RUHAGOYACU.com

Miroplast itsinze Kiyovu ibona amanota 3 ya mbere mu cyiciro cya mbere

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona, ikipe ya Miroplast ibonye intsinzi ya mbere mu cyiciro cya mbere itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Mironko.

Miroplast yazamutse ivuye mu cyiciro cya kabiri yatsinzwe imikino ibiri ibanza na Marines mu rugo ku bitego 2-1 ndetse na AS Kigali ibitego 2-0.

Kiyovu Sports yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri ikagarurwa nta mukino ikinnye, yatsinze umukino wa mbere mu rugo Musanze FC 1-0 mbere yo gutsindwa na Rayon Sports 2-0.

Ahandi

Police 4-1 Amagaju
Gicumbi 2-1 Marines
Miroplast 2-1 Kiyovu Sports

Dore uko umukino wagenze muri rusange.

FT: Miroplast 2-1 Kiyovu Sports

90+6’ Gusimbuza kwa Miroplast. Irambona Fabrice ahaye umwanya Mugiraneza Jean Claude.

90+5’ Contre-attaque ya Miroplast kuri Fabrice ukinannye na Akffo Mohamed ariko umupira ukurwaho na Uwihoreye.

90+4’ Miroplast batangiye kurwana ku izamu ryabo.

Ni nako bategura gusimbuza.

90+2’ Coup-franc ya Kiyovu, Miroplast bakuraho umupira bihuta, baankora contre-attaque ipfubye.

90’ Turi mu minota itandatu y’inyongera hano kuri Stade ya Miroplast.

88’ Umukino uhagaze gato havurwa umunyezamu wa Miroplast ugonganye na rutahizamu wa Kiyovu.

85’ Ikarita y’umuhondo kuri Fabrice ukoreye ikosa kuri Vino Ramadhan. Ikosa rihanwe ariko Bantu afata umupira awutanze Benson.

82’ Innocent wari uhinduye ishoti rikomeye umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

80’ Goooooall Igitego cya mbere cya Kiyovu Sports gitsinzwe mu kavuyo na Twagirimana Innocent akinjiramu kibuga.

Miroplast 2-1 Kiyovu SC.

79’ Gusimbuza kwa Kiyovu. Twagirimana Innocent asimbuye Di Maria.

78’ Mugheni na Vino batanwe umupira na Bantu Adrien mu izamu rya Miroplast.

76’ Nizeyimana Djuma yari ahinduye umupira muremure imbere y’izamu rya Miroplast, uca hejuru gato urarenga.

74’ Umukino wabaye uhagaze. Hari kuvurwa Tuyisenge Pekeyake Pekinho uryamye mu kibuga hagati.

Updates: Police FC 4-1 Amagaju FC

71’ Gusimbuza kwa Kiyovu. Maombi Jean Pierre wongeye kubanza hanze, asimbuye Karera Hassan witsinze mukanya.

69’ Gusimbuza kwa mbere kwa Miroplast, agiyemo Gisa Egide.

65’ Gooooooooal Igitego cya kabiri cya Miroplast cyitsinzwe na Karera Hassan ku mupira muremure wari uhinduwe na Rwigema Yves.

Miroplast 2-0 Kiyovu SC.

64’ Pekeyake akiniwe nabi na Mugheni Fabrice mu kibuga hagati.

63’ Umunyezamu yabyutse. Umukino urakomeje.

60’ Bantu Adrien aryamye hasi, ni nyuma yo kugongana na Djuma wari winjiranye Miroplast.

59’ Ndoli Jean Claude yari agiye gutungurwa na Irambona ariko umupira awufata neza.

56’ Ahoyikuye Jean Paul acenze abakinnyi ba Miroplast, ageze ku munyezamu umupira barawumutanga.

Updates: Police FC 4-0 Amagaju FC.

Songa Isaie nanone pe!

54’ Habyarimana Innocent ahannye ikosa atera mu izamu. Bantu Adrien akuyemo umupira, ariyongeza awushyira muri koruneri.

Uyu munyezamu yavurwaga ariko arabyutse.

53’ Coup-franc ya Kiyovu Sports ku ikosa Irias akoreye kuri Mugheni Fabrice, metero nka 5 inyuma y’urubuga rw’amahina.

50’ Coup-franc ya Miroplast ahagana muri koruneri itewe na Pekeyake, umupira ukubitwa ibipfunsi na Ndoli Jean Cluade.

48’ Nizeyimana Djuma wari uzamukanye abakinnyi ba Miroplast umupira ujya muri koruneli, iyi itewe ariko umupira wa Mbogo Ally ujya hejuru y’izamu.

47’ Yari ahushije umupira Mbogo Ally atabarwa n’umutwe wa Irambona Fabrice urengeye hanze.

46’ Kiyovu Sports itangije igice cya kabiri muri uyu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona uri kubera i Gikondo.

Abafana ba Kiyovu SC baherekeje ikipe yabo i GikondoAbafana ba Kiyovu SC baherekeje ikipe yabo i Gikondo

HT: Miroplast 1-0 Kiyovu SC

Igice cya mbere kirarangiye. Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza.

UPDATES Ku bindi bibuga

HT: Gicumbi 1-0 Marines

HT: Police FC 3-0 Amagaju

45+2’ Coup-franc ya Miroplast ku ikosa rikozwe na Uwihoreye Jean Paul.

Pekeyake ahinduye umupira muremure ujya inyuma y’izamu .

45’ Iminota ibiri y’inyongera mu gihe havurwaga umukinnyi wa Miroplast Aksatnti Dieu Merci imbere y’izamu rye.

43’ Eeeeeeh! Bantu Adrien ukoze akazi katoroshye akuramo amashoti abiri akomeye ya Kiyovu, umupira awushyira muri koruneri.


41’ Miroplast 1-0 Kiyovu Sports.

Ba rutahizamu ba Kiyovu babuze aho bamenera.

39’ Nizeyiman Djuma wari umaze gucenga batatu ba Miroplast ahindura umupira mu izamu, Benson Ociti aterekera Vino n’umutwe umupira bawukuraho Djuma bamugaruriye ateye umutwe umupira ufatwa neza na Bantu Adrien.

37’ Yari acomekewe umupira Akffo Mohamed, bavuga ko yaraririye, ata umupira hanze bitumye ahabwa ikarita y’umuhondo.

36’ Koruneri ya Kiyovu itewe na Di Maria, Rwigema Yves awusubizamo ku rundi ruhande nabwo Djuma ayiteye Rwigema Yves akiza izamu.

34’ Coup-franc ya Kiyovu ku ikosa rikorewe kuri Di Maria ariko umupira uhita ukurwaho neza n’abakinnyi ba Miroplast FC.

33’ Pekeyake ni we uryihaniye ariko umusifuzi avuga ko bakiniye nabi ba myugariro ba Kiyovu.

33’ Coup-franc ya Miroplast ku ikosa Mugheni akoreye kuri Pekeyake.

Mugheni ayoboye ikipe ya Kiyovu SCMugheni ayoboye ikipe ya Kiyovu SC

31’ Kiyovu Sports bari babonye uburyo bwo kwishyura ku mupira muremure wa Uwihoreye Jean Paul, Di Maria agerageje kuwuhagarika, umusifuzi ati waraririye.

29’ Gusatira gukomeye kwa Kiyovu Sports. Ociti Benson na Vino Ramadhan bagundagurana na ba myugariro ba Miroplast, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

27’ Gooooooaaal Igitego cya mbere cya Miroplast gitsinzwe na Irambona Fabrice ku mupira uhinduwe imbere y’izamu na Rwigema Yves.

Miroplast 1-0 Kiyovu Sports.

Fabrice yari muri APR FC, Rwigema Yves yakinaga muri Rayon Sports mu mwaka ushize.

25’ Coup-franc ya Miroplast. Uwihoreye Jean Paul akiniye nabi Mohamed. Ikosa rihanwe na Pekeyake umupira ukurwaho neza na Vincent.

23’ Habamahoro Vincent ukiniye nabi Rwigema Yves, umupira uterwa imbere na Mugwaneza Pacifique.

20’ Nizeyimana Djuma yari azamukanye umupira yihuta cyane, awutanga kwa Vino Ramadha, Rwigema Yves arahagoboka.

18’ Miroplast ikomeje kwihagararaho cyane, irasatira Kiyovu, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Rwigema Yves wanyuze muri APR FC na Rayon Sports yagoye ikipe ya KiyovuRwigema Yves wanyuze muri APR FC na Rayon Sports yagoye ikipe ya Kiyovu

Kugeza ubu nta kipe iratera ishoti rikomeye mu izamu uretse coup-franc ya Pekeyake n’uburyo bwa Nizeyimana Djuma.

Updates: 18’ Police FC 3-0 Amagaju FC

Songa Isaie atsinze igitego cye cya kabiri mu mukino uri kubera ku Kicukiro.

15’ Miroplast 0-0 Kiyovu Sports.

14’ Irambona Fabrice wahoze muri APR FC yari ashatse gukinana neza na Pekeyake ariko umupira urabarengana.

13’ Mugheni Fabrice wari ushatse guha Habyarimana Innocent ’Di Maria’ ariko umupira uba muremure urarenga.

12’ Yari awuteye mu nguni y’izamu Tuyisenge Pekeake ariko Ndoli Jean awushyira muri koruneri itagize icyo itanga ku ruhande rwa Miroplast.

11’ Coup-franc ya Miroplast. Mbogo Ally akiniye nabi Mohamed wa Miroplast.

7’ Ishoti rikomeye rya Nizeyimana Djuma, ariko umupira ujya mu biganza bya Bantu Adrien.

Updates: Police FC 2-0 Amagaju. Umukino uri kubera ku Kicukiro.

5’ Rwigima Yves wavuye muri Rayon Sports ahagaze neza inyuma ku ruhande rw’iburyo rwa Miroplast.

4’ Miroplast yari izamukanye umupira kuri Irambona Fabrice, ariko umupira avuga ko akiniye nabi Karera Ally Hassan.

Ndoli ateye umupira imbere ahana ikosa.

2’ Kiyovu Sports bari bazamukanye umupira kuri Habyarimana Innocent urenzwe na Miroplast.

1’ Umukino utangijwe na Miroplast kuri Tuyisenge Pekeyake na Mohamed.

Muhire Hassan utoza MiroplastMuhire Hassan utoza Miroplast

Umutoza Cassa wa KiyovuUmutoza Cassa wa Kiyovu

Miroplast FC: Bantu Adrien, Rwigema Yves, Kagabo Obed, Mugwaneza Pacifique, mukamba Namasombwa, Rucogoza Ilias, Kwitonda Alain, Aksanti Dieu Mercieu, Akffo Mohamed, Irambona Fabrice, Tuyisenge Pekeyake.

Abasimbura: Mutuyimana Eric, Kagabo Ismi, Rugamba Fabrice, Nahimana Abdoul, Gisa Egide, Mugwaneza Jean Claude.

Kiyovu SC: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ali, Karera Ally Hassan, Uwihoreye Jean Claude, Ahoyikuye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Nizeyimana Djuma, Habyarimana Innocent, Ociti Benson, Vino Ramadhan.


Abasimbura:
Nzeyurwanda Djihad, Twagirimana Innocent, Sebanani Emmanuel, Maombi Jean Paul, Nizeyimana Jean Claude, Rugamba Jean Baptiste, Uwineza Aime Placide.

Indi mikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru

Police FC iri kwakira Amagaju FC ku Kicukiro mu gihe Gicumbi FC yakiriye Marines FC i Gicumbi.

Mu bakinnyi 11 babanjemo kuri Police FC ni: Nzarora, Zappy, Celestin, Hussein, Fabrice, Mirafa, Amini, Mico, Nzabanita, Songa na Abeddy.

Amagaju FC habanjemo: Pacifique, Buregeya, Hakizimana, Celestin, Noel, Yumba, Hassan Pappy, Tresor, Amani Mugisho, Tschabalala, na Ndizeye Innocent.

Twibukiranye uko andi makipe yatsindanye

Kuwa Gatanu

APR FC 2-1 AS Kigali

Kuwa Gatandatu

Bugesera FC 1-0 Rayon Sports
Etincelles FC 1-1 Mukura VS
Kirehe FC 1-0 Musanze FC
Espoir FC 0-0 Sunrise FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MIRONKO MARIE CHANTAL

    Kuya 23-10-2017 saa 19:39'

    YES TUBARINYUMA , TURABASHYIGIKIYE KANDI TURABIZEYE.
    RESPECT, RESPECT RWOSE

  2. Nyandwi

    Kuya 22-10-2017 saa 19:17'

    nababwiyeko amakipe yahano murwanda ategura match imwe gusa ya Rayon ubundi akaba ararangiye, hari nabajya mubarozi iburundi na tzd iyo match uzabibwirwa nuko iyo match iyo irangiye izo kipe zikora amabara cfr Kiyovu na Bugesera,as kgl etc....

  3. Kalisa

    Kuya 22-10-2017 saa 17:41'

    None se Kayumba na Cassa bazajya bategura umukino wa Rayon Sports gusa?

  4. Felicien

    Kuya 22-10-2017 saa 16:01'

    Miroplast tuyirinyuma, amagaju nayo akomeze yihangane. Ntawe usangira nudakoramo

  5. Felicien

    Kuya 22-10-2017 saa 16:01'

    Miroplast tuyirinyuma, amagaju nayo akomeze yihangane. Ntawe usangira nudakoramo

  6. Amini

    Kuya 22-10-2017 saa 15:50'

    Umusore wacu Yves Rwigema ndabona ari gutera imbere aho akomeje gufasha Miroplast gukomera k’umwanya wa nyuma.
    Yewe waribohoye pe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru