RUHAGOYACU.com

Amafoto- Kwizera Pierrot atowe nk’umukinnyi w’umwaka, uko abandi bahembwe

Turi kuri Marriot Hotel mu mujyi wa Kigali, aho umwaka wa shampiyona ugiye gushyirwaho akadomo hahembwa abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona yegukanywe na Rayon Sports.

Ibi birori byatangiye bitinzeho amasaha abiri, biri busozwe hamenyekanye umukinnyi wahoze abandi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, igihembo nyamukuru kiri bubanzirizwe n’ibindi byiciro biteganyijwe guhembwa uyu munsi.

Ndashima abakinnyi abafana ba Rayon Sports. Batubaye inyuma.

Ndashima AZAM na Ferwafa. Iki gihembo ni icya Fan Club zose za Rayon Sports.

Pierrot yisubije igihembo yari yegukanye umwaka ushizePierrot yisubije igihembo yari yegukanye umwaka ushize
Kwizera Pierrot na Gakwaya umunyamabanga wa Rayon SportsKwizera Pierrot na Gakwaya umunyamabanga wa Rayon Sports

Pierrot akaba yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda(1 000 000Frw)

KWIZERA PIERRE Pierrot ni we utowe nk’umukinnyi w’umwaka wa shampiyona 2016-2017

21:20’ Hahembwe Police y’igihugu. Igihembo cyakiriwe na CIP Mayira Jean de Dieu asanzwe avugira Police FC

21:18’ Hahembwe ishyirahamwe ry’abanyamakuru ku bufatanye bagaragaje mu guteza imbere shampiyona yo mu Rwanda. Bahawe sheke y’ibihumbi 300.

21:16: Hahembwe uwatsinze ibitego byinshi: Danny Usengimana. Yahawe ibihumbi 500 by’amanyarwanda

21:12: Hahembwe ikipe y’umwaka

Ally, Pierrot, Bakame mu bagize ikipe y'umwakaAlly, Pierrot, Bakame mu bagize ikipe y’umwaka
Ikipe y'umwaka...Ikipe y’umwaka...
Ikipe y'umwaka...Ikipe y’umwaka...

Rusheshangoga Michel ahawe ibihumbi 100 pe.

21:05’ Igitego cy’umwaka: Michel Rusheshangoga vs Sunrise. Ishoti rikomeye ry’uyu myugariro rihigiste ibindi bitego birenga 600 byatsinzwe mu mwaka ushize wa shampiyona

Rusheshangoga yahembwe ibihumbi 100 nk'uwatsinze igitego cy'umwakaRusheshangoga yahembwe ibihumbi 100 nk’uwatsinze igitego cy’umwaka
Michel yashimiye APR FC kuba yaramuhaye umwanya wo kwigaragazaMichel yashimiye APR FC kuba yaramuhaye umwanya wo kwigaragaza

21:00 Umusifuzi wo ku ruhande w’umwaka; Ndagijimana Theogene

20:57’ Umusifuzi w’umwaka abaye Twagirumukiza Abdoul

Ahawe 400 000Frw

Masudi ati: “Ndabizi ko ejo nababaje abafana ba Rayon Sports, iki gikombe ndacyibatuye”.

Bidatunguranye, Masudi yatowe nk'umutoza w'umwakaBidatunguranye, Masudi yatowe nk’umutoza w’umwaka
Masudi ati aba Rayon nababaje mbatuye iki gikombeMasudi ati aba Rayon nababaje mbatuye iki gikombe

Uyu mutoza anagituye AZAM ndetse n’abantu bose bamukunda. Uyu anahawe ibihumbi 750 by’amanyarwanda( 750 000Frw)

20:55’: Umutoza w’umwaka, abaye Irambona Masudi Djuma wa Rayon Sports

Seninga atsinze Ndayizeye Jimmy wa Espoir na Sosthene wa Musanze ahabwa 500 000Frw.

20:49’ Umutoza ugaragaza ejo heza, Revelation Coach of the Year abaye Seninga Innocent

Seninga yatowe nk'umutoza ugaragaza ejo hazaza hezaSeninga yatowe nk’umutoza ugaragaza ejo hazaza heza

Bakame anacyuye sheke y’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda

Umunyezamu wa Rayon Sports abwiye abandi banyezamu ko nibakomeza kurangara n’umwaka utaha azongera akisubiza iki gihembo. Uyu yashimiye AZAM ku cyo yafashije mu kuzamura urwego rw’imikinire ishyira abakinnyi ku isoko, inatanga ibihembo ku bitwaye neza.

Rujugiro yatashye amara masaRujugiro yatashye amara masa
Bakame ahabwa igihembo na Mwanafunzi. Ati abandi bagire ishyari ryizaBakame ahabwa igihembo na Mwanafunzi. Ati abandi bagire ishyari ryiza
Umunyezamu w'umwakaUmunyezamu w’umwaka

20:40’ Umunyezamu w’umwaka: Ndayishimiye Eric Bakame

Charly na Nina ubu ni bo bari gususurutsa abari MarriotCharly na Nina ubu ni bo bari gususurutsa abari Marriot

20:20’ Umukinnyi ugaragaza icyizere; Biramahire Abeddy Police FC

Biramahire Abeddy yigaragaje mu bakiri batoBiramahire Abeddy yigaragaje mu bakiri bato
Uyu musore yashimiye abamufashe ngo agere ahaUyu musore yashimiye abamufashe ngo agere aha

Abeddy atsinze, Mustapha wa Rayon Sports na Usabimana wa Marines

20:15: Fan Club y’umwaka: March Generation Online Fan Club ya APR FC na Gikundiro Forever ya Rayon Sports zose zahembwe. Buri imwe ikazahabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

March Generation...March Generation...
Gikundiro Forever...Gikundiro Forever...
Na Online Fan Club Na Online Fan Club

20:15: Umufana w’ umwaka nkuko byari byitezwe abaye Asman wa As Kigali. Igihembo ahawe na Felicien Bandora. Uyu ntawe bari bahanganye, akaba azahabwa na sheke y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda

Umufana wa As Kigali ni we watsinze ntawe bahanganyeUmufana wa As Kigali ni we watsinze ntawe bahanganye

19:45’ turimo gukurikirana ibyaranze umwaka wa shampiyona utambutse. Icyegeranyo cyakozwe na Gakuba Felix Romalia wa AZAM TV.

Saa 19:15’ Ni bwo Vedaste Kayiranga uhagarariye Ferwafa(Perezida ntawe uhari nyine) muri iuyu muhango yafataga ijambo, ashimira abantu bose bagize uruhare ngo shampiyona igende neza. Aba barimo, abakinnyi, abafana, abayobozi b’amakipe ndetse na Minisiteri idahagarariwe.

Vice Perezida wa Ferwafa Kayiranga Vedaste ni we wahagarariye FerwafaVice Perezida wa Ferwafa Kayiranga Vedaste ni we wahagarariye Ferwafa
Danny Usengimana wa Police(Singida) na Bakame wa Rayon Sports bari mu bari buze gutahana ibihembo uko byagenda koseDanny Usengimana wa Police(Singida) na Bakame wa Rayon Sports bari mu bari buze gutahana ibihembo uko byagenda kose
Umutoza Mashami(ibumoso), umunyezamu Nzarora Marcel na Biramahire Abeddy ba Police ni bamwe mu batoranywamo abaza guhembwa uyu munsiUmutoza Mashami(ibumoso), umunyezamu Nzarora Marcel na Biramahire Abeddy ba Police ni bamwe mu batoranywamo abaza guhembwa uyu munsi
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhangoAbayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Kwizera Pierrot afite amahirwe yo guhembwa nk'umukinnyi w'umwakaKwizera Pierrot afite amahirwe yo guhembwa nk’umukinnyi w’umwaka
Morale irahariMorale irahari
BarahariBarahari
Itangazamakuru rirahariItangazamakuru rirahari
Umutoza Masudi yahageze atinze ariko arahabayeUmutoza Masudi yahageze atinze ariko arahabaye

Twibukiranye ibyiciro biri buhembwe uyu munsi

Umukinnyi w’umwaka

  • Wai Yeka (Musanze Fc)
  • Usengimana Danny (Police FC)
  • Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc)

Umukinnyi ugaragaza icyizere

  • Biramahire Abdey (Police Fc)
  • Nsengiyumva Moustapha (Rayon Sports Fc)
  • Usabimana Olivier (Marines Fc)

Umunyezamu w’umwaka

  • Nzarora Marcel (Police Fc)
  • Kwizera Olivier (Bugesera Fc)
  • Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc)
  • Nsabimana Jean de Dieu (Pepiniere Fc)

Umutoza w’umwaka

  • Seninga Innocent (Police Fc)
  • Irambona Massoud Djuma (Rayon Sports Fc)
  • Mashami Vincent (Bugesera Fc)

Umufana w’umwaka

  • Asman (AS Kigali)

Fan club y’umwaka

  • Gikundiro Forever (Rayon Sports Fc)
  • APR Fan club online (APR Fc)
  • March Generation (Rayon Sports Fc)

Umusifuzi w’umwaka

  • Ruzindana Nsoro
  • Twagirumukiza Abdoulkalim
  • Hakizimana Louis

Umusifuzi wo ku ruhande w’umwaka

  • Ndagijimana Theogene
  • Hakizimana Ambroise
  • Niyitegeka Jean Bosco

Uwatsinze ibitego byinshi

  • Usengimana Dany (Police Fc)-19 goals

Umutoza utanga icyizere

  • Habimana Sosthene (Musanze Fc)
  • Seninga Innocent (Police Fc)
  • Ndayizeye Jimmy (Espoir Fc)

Igitego cy’umwaka

  • Sekamana Maxime (APR Fc) vs Mukura
  • Mico Justin (Police Fc) vs Gicumbi
  • Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc) vs APR FC
  • Nahimana Shassir (Rayon Sports Fc)
  • Kwizera Pierre (Rayon Sports)
  • Rusheshangoga Michel (APR Fc) vs Sunrise

Ikipe y’umwaka

  • GK: Ndayishimie Eric (Rayon Sports)
  • RB: Rusheshangoga Michel (APR Fc
  • CB: Nsabimana Aimable (APR Fc)
  • CB: Kayumba Soter (AS Kigali)
  • LB: Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police Fc)
  • Mid: Kwizera Pierre (Rayon Sports Fc)
  • Mid: Niyonzima Ally (Mukura VS & L)
  • LW: Usegimana Dany (Police Fc)
  • RW: Mico Justin (Police FC)
  • STR: Wai Yeka (Musanze Fc)
  • STR: Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc)

Amafoto- Hardi Uwihanganye/ Ruhagoyacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rama

    Kuya 10-07-2017 saa 03:59'

    Wowe uvuga ngo piyero ntibavuze ayo yahembwe ubanza utasomye inkuru neza bayavuze yahembwe 1000000 fr

  2. Thousse

    Kuya 10-07-2017 saa 00:22'

    Ikipe y’umwaka barambeshye Mangwende na Jihad ntabwo bari kuburamo pe?

  3. Ben

    Kuya 9-07-2017 saa 23:41'

    Pierrot se bamuhembye amafaranga angahe? Ko mutayavuze!

  4. Bwiza

    Kuya 9-07-2017 saa 22:34'

    Congs to Pierrot,uhembwe ubikwiriye rwose.

  5. Albert

    Kuya 9-07-2017 saa 22:03'

    Ark ferwafa igira umuyobozi???! Umuntu utaza kwitabira imihango nkiyi ? Umuterankungawe se abyakira ate? Koko ruhagoyacu.

  6. kagabo

    Kuya 9-07-2017 saa 21:51'

    Nibyiza, ariko ngirango bibagiwe no guhimba unukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Peace cup. Ubuse twakwizera ko Ferwafa nubwo inaniwe yazamuhemba rs? May be umwaka utaha haramaze kujyaho ubuyobozi bwiza bwa Ferwafa

  7. Sylve

    Kuya 9-07-2017 saa 21:45'

    Nuko Nuko Musore Wacu Kwizera P.Waritanze Utugeza Kugikombe Cya Champion,turagushimira Cyane!! Wowe Nabandi Bakinnyi Mwafatanije,mwaduhaye Ibyishimo,numutoza Mwiza Twakunze Kandi Tugikunda Masudi.Mwarakoze. Bakame,masudi,kwizera P,na Fan Club Mwatora Nijwe Mwari Mukwiye Ibyo Bihembo Kbs

  8. kajegeri

    Kuya 9-07-2017 saa 21:05'

    Masudi ngirengo abonye icyo gutoza rayon bivuze noneho.

  9. tuilo

    Kuya 9-07-2017 saa 20:54'

    mu kipe yumwaka ntibyumvikana uko kipi yatwaye igikombe hazamo abakinnyi babiri gusa ahubwo andi makipi akagiramo benshi ese cyarayigwiririye?

  10. Munana

    Kuya 9-07-2017 saa 20:53'

    Mundebere niba Barafinda(degaule) yahageze cg yagize isoni z’amabara yakoze ejo abura mwitangwa ry’igikombe yigumira iwe murugo!!!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru