ikipe y’Amagaju FC itsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wahuzaga amakipe yombi i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe.

Ni igitego cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu mu gice cya kabiri cy’uyu mukino wakiniwe cyane mu kibuga hagati.

Irebere uko umukino wagenze

90+2 Amagaju FC yari abonye uburyo bwo kwishyura ku munota wa nyuma w’umukino, ariko Ndizeye Innocent umupira awuta hanze, izamu ririmo ubusa dore ko Kwizera yari yasohotse.

Hassan 'Papy' yahushije penaliti yari gutuma Amagaju abona igitego cyo kwishyuraHassan ’Papy’ yahushije penaliti yari gutuma Amagaju abona igitego cyo kwishyura

Papy yari yakinnye neza nubwo amahirwe atamusekeye, akohereza penaliti mu bicuPapy yari yakinnye neza nubwo amahirwe atamusekeye, akohereza penaliti mu bicu

90’ Eric wa Bugesera FC asimbuye Mugenzi watsinze igitego.

88’ Ikarita y’umuhondo kuri Amani Mugisho ukoreye ikosa kuri Rucogoza Aimable.

85’ Gusimbuza kwa Bugesera; Bertrand asimbuwe na Djihad Rucogoza mu gihe mukanya gato gashize Samson abonye uburyo bwo gutera mu izamu umupira ukajya hanze.

81’ Amakipe yombi akomeje gukinira mu kibuga hagati, nta kugera imbere y’izamu cyane muri iyi minota. Amagaju 0-1 Bugesera FC

70’ Amagaju FC yari abonye penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Ndihabwe David ugushije Ndizeye Innocent, Habimana Hassan umupira arawamurira, uca hejuru y’izamu rya Kwizera Olivier.

65’ Gusimbuza ku ruhande rw’Amagaju FC; Sibomana Arafat ahaye umwanya Amani Mugisho Mukeshe.

Amagaju 0 Bugesera FC 1

61’ Amagaju yari abonye koruneli itewe na Habimana Hassan ariko umupira usubijwemo na Buregeya Rodriguez, umusifuzi avuga ko bakoereye ikosa kuri Kwizera Olivier mu gihe Mambo arimo kuvurwa urutugu.

55’ Ikarita y’umuhondo kuri Ndihabw David ku ikosa akoreye kuri Bizimana Noel. Amagaju akaba akomeje gukinira mu kibuga cya Bugesera ashaka kwishyura, ariko yabuze aho amenera.

50’ Yumba Kayite yari ashatse gutungura umuzamu Kwizera Olivier ku ishoti rikomeye atereye muri metero nka 30, ariko umupira uca hejuru gato y’izamu.

Mugenzi Bienvenu watsinze igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombiMugenzi Bienvenu watsinze igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi
Mugenzi yafashije Bugesera kwikura i NyamagabeMugenzi yafashije Bugesera kwikura i Nyamagabe
Kapiteni wa Bugesera, Nzabanita David ari mu bagoye AmagajuKapiteni wa Bugesera, Nzabanita David ari mu bagoye Amagaju

49’ Gooooaallll ! Igitego cya Bugesera FC gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira ashyizweho umutwe. Ni nyuma yaho Amagaju yari akoze ikosa rihanwe na Nzabanita David. Amagaju 0-1 Bugesera FC.

47’ Igice cya kabiri gitangiye n’ubundi Amagaju asatira Bugesera FC ariko ku mupira yari acomekewe na Yumba Kiayite, Dusabe Jean Claude, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Ishyaka ryari ryose muri uyu mukinoIshyaka ryari ryose muri uyu mukino

Kwizera Olivier amaze gukuramo uburyo butatu bwiza Kwizera Olivier amaze gukuramo uburyo butatu bwiza

HT: Amagaju 0-0 Bugesera FC

HT: Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi; Amagaju FC na Bugesera FC banganya 0-0. Ni iminota 45 yagaragayemo ishyaka , ariko umupira wakiniwe cyane mu kibuga hagati.

43’ Na none ku mupira wari uhinduwe na Ndizeye Innocent, Kwizera Olivier awukubise ibipfunsi usanga Manishimwe Jean de Dieu uwurengereje mu rundi ruhande.

40’ Ndizeye Innocent yari azamukanye umupira wenyine yiruka, ahanganye n’abakinnyi batatu ba Bugesera FC, ashatse kuroba umuzamu Kwizera Olivier umupira awufata neza. Amagaju 0-0 Bugesera.

37’ Bugesera yari ibonye uburyo bwiza kuri koruneli,ariko umupira uca hejuru y’izamu rya Shyaka Regis.

35’ Kugeza ubu umukino ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati, aho nta kipe ibasha gushyira umupira hasi ngo bahanahane kubera imiterere y’ikibuga.

30’ Amagaju yari abonye uburyo imbere y’izmau rya Bugesera FC ku mupira wari uhinduwe na Dusabe Jean Claude, ariko Rucogoza Aimable umupira awukuraho neza.

Mu minota 25 umukino umaze utangiye amakipe yombi akaba akomeje guhusha uburyo butandukanye n’ubwo ntabukanganye bwashoboraga gutanga igitego ku ikipe runaka.

Shyaka Regis w’Amagaju yakuyemo umupira wari utewe na Ikechukwu Samson mu minota ya mbere y’umukino mu gihe na Nsengiyumva Fabien yakabaye yahaye Amagaju FC kuyobora umukino, agorwa na Kwizera Olivier.

Ba kapiteni ku mpande zombi mbere y'umukinoBa kapiteni ku mpande zombi mbere y’umukino
Bifotozanya n'abasifuziBifotozanya n’abasifuzi
bench ya Amagaju FCbench ya Amagaju FC
Pablo wunamye n'abamufasha gutoza Amagaju FCPablo wunamye n’abamufasha gutoza Amagaju FC
Mashami Vincent n'abamwungirijeMashami Vincent n’abamwungirije
bench ya Bugesera FCbench ya Bugesera FC

Amagaju FC yakiriye uyu mukino adafite abakinnyi bayo bagera kuri 3 b’abayanyamahanga barimo Tschabalala urwaye, Alanga Yenga na Bolatorra Yves bari iwabo muri Congo Kinshasa, mu gihe Bugesera FC nayo idafite Nguindo Abdallah urwaye.

Bugesera FC yabanje mu kibugaBugesera FC yabanje mu kibuga

Bugesera FC: Kwizera Olivier, Mugabo Ismael, Uwacu Jean Bosco, Muhire Anicet, Rucogoza Djihad, Ndihabqe David, Nzabanita David, Bigirimana Shaban, Ikechukwu Samson, Mugenzi Bienvenue, na Iradukunda Bertrand.

Abasimbura: Kwizera Janvier, Niyonkuru Amani, Turatsinze Hertier, Makengo Frank, Rucogoza Djiad, Uwayezu Bernard, Mbonigena Eric.

Amagaju FC yabanje mu kibugaAmagaju FC yabanje mu kibuga

Amagaju FC: Shyaka Regis, Dusabe Jean Claude, Buregeye Rodriguea, Nsengiyuma Djafar, Bizimana Noel, Ndizeye Innocent, Habimana Hassan, Yumba Kayite, Manishimwe Jean De Dieu, Sibomana Arafat na Nsengiyumva Fabien.

Absimbura: Fikiri Fabrice, Ndayishimiye Dieudonne, Amani Mugisho, Abdallah Hategekimana, Irakoze Gabriel, Gahamanyi Boniface, na Murwanashyaka Hamada.

Andi mafoto

Shyaka Regis yakuyemo umupira ukomeye umukino ugitangiraShyaka Regis yakuyemo umupira ukomeye umukino ugitangira
Noel w'Amagaju ......Noel w’Amagaju ......
Amagaju yari asumbirijwe mu minota 20 ya mbereAmagaju yari asumbirijwe mu minota 20 ya mbere
Ubwo Bugesera FC yari imaze kubona igitego....Ubwo Bugesera FC yari imaze kubona igitego....
Samson yabonye uburyo bubiri bwari gutanga igitegoSamson yabonye uburyo bubiri bwari gutanga igitego

Mshami Vincent asigaje umukino umwe muri Bugesera, akajya mu ikipe y'igihuguMshami Vincent asigaje umukino umwe muri Bugesera, akajya mu ikipe y’igihugu

Umuyobozi wa Bugesera yari yaje gushyigikira ikipe ye..... Gad (umuzamu w'Amagaju- wamabaye agapira k'umweru inyuma) yari muri tribuneUmuyobozi wa Bugesera yari yaje gushyigikira ikipe ye..... Gad (umuzamu w’Amagaju- wamabaye agapira k’umweru inyuma) yari muri tribune
SG wa Mukura VS, Niyo Fidel, n'abatoza ba Mukura vs bari baje ku mukinoSG wa Mukura VS, Niyo Fidel, n’abatoza ba Mukura vs bari baje ku mukino
Abafana b'Amagaj bari bitabiriye....ariko ari bakeAbafana b’Amagaj bari bitabiriye....ariko ari bake

Aha bari bamaze gutsindwa 1-0Aha bari bamaze gutsindwa 1-0
Kwizera Olivier yagaragaje ko ari umunyezamu ukomeyeKwizera Olivier yagaragaje ko ari umunyezamu ukomeye
Ni umukino wakiniwe mu kibuga hagati muri rusange... urangira ikipe yo mu rugo itsinzweNi umukino wakiniwe mu kibuga hagati muri rusange... urangira ikipe yo mu rugo itsinzwe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eric

    Kuya 16-04-2017 saa 08:31'

    Bugesera turayemera , nikomerezaho irebe ko yatwara igikombe cyamahoro

  2. toto

    Kuya 15-04-2017 saa 17:01'

    bugesera iratsinda turayemera


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru